Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nakora iki ngo ndeke kubabara cyane?

Nakora iki ngo ndeke kubabara cyane?

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Nakora iki ngo ndeke kubabara cyane?

“Iyo abandi bafite ibibazo mbaba hafi nkabafasha gukemura ibibazo byabo, bakumva bamerewe neza. Ariko icyo abantu benshi batazi, ni uko iyo ngeze mu rugo, mpita njya mu cyumba nkarira.”—Byavuzwe na Kellie. *

Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe. “Iyo mbabaye, ndigunga. Iyo hagize abantumira, nshakisha impamvu zituma ntajyayo. Nkora uko nshoboye kose ngahisha abagize umuryango wanjye ko mbabaye, maze bakibwira ko nta kibazo mfite.”—Byavuzwe na Rick.

ESE ibyabaye kuri Kellie na Rick nawe bijya bikubaho? Niba byarakubayeho, ntuhite wumva ko ufite ikibazo. Menya ko buri wese ajya agira ikimubabaza. Hari abagabo n’abagore b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya byagendekeye bityo.

Hari igihe ushobora kumenya icyakubabaje; ariko hari n’igihe utakimenya. Umukobwa witwa Anna ufite imyaka 19, yaravuze ati “kubabara ntibisaba ko uba wahuye n’ikintu gikomeye. Bishobora kukubaho igihe icyo ari cyo cyose, nubwo waba nta kibazo na kimwe ufite. Bibaho nubwo uba udashobora gusobanura icyabiteye!”

Wakora iki mu gihe wumva ubabaye, waba uzi impamvu yabiteye cyangwa utayizi?

Icya #1. Jya uvuga uko umerewe. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

Umukobwa witwa Kellie yaravuze ati “ntushobora kwiyumvisha ukuntu numva nduhutse iyo maze kuvuga uko merewe. Byibura mba mbonye umuntu wumva uko merewe! Ni nk’aho mba naguye mu rwobo, noneho umuntu akampereza umugozi, akankurura akankura muri urwo rwobo.”

Igitekerezo: andika hasi aha izina ry’“incuti nyakuri” ushobora gutura agahinda kawe.

․․․․․

Icya #2. Andika ibyakubabaje. Igihe wumva ufite akababaro kenshi, ujye ugerageza kwandika ibitekerezo byawe ku rupapuro. Muri za zaburi zahumetswe Dawidi yanditse, yajyaga avugamo akababaro ke (Zaburi 6:6). Kwandika uko wumva umerewe bizagufasha ‘kurinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.’—Imigani 3:21.

Umukobwa witwa Heather yaravuze ati “iyo mfite agahinda, simbasha gutekereza neza. Kwandika bimfasha gushyira ibitekerezo ku murongo. Iyo uvuze uko umerewe kandi ukaba usobanukiwe impamvu umerewe utyo, umubabaro wawe uragabanuka.”

Igitekerezo: hari abahitamo kugira aho bandika uko bamerewe. None se niba uhisemo kubigenza utyo, wakwandika iki? Mu gihe ubabaye, andika uko wumva umerewe n’icyo utekereza ko cyabiteye. Nyuma y’ukwezi uzasome ibyo wanditse. Ese uko wabonaga ibintu byarahindutse? Niba ari uko bimeze, andika icyabigufashijemo.

Icya #3. Jya ubishyira mu isengesho. Bibiliya ivuga ko nusenga uvuga ibiguhangayikishije, ‘amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu.’—Abafilipi 4:7.

Umukobwa witwa Esther yaravuze ati “nageragezaga gutahura impamvu numva mbabaye, ariko bikananira. Nasabye Yehova ngo amfashe kugira ibyishimo. Nari ndambiwe guhora mbabaye kandi ntazi n’impamvu yabiteye. Amaherezo byaje gushira. Ntuzigere na rimwe upfobya imbaraga z’isengesho!”

Igitekerezo: ifashishe Zaburi ya 139:23, 24, kugira ngo ubone uko wasenga Yehova. Mubwire ibikuri ku mutima byose, kandi umusabe kugufasha gutahura impamvu nyayo ituma ubabara.

Uretse ibi bitekerezo wahawe, izindi nama z’ingirakamaro ushobora kuzisanga mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (Zaburi 119:105). Kuzirikana ibitekerezo bitera inkunga biboneka mu nkuru zo muri Bibiliya, bishobora gutuma utekereza neza, ukumva umerewe neza kandi ugakora ibintu neza (Zaburi 1:1-3). Izo nkuru zishishikaje kandi zikora ku mutima, ziri mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyakozwe. Ushobora gusanga ibindi bitekerezo byo muri Bibiliya bitera inkunga, mu ngingo icyenda zifite umutwe uvuga ngo “Uwo wafatiraho urugero,” ziri mu gitabo kigenewe urubyiruko (Les jeunes s’interrogent—Réponses pratiques), umubumbe wacyo wa 2. Mu nkuru zo muri Bibiliya zasuzumwe muri icyo gitabo, harimo ivuga ibya Yozefu, Hezekiya, Lidiya na Dawidi. Ku ipaji ya 227 y’Umubumbe wa 2 w’icyo gitabo, uzahabona uko intumwa Pawulo yabigenzaga, iyo yabaga afite agahinda yaterwaga no kudatungana.

Wabigenza ute se igihe ukoze uko ushoboye kose ariko umubabaro ntushire?

Wakora iki mu gihe ukomeje kugira umubabaro?

Umusore witwa Ryan ufite imyaka 28, yaravuze ati “rimwe na rimwe mu gitondo numvaga ntashaka kubyuka, nkumva ibyiza ari uko nakwigumira mu buriri, ngo ntongera kumara umunsi wose mbabaye.” Ryan afite ikibazo cy’ihungabana, kandi si we wenyine. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu rubyiruko, umwe kuri bane agira ibibazo by’ihungabana mbere y’uko aba mukuru.

Wabwirwa n’iki ko ufite ikibazo cy’ihungabana? Bimwe mu bimenyetso bibiranga ni ihinduka rigaragara ry’imitwarire, rimwe ukaba wishimye ubundi ukaba ubabaye, ukigunga, ugasanga ibintu hafi ya byose bitakigushimisha, kurya bikakunanira, ukabura ibitotsi, ugasigara wumva nta cyo umaze kandi ukagira umutimanama ugucira urubanza nta mpamvu.

Abantu hafi ya bose hari igihe bagaragaza kimwe muri ibyo bimenyetso cyangwa byinshi muri byo. Ariko niba umaze igihe runaka ubona ibyo bimenyetso, byaba byiza ubibwiye ababyeyi bawe kugira ngo bajye kugusuzumisha kwa muganga. Muganga ashobora kugufasha kumenya niba ako kababaro kawe gaterwa n’uburwayi. *

Niba ufite ikibazo cy’ihungabana, ntibikagutere isoni. Hari benshi bari bafite ikibazo nk’icyawe, ariko bamaze kwivuza batangira kumva bamerewe neza, wenda kuruta n’uko bari bameze mbere. Umubabaro waba ufite wose, waba uterwa n’ihungabana cyangwa uterwa n’indi mpamvu, ukwiriye kuzirikana amagambo ahumuriza yo muri Zaburi ya 34:18, agira ati “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

^ par. 23 Iyo abenshi mu bakiri bato bamaze igihe kirekire bababaye, bumva bashaka kwiyahura. Niba warigeze gutekereza kwiyahura, wagombye guhita ubibwira umuntu wizeye ukuze.—Niba wifuza ibindi bisobanuro, wareba igazeti ya Nimukanguke! yo muri Gicurasi 2008, ku ipaji ya 26-28, mu gifaransa.

UBITEKEREZAHO IKI?

Ese kurira bishobora kugira icyo bikumarira?

“Ubundi jye sinjya ndizwa n’ubusa, ariko igihe nari mbabaye byabaye ngombwa ko ndira. Iyo umuntu arize agamije kugaragaza agahinda afite, bishobora gutuma yumva aruhutse. Kurira bituma nongera gutekereza neza kandi nkabona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere.”—Leanne.

Ni iki abandi bashobora gukora kugira ngo udakomeza kubabara?

“Iyo mbabaye nirinda kwigunga. Birumvikana ko hari igihe mba nkeneye kuba jyenyine, kugira ngo nshyire ibitekerezo byanjye ku murongo kandi mbone uko ndira. Ariko nyuma yaho, mba nifuza kuba hamwe n’abandi kugira ngo banyibagize icyaba cyanteye kubabara.”—Christine.

[Amagasaduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 30]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

“Ubusanzwe iyo maze umwanya nitekerezaho, ni bwo numva mbabaye. Ku bw’ibyo igihe cyose nshoboye gufasha abandi, bituma ntitekerezaho maze nkongera kugira ibyishimo.”

“Iyo nkomeje kugira gahunda nziza yo gukora siporo, akababaro karagabanuka, kubera ko ntangira kwigirira icyizere. Nanone gukora siporo bintwara imbaraga nyinshi ku buryo iyo naniwe, akababaro gashira!”

[Amafoto]

Drenelle

Rebekah

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ushobora kwigobotora mu gahinda urimo kagereranywa n’urwobo, hagize ubigufashamo kandi nawe ukagira icyo ukora