Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuba inyangamugayo bihesha inyungu

Kuba inyangamugayo bihesha inyungu

Kuba inyangamugayo bihesha inyungu

“Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”​—Luka 12:​15.

GUSHAKA amafaranga ni ngombwa mu buzima, kandi ni mu gihe kuko tugomba kwibeshaho kandi tukaba tugomba gutunga abagize imiryango yacu.​—⁠1 Timoteyo 5:​8.

None se byagenda bite mu gihe umuntu yirutse inyuma y’amafaranga n’ubutunzi, atagamije gushaka ibimutunga gusa? Byagenda bite se ari byo ashyize mu mwanya wa mbere? Abantu biyemeza kuba abakire akaba ari byo bashyira mu mwanya wa mbere, bashobora kugwa mu mutego wo kuba abahemu mu buryo bworoshye. Bashobora gukomeza kuba abahemu batabizi, bigatuma babura ibyishimo, bakazabyibuka amazi yararenze inkombe. Ikindi kandi, nk’uko Bibiliya ibivuga, gukunda amafaranga biteza imibabaro myinshi.​—⁠1 Timoteyo 6:​9, 10.

Reka dusuzume ingero z’abantu bane bagaragaje ko kuba inyangamugayo bihesha inyungu ziruta kwirundanyirizaho ubutunzi.

Kwiyubaha

“Mu myaka runaka ishize, navuganye n’umuntu wifuzaga ko mushakira ubwishingizi bw’ubuzima bwa miriyoni y’amadolari y’Abanyamerika. Icyo kiraka cyari kumpesha amadolari abarirwa mu bihumbi. Yambwiye ko kugira ngo ampe icyo kiraka twagombaga kugabana amafaranga nari kungukamo. Namushubije ko uretse kuba ibyo yansabaga bidashyize mu gaciro, byari binyuranyije n’amategeko.

“Kugira ngo mufashe gutekereza, namubajije niba yakwemera guha umuntu utari inyangamugayo amakuru arebana n’umwirondoro we n’umutungo we. Nongeye kumubwira ko ibyo yansabaga bidashoboka, kandi ko niba yifuza ko dukorana yazagaruka kundeba. Twaherukanye ubwo!

“Iyo nza kubyemera, nari kuba mpemutse kandi bigatuma ntakomeza kumva ko ndi Umukristo w’ukuri. Nari kuba mbaye igikoresho cy’umuntu ushaka inyungu ziturutse ku buhemu.”​—⁠Don wo muri Amerika.

Amahoro yo mu mutima

Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanza, iyo Danny aza kubeshya akavuga ko rwa ruganda rwifuzaga kubagemurira ibicuruzwa rubifitiye ubushobozi, yari guhabwa ruswa y’amafaranga menshi. Yabyitwayemo ate?

“Nashimiye umuyobozi w’iyo sosiyete kubera ko yanzimaniye, maze musubiza ibahasha yarimo amafaranga. Yakomeje kuyimpatira, ambwira ko nitubemerera iryo soko azanyongera andi, ariko mukurira inzira ku murima.

“Iyo nza kwemera ayo mafaranga, nari kujya mporana ubwoba bw’uko nari kuzafatwa. Nyuma yaho umuyobozi w’isosiyete nakoreraga yaje kumenya uko byagenze. Numvise ntuje kandi nishimye bitewe n’uko nabyitwayemo neza. Nahise nibuka umurongo wo mu Migani 15:​27, hagira hati ‘umuntu uronka indamu mbi ateza inzu ye ibyago, ariko uwanga impongano [cyangwa ruswa] azakomeza kubaho.’ ”​—⁠Danny wo muri Hong Kong.

Ibyishimo mu muryango

“Ndi umwubatsi wikorera ku giti cye. Hari uburyo bwinshi umuntu yakoresha akariganya abakiriya cyangwa akanyonga imisoro. Ariko jye n’umuryango wanjye twiyemeje gukomeza kuba inyangamugayo, kandi byatugiriye akamaro.

“Tugomba kuba inyangamugayo mu mibereho yacu yose, atari ku kazi gusa cyangwa mu by’ubucuruzi. Iyo uzi ko uwo mwashakanye adashobora kurenga ku mahame y’Imana arebana no kuba inyangamugayo, bituma murushaho kwizerana. Iyo uwo mwashakanye azi ko uzaba inyangamugayo uko byagenda kose, yumva afite umutekano.

“Muri iyi si, ushobora kuba ufite isosiyete ikomeye cyane, ariko umuryango wawe ugahoramo impagarara. Kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, niboneye ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bituma umuntu abaho neza. Ubu mbona igihe cyo kwishimana n’abagize umuryango wanjye, aho kugendana n’isi irangwa n’umururumba no kwiruka inyuma y’amafaranga.”​—⁠Durwin wo muri Amerika.

Imishyikirano myiza n’Imana

“Nkora akazi ko kugura ibintu isosoyete nkoramo ikenera. Abacuruzi bajya bansaba kudakatuza ibiciro, ahubwo nkagura ku giciro gisanzwe, maze bakagira amafaranga bampa kuri buri kintu nguriye iyo sosiyete. Ariko ibyo byaba ari ukwiba iyo sosiyete.

“Mpembwa amafaranga make, kandi ayo bajya bampa yajya anyunganira. Ariko nta cyandutira kugira umutimanama ukeye no kwemerwa na Yehova Imana. Ku bw’ibyo, iyo hari ibintu ngiye kugura, nkurikiza ihame ryo muri Bibiliya riri mu Baheburayo 13:​18, hagira hati ‘twifuza kuba inyangamugayo muri byose.’ ”​—Raquel, wo muri Filipine.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Amahame agenga ubucuruzi buzira amakemwa

Amahame agenga imyitwarire y’abacuruzi agenda atandukana bitewe n’ibihugu. Icyakora, amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha umuntu kwitwara neza mu bucuruzi. Dore ibintu bitandatu biranga ubucuruzi buzira amakemwa:

Kuvugisha ukuri

Ihame: “Ntimukabeshyane.” ​—⁠Abakolosayi 3:​9.

Kubahiriza amasezerano

Ihame: “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.” ​—⁠Matayo 5:​37.

Kwiringirwa

Ihame: “Ntukamene ibanga ry’undi.”​—⁠Imigani 25:​9.

Kuba inyangamugayo

Ihame: “Ntukemere guhongerwa, kuko impongano zihuma amaso abacamanza beza.”​—⁠Kuva 23:​8.

Gukora ibikwiriye

Ihame: “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.”​—⁠Matayo 7:​12.

Kubahiriza amategeko

Ihame: “Muhe bose ibibakwiriye: usaba umusoro, mumuhe uwo musoro.”​—⁠Abaroma 13:​7.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Uko wakomeza kuba inyangamugayo mu bucuruzi

Reba ibyo uha agaciro kurusha ibindi. Urugero, ari ukugirana imishyikirano myiza n’Imana no kugira ubutunzi, icyo uha agaciro ni ikihe?

Teganya mbere y’igihe uko uzitwara. Jya utahura hakiri kare ibintu bishobora kuzatuma udakomeza kuba inyangamugayo, maze uteganye uko wazabyitwaramo biramutse bikugezeho.

Jya wimenyekanisha. Nutangira gukorana n’abandi imirimo y’ubucuruzi, ujye ubamenyesha amahame ugenderaho.

Jya ugisha inama. Mu gihe uhuye n’igishuko cyangwa indi mimerere maze kumenya ihame ryakuyobora bikakugora, jya ugisha inama umuntu mugendera ku mahame amwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Iyo uri inyangamugayo ugira amahoro yo mu mutima