Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese kuryamana kw’abahuje igitsina biremewe?

Ese kuryamana kw’abahuje igitsina biremewe?

KURYAMANA kw’abahuje igitsina biragenda bihabwa intebe mu bihugu byinshi. Hari itsinda ry’abantu bo mu idini ryo muri Amerika, ririmo rihamagarira abantu gusesengura icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kuryamana kw’abahuje igitsina, “bakurikije uko abantu babona ibintu muri iki gihe.” Nanone, hari umupasiteri wo muri Burezili uherutse gushakana n’uwo bahuje igitsina, wateye abantu inkunga yo “kongera gusuzuma Bibiliya,” kugira ngo ibitekerezo by’idini rye bihuje n’igihe bishobore kwemerwa.

Ku rundi ruhande, hari abatekereza ko abantu batemera ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina, banga n’ababikora cyangwa bakabagirira urwikekwe. Ariko se Bibiliya ivuga iki ku birebana no kuryamana kw’abahuje igitsina?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Bibiliya ntitera abantu inkunga yo kugirira abandi urwikekwe. Ariko kandi, ibyo ivuga ku birebana n’ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina, birasobanutse neza.

“Ntukaryamane n’umugabo nk’uko uryamana n’umugore. Ibyo ni ikizira.”​—⁠Abalewi 18:​22.

Iryo ni rimwe mu Mategeko ya Mose menshi agenga umuco, yari yarahawe ishyanga rya Isirayeli ryonyine. Nubwo iryo tegeko rigira riti “ibyo ni ikizira” ryahawe Abisirayeli, rigaragaza uko Imana ibona ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina, baba Abayahudi cyangwa abatari bo. Amahanga yari akikije Isirayeli yarangwaga n’ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina, abafitanye isano n’ibindi bikorwa byabuzanywaga n’Amategeko. Ibyo byatumaga Imana ibona ko ayo mahanga yanduye (Abalewi 18:​24, 25). Ese mu gihe cy’Ubukristo, Bibiliya yaba yarahinduye uko yabonaga ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina? Reka dusuzume imirongo ikurikira:

‘Imana yarabaretse batwarwa n’irari ry’ibitsina riteye isoni, kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe. Mu buryo nk’ubwo, abagabo na bo baretse kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bagurumanishwa n’iruba ryo kurarikirana, abagabo bakararikira abandi bagabo, bagakora ibiteye isoni.’​—⁠Abaroma 1:​26, 27.

Kuki Bibiliya ivuga ko kuryamana kw’abahuje igitsina ari amahano, kandi ko ari umwanda? Impamvu ni uko ababikora bakoresha ibitsina mu buryo bunyuranye n’uko Umuremyi wacu yabiteganyije. Abaryamana bahuje igitsina ntibashobora kubyara. Bibiliya igereranya ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina n’ibyo abamarayika bigometse baje kwitwa abadayimoni bakoze, igihe baryamanaga n’abagore mbere y’umwuzure wo mu gihe cya Nowa (Intangiriro 6:​4; 19:​4, 5; Yuda 6, 7). Imana ibona ko ibyo bikorwa byombi ari amahano.

Ese haba hari impamvu zatuma byemerwa?

Hari abashobora kwibaza bati “ese abishora muri ibyo bikorwa byo kuryamana n’abo bahuje igitsina bitewe n’uko bibari mu maraso, ntibaba bafite impamvu zumvikana zo kubikora? Naho se ababikora babitewe n’ubuzima babamo cyangwa ibintu bibabaje bahuye na byo, urugero nko gufatwa ku ngufu, bo hari uwabibagayira?” Igisubizo ni uko abo bose nta mpamvu zumvikana bafite. Reka dufate urugero: abahanga mu bya siyansi bashobora kuvuga ko umuntu anywa inzoga nyinshi bitewe n’uko biri mu maraso ye, cyangwa akaba yararerewe mu muryango ukabya kunywa inzoga nyinshi. Nta gushidikanya ko abantu benshi bashobora kumva bagiriye impuhwe umuntu nk’uwo. Nubwo bimeze bityo ariko, nta wamutera inkunga yo gukomeza kunywa inzoga nyinshi cyangwa ngo areke gukomeza kubirwanya, bitewe n’uko yavukanye icyo cyifuzo, cyangwa ko ari ubwo buzima yakuriyemo.

Nubwo Bibiliya idaciraho iteka abantu bahanganye n’irari ryo kuryamana n’abo bahuje igitsina, ntishyigikira na gato abantu bagwa muri uwo mutego, byaba bitewe n’uko bibari mu maraso, cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose (Abaroma 7:​21-25; 1 Abakorinto 9:​27). Ahubwo itanga inama z’ingirakamaro zafasha abantu kunesha ingeso yo kuryamana n’abo bahuje igitsina, kandi ikabatera inkunga yo kubireka.

Ni iki Imana yifuriza abantu baryamana bahuje igitsina?

Bibiliya itwizeza ko Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Timoteyo 2:​4). Nubwo Bibiliya idashyigikira ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina, ntitera abantu inkunga yo kwanga abaryamana bahuje igitsina.

Uko Imana ibona ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina ntibishobora guhinduka. Mu 1 Abakorinto 6:​9, 10, Bibiliya igaragaza neza ko “abagabo baryamana n’abandi bagabo” bari mu ‘batazaragwa ubwami bw’Imana.’ Icyakora umurongo wa 11 wongeraho igitekerezo gitera inkunga, ugira uti “nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya, mwarejejwe kandi mwabazweho gukiranuka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo hamwe n’umwuka w’Imana yacu.”

Biragaragara neza ko abantu bifuzaga by’ukuri gusenga Imana nk’uko ishaka, bahabwaga ikaze mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. Ibyo ni na ko bimeze ku bantu bose b’imitima itaryarya bo muri iki gihe bifuza kwemerwa n’Imana, bagahuza imibereho yabo n’ibyo Bibiliya ivuga, aho kuyiha ibisobanuro binyuranye n’ibisanzwe.

ESE WIGEZE WIBAZA IBI BIBAZO?

● Bibiliya ibona ite ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina?​—⁠Abaroma 1:​26, 27.

● Ese Bibiliya ishyigikira abantu bagirira urwikekwe abaryamana bahuje igitsina?​—⁠1 Timoteyo 2:​4.

● Ese umuntu ashobora gucika ku ngeso yo kuryamana n’abo bahuje igitsina? ​—⁠1 Abakorinto 6:​9-​11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ese uko Imana ibona ibyo kuryamana kw’abahuje igitsina byagombye gusubirwamo?