Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abatwandikiye

Abatwandikiye

Abatwandikiye

Icyatumye ndeka akazi gahemba menshi (Kamena 2010). Sinabona amagambo nkoresha mbashimira kubera iyi ngingo. Mfite imyaka 39, kandi ndera abana banjye batatu jyenyine. Aho ntuye mu Burusiya, kubona akazi ntibyoroshye. Ariko urugero rwa Martha Teresa Márquez, rwatumye ngira icyo nkora. Iyo ngingo yavugaga ko kugira ngo abone ibimutunga kandi abwirize igihe kirekire, yakoreraga ibidufu mu rugo, akabicururiza ku muhanda. Nanjye niyemeje kumwigana, nkajya nkora utugati mu Burusiya bita piroshki. Byagenze neza, ku buryo ubu uwo ari wo mwuga udutunze. Uwo mwuga watumye abana banjye bamenya ubwenge, bagira ubuhanga buzatuma bibeshaho.

G. M., mu Burusiya

Uko wahangana n’ikibazo cyo kudedemanga (Gicurasi 2010). Mwarakoze kutugezaho amakuru ahuje n’ukuri ku birebana n’ikibazo cyo kudedemanga. Turimo turakora uko dushoboye kugira ngo dufashe abafite icyo kibazo, bamenye ko hari byinshi bakora bikabafasha guhangana n’icyo kibazo.

J. F., Perezida w’umuryango wita ku badedemanga muri Amerika

Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . Nasobanura nte icyo Bibiliya ivuga ku baryamana bahuje igitsina (Ukuboza 2010)? Maze imyaka icumi nshatse, kandi mfite umwana umwe. Buri munsi mba mpanganye n’ “ihwa ryo mu mubiri.” Ngira irari ryo kuryamana n’abo duhuje igitsina. Gushaka ntibyatumye iryo rari rishira. Nageze aho numva ndihebye, kuko kunesha iryo rari byari byarananiye. Ariko maze gusoma iyo ngingo, numvise noneho ntararenze ihaniro. Nashoboye kugera ku ntego nziza yo kudakora ibihuje n’irari ryanjye.​—⁠2 Abakorinto 12:​7.

Umusomyi wo muri Amerika utarivuze izina

Nahanganye n’irari ryo kuryamana n’abo duhuje igitsina kuva mfite imyaka itanu. Ubu mfite imyaka 61, kandi iryo rari ntiryigeze rigabanuka. Nakunze cyane amagambo avuga ko abantu basanzwe na bo baba bagomba guhunga ubusambanyi, kandi ko hari “abaseribateri benshi bafite icyizere gike cyo kuzabona abo bazabana, n’abandi benshi bashakanye n’abantu bafite ubumuga butuma badashobora gukora imibonano mpuzabitsina,” nyamara bakabaho bishimye nubwo badashobora guhaza irari ryabo. Ku bw’ibyo, abantu bagira irari ryo kuryamana n’abo bahuje ibitsina na bo bashobora kuba indakemwa mu by’umuco niba koko bifuza gushimisha Imana. Ndabashimira kuba mutera inkunga abantu nkatwe duhanganye n’icyo kibazo.

Umusomyi wo muri Amerika utarivuze izina