Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijisho ry’ikinyugunyugu cy’ijoro

Ijisho ry’ikinyugunyugu cy’ijoro

Ese byararemwe?

Ijisho ry’ikinyugunyugu cy’ijoro

● Nk’uko izina ry’icyo kinyugunyugu ribigaragaza, kiguruka nijoro. Mu gihe inyamaswa zimwe na zimwe z’ijoro zo zihita zigaragaza iyo urumuri ruzirashe mu maso, ikinyugunyugu cy’ijoro cyo gifite ikintu cyihariye gituma kitagaragara: agahu gatwikiriye ijisho ryacyo ntikarabagirana cyane iyo urumuri rukarasheho.

Suzuma ibi bikurikira: agahu gatwikiriye ijisho ry’ikinyugunyugu cy’ijoro karihariye. Kagizwe n’udushyundu tutabonwa n’amaso dutondetse mu matsinda akoze ishusho ya mpandesheshatu. Umwarimu wungirije wo muri kaminuza ya Floride muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wigisha ibyo gukora imashini zikoreshwa mu nganda zikora ibintu byo mu rwego rwa shimi witwa Peng Jiang, yavuze ko utwo dushyundu “dufite akarambararo kagufi cyane ugereranyije n’uburebure bw’urumuri rugaragara.” Imiterere y’utwo dushyundu n’ingano yatwo bituma ijisho ry’icyo kinyugunyugu ribika urumuri ruturutse mu mpande zitandukanye, uko rwaba rungana kose. Utwo dushyundu ni duto cyane ku buryo utugereranyije n’umubyimba w’umusatsi w’umuntu, wasanga agasatsi kamwe kangana n’utwo dushyundu 300!

Abahanga mu byo gukora imashini bafite icyizere cy’uko nibamara gusobanukirwa neza imiterere y’agahu gatwikiriye ijisho ry’icyo kinyugunyugu, bizabafasha kunonosora imikorere y’utwuma dutanga urumuri (LED), n’ubundi bwoko bw’ibisukika butanga urumuri (LCD), byombi bikaba bikunze gukoreshwa mu bikoresho bya elegitoroniki. Nanone, imiterere y’ijisho ry’icyo kinyugunyugu ishobora kwifashishwa mu gukora ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirase y’izuba. Ibyuma bifite ishusho y’urukiramende bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirase y’izuba kandi bikoze muri silisiyumu, bitakaza 35 ku ijana by’urumuri byakiriye, ibyo bikaba byumvikanisha ko haba hatakajwe ingufu z’amashanyarazi zitari nke zashoboraga gukoreshwa. Icyakora Jiang na bagenzi be biganye imiterere y’udushyundu dutondekanyije neza tugize agahu gatwikiriye ijisho ry’icyo kinyugunyugu cy’ijoro, maze bakora icyuma nk’icyo gitakaza 3 ku ijana gusa by’urumuri cyakiriye. Jiang yashoje agira ati “hari byinshi dushobora kwigira kuri ibyo bintu karemano.”

Ubitekerezaho iki? Ese utwo dushyundu duto cyane tw’ijisho ry’ikinyugunyugu cy’ijoro, twapfuye kubaho gutya gusa, cyangwa twararemwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ijisho ry’ikinyugunyugu cy’ijoro ritwikiriwe n’agahu kagizwe n’udushyundu tutabonwa n’amaso, dutondetse mu matsinda akoze ishusho ya mpandesheshatu

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Icyuma gikoze muri silisiyumu kidatakaza urumuri, gikoreshwa mu gukora ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirase y’izuba

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 24 yavuye]

Moth eye close-up: Courtesy of Dartmouth Electron Microscope Facility; silicon close-up: Courtesy Peng Jiang