Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akamaro ko kuba inyangamugayo

Akamaro ko kuba inyangamugayo

Akamaro ko kuba inyangamugayo

“Ibyokurya bibonetse hakoreshejwe ikinyoma bishimisha umuntu, ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umucanga.”​​—⁠Imigani 20:​17.

ESE ni ngombwa kuriganya kugira ngo ugire icyo ugeraho? Si byo, kuko akenshi kuriganya bigira ingaruka mbi. Kuki twavuga dutyo? Bajya bavuga ngo “umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka.” Kuba inyangamugayo bituma umuntu yizerwa, ibyo bikaba ari iby’ingenzi kugira ngo abone inyungu zirambye.

Akamaro ko kuba uwizerwa

Kuba abantu bazi ko uri inyangamugayo, bituma ugira icyo ugeraho, waba ubizi cyangwa utabizi. Ibyabaye kuri Franz twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, birabihamya. Yaravuze ati “igihe natangiraga akazi, abakoresha banjye bantegaga imitego ntabizi kugira ngo barebe ko ndi inyangamugayo. Nyuma yaho naje kumenya ko natsinze ibyo bigeragezo. Ku bw’ibyo, nazamuwe mu ntera, ndushaho guhabwa umudendezo kandi abakoresha banjye bampa agashimwe. Nzi neza ko hari abandi bantu b’abahanga bashobora kunsimbura ku kazi, kandi bakagakora neza kundusha. Ariko ntekereza ko icyatumye ndamba kuri aka kazi, ari icyizere nagiriwe n’abakoresha banjye.”

Irinde ingaruka zo kutareba kure

Umucuruzi witwa David wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yaravuze ati “iyo nabonaga abantu barenga ku mategeko kugira ngo babone indamu z’akanya gato, naratekerezaga nti ‘bitinde bishyire kera bazabyishyura.’ Mu yandi magambo, uko byagenda kose, guhemuka bikururira umuntu ibibazo byinshi. Twagiye twanga amasoko menshi akemangwa. Amasosiyete menshi yagiye muri ubwo bucuruzi yaje guhomba, naho bamwe mu babwishoyemo bashyikirizwa inkiko. Isosiyete yacu ntiyahuye n’ibyo bibazo.”

Igihe Ken yashakaga igikingi cyo kororeramo amatungo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Afurika, yashoboraga kugwa mu mutego wo gutanga ruswa kugira ngo atishyura imisoro, kandi ibyo yari yatumije mu mahanga byinjire mu gihugu mu buryo bwihuse. Yaravuze ati “abandi twari duhuje umwuga, barayitangaga. Kugira ngo twe tubone ibikoresho byose twari dukeneye byadutwaye imyaka icumi, bitewe n’uko twanze gutanga ruswa. Kuba inyangamugayo byatugiriye akamaro. Ariko abatanze ruswa bahuye n’ibibazo kuko abayobozi bari baramunzwe na ruswa bahoraga babasaba andi mafaranga.”

Guhangana n’ibibazo by’ubukungu

Iyo abacuruzi babona ko bagiye guhomba, baba bahanganye n’ikigeragezo gikomeye cyo guhemuka. Ariko nanone, imimerere nk’iyo ishobora gutuma umuntu yibonera agaciro ko kuba inyangamugayo.

Reka dufate urugero rwa Bill. Igihe amazu yataga agaciro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, isosiyete ye y’ubwubatsi yarahombye. Yaravuze ati “abenshi mu bakiriya bacu barahombye, kandi bari baturimo amadolari abarirwa mu bihumbi amagana. Maze gushoberwa, negereye abayobozi b’isosiyete twakoraga bimwe, maze mbasaba akazi. Nyuma y’iminsi ibiri bamaze mu nama, banyemereye akazi, bakemerera n’abakozi banjye hafi ya bose. Bambwiye ko bari bazi ko nkora akazi neza, kandi ko ndi inyangamugayo.”

Abo bantu bose tumaze kuvuga, ni Abahamya ba Yehova. Amahame bagenderaho arebana n’ubucuruzi, ndetse n’abagenga mu buzima bwabo bwa buri munsi, ashingiye kuri Bibiliya. Nk’uko umaze kubyiyumvira, kuba inyangamugayo ntibyabangamiye akazi kabo; ahubwo byatumye bagera kuri byinshi.

Ni iby’ukuri ko hari igihe uburiganya bugira akamaro. Ariko se, kugira amafaranga ni byo byonyine bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]

Kuba abantu bazi ko uri inyangamugayo, bituma ugira icyo ugeraho, waba ubizi cyangwa utabizi

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

“Bambwiye ko bari bazi ko nkora akazi neza, kandi ko ndi inyangamugayo.”​—⁠Bill, Leta Zunze Ubumwe za Amerika