Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bishimira urukundo rw’Imana

Bishimira urukundo rw’Imana

Bishimira urukundo rw’Imana

● Yesu yatwigishije kwishimira urukundo rw’Imana. Yaravuze ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege [Yesu], kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:​16). Urukundo Imana idukunda n’ibyiringiro bihebuje dukesha impano y’Umwana wayo, ni byo byibandwaho mu gitabo Egera Yehova.

Hari umugore wo muri leta ya Floride muri Amerika, wanditse ati “nyuma yo gusoma igice cya 5 cy’icyo gitabo, natangajwe cyane n’urukundo rwa Yehova, ubwenge bwe n’imbaraga ze nyinshi. Igihe natekerezaga ku byo yaremye, narushijeho kumukunda.” Undi mugore wo muri leta ya Dakota y’Amajyepfo muri Amerika, yaravuze ati “namaze imyaka irenga 30 mfite ikibazo cyo kumva nta muntu nkunda (cyangwa ngo numve nkunzwe). Iki gitabo ni cyo cyamfashije kurusha ibindi byose.”

Igitabo Egera Yehova gifite amapaji 320, kandi gisobanura imico y’ingenzi y’Imana, ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Niba wifuza icyo gitabo, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ukagakata ukakohereza kuri aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho igitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.