Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nta gihe ntarengwa cyo kuba incuti y’Imana

Nta gihe ntarengwa cyo kuba incuti y’Imana

Nta gihe ntarengwa cyo kuba incuti y’Imana

Byavuzwe na Olavi J. Mattila

Umuhamya wa Yehova yigeze kumbaza ati “ese wigeze utekereza ko ushobora kumenya Umuremyi wawe neza?” Icyo kibazo cyanteye gutekereza. Icyo gihe, nari mfite imyaka irenga 80, kandi nari nziranye n’abantu benshi bakomeye, harimo n’abategetsi. Ariko se muri icyo kigero nari ngezemo, nashoboraga kumenya Imana maze nkaba incuti yayo?

NAVUTSE mu Kwakira 1918, mvukira mu mugi wa Hyvinkää muri Finilande. Nkiri muto, natangiye gukora imirimo itandukanye y’ubworozi. Iwacu twororaga inka, indogobe, inkoko n’ibishuhe. Nitoje gukorana umwete no guterwa ishema n’akazi nakoraga.

Maze guca akenge, ababyeyi banjye banteye inkunga yo kwiga. Ku bw’ibyo, igihe nari maze kuba mukuru, navuye iwacu njya kwiga muri kaminuza. Nanone natangiye gukina imikino ngororamubiri, maze nza kumenyana na Urho Kekkonen, wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ryo muri Finilande. Icyakora, sinatekerezaga ko yari kuzaba Minisitiri w’Intebe, nyuma yaho akaza no kuba perezida, iyo myanya akaba yarayimazeho imyaka igera kuri 30. Uretse n’ibyo, siniyumvishaga ko yari kuzagira uruhare rukomeye mu mibereho yanjye.

Mba umutegetsi ukomeye

Mu mwaka wa 1939, hadutse intambara hagati y’igihugu cya Finilande na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Mu Gushyingo k’uwo mwaka, najyanywe mu gisirikare. Nabanje kujya ntoza ingabo zitabazwa bibaye ngombwa, nyuma yaho nza kuyobora itsinda ry’abasirikare bakoreshaga imbunda nini. Akarere ka Karelia kari ku mupaka wa Finilande na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ni ko kabaye isibaniro. Mu mpeshyi y’umwaka wa 1941, ubwo twarwaniraga hafi y’umugi wa Vyborg, nakomerekejwe bikabije n’ibimanyu by’igisasu, maze njyanwa mu bitaro bya gisirikare. Ibyo bikomere byatumye ntasubira ku rugamba.

Muri Nzeri 1944, nasezerewe mu gisirikare maze nsubira mu ishuri. Nakomeje no kujya mu mikino ngororamubiri. Incuro eshatu zose, nabaye uwa mbere mu gihugu, ebyiri muri izo nkaba nari mu cyiciro cy’abasiganwa bari mu matsinda, ubundi nesa umuhigo mu basiganwa bagenda basimbuka urukiramende. Naje no kubona impamyabushobozi ya kaminuza mu ikoranabuhanga no mu by’ubukungu.

Hagati aho, Urho Kekkonen yabaye umutegetsi ukomeye. Mu mwaka wa 1952, igihe yari Minisitiri w’Intebe, yansabye gukora muri ambasade y’u Bushinwa. Ubwo nakoraga muri iyo ambasade nahuye n’abategetsi batandukanye, harimo uwitwa Mao Tse-tung, wari perezida w’u Bushinwa icyo gihe. Icyakora, umuntu w’ingenzi cyane twamenyaniye mu Bushinwa, ni umukobwa w’igikundiro witwa Annikki, wakoraga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Finilande. Twashakanye mu Gushyingo 1956.

Mu mwaka wakurikiyeho, nimuriwe muri ambasade ya Finilande muri Arijantina. Muri icyo gihugu twahabyariye abana babiri b’abahungu. Muri Mutarama 1960, twasubiye muri Finilande, maze nyuma yaho gato tuhabyarira umwana wacu wa gatatu w’umukobwa.

Mbona imyanya ikomeye muri guverinoma

Nubwo icyo gihe nta shyaka nabagamo, perezida Kekkonen yangize Minisitiri Ushinzwe Ubuhahirane n’Amahanga mu Gushyingo 1963. Mu myaka 12 yakurikiyeho, nabaye minisitiri incuro esheshatu, ebyiri muri zo nkaba nari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Icyo gihe nizeraga ntashidikanya ko abantu ari bo bazakemura ibibazo byugarije isi bakoresheje ubwenge bwabo. Ariko bidatinze, naje kwibonera neza ukuntu abantu bagira inyota y’ubutegetsi. Niboneye ingaruka zibabaje zo kutizerana n’umururumba.​​—⁠Umubwiriza 8:​9.

Ariko nanone, nabonye ko hari abantu benshi bakora uko bashoboye, kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza. Icyakora naje kubona ko n’abayobozi bafite intego nziza, bananirwa kuzigeraho.

Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1975, abakuru b’ibihugu 35 bitabiriye inama yabereye mu mugi wa Helsinki, yasuzumaga iby’ubutwererane n’umutekano hagati y’ibihugu by’u Burayi. Icyo gihe nari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kandi nari umujyanama wihariye wa perezida Kekkonen. Kubera ko nari nahawe inshingano yo gutegura iyo nama, nabonanye n’abayobozi b’ibihugu bose bayijemo.

Mu minsi mike iyo nama yamaze, nahuye n’ikigeragezo gikaze cyo kugaragaza niba ndi umuhanga mu birebana n’ububanyi n’amahanga. Byonyine kugira ngo abari baje muri iyo nama bemeranye ku myanya bagombaga kwicaramo, byari ikibazo gikomeye. Icyakora, nabonye ko iyo nama, hamwe n’izindi zayikurikiye, zagize uruhare mu gutuma uburenganzira bw’ikiremwamuntu burushaho kubahirizwa, kandi ibihugu by’ibihangange ku isi bikarushaho kurangwa n’ubworoherane.

Uko namenye ko nkeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka

Mu mwaka wa 1983, nagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru maze nimukira mu Bufaransa, aho umukobwa wanjye yabaga. Igihe nari muri icyo gihugu nagize ibyago. Mu Gushyingo 1994, Annikki yarasuzumwe, bamusangana kanseri y’ibere. Muri uwo mwaka nanone, nagiye kubona mbona nishoye mu mushinga w’ubucuruzi utemewe n’amategeko. Mu buzima bwanjye bwose, nari narihatiye gukorana umwete kugira ngo nkomeze kwihesha izina ryiza. Ariko iryo kosa rimwe ryo kubura ubushishozi, ryanduje izina ryanjye.

Nakundaga kubonana n’Abahamya ba Yehova, kandi nkishimira ko bansura bakampa amagazeti. Icyakora, nahoraga mpuze cyane ku buryo iby’umwuka ntabiboneraga umwanya. Ariko mu mwaka wa 2000 nabonye umwanya, kuko nitaga kuri Annikki wari ugihanganye na kanseri. Umunsi umwe, ari muri Nzeri 2002, nasuwe n’Umuhamya wa Yehova. Yambajije ikibazo navuze mu ntangiriro y’iyi nkuru. Naribajije nti “ese birashoboka ko nakwiga ukuri ku byerekeye Imana? Ese nshobora kuba incuti yayo?” Nashakishije Bibiliya yanjye yari yaragiyeho akavumbi, hanyuma ntangira kujya nganira n’Abahamya kuri Bibiliya.

Muri Kamena 2004, umugore wanjye nakundaga yarapfuye, mba nsigaye jyenyine. Birumvikana ko abana banjye bambereye isoko y’ihumure. Ariko nari ncyibaza ibibazo byinshi ku birebana n’uko bitugendekera iyo dupfuye. Ibyo bibazo nabibajije abapasiteri b’Abaluteriyani. Bampaye igisubizo cyoroheje kigira kiti “ibyo bibazo birakomeye.” Ariko icyo gisubizo nticyanyuze, kandi byatumye ndushaho kumenya ko nari nkeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.

Uko Abahamya bakomezaga kunyigisha Bibiliya, ni ko nagendaga ndushaho kugira ubumenyi nyakuri nifuzaga. Urugero, namenye ko Bibiliya ivuga ko urupfu ari imimerere yo kutimenya, aho umuntu aba ameze nk’usinziriye. Namenye kandi ko hariho ibyiringiro by’uko abapfuye bazazuka, bakongera kuba ku isi (Yohana 11:​25). Ibyo byatumye ngira ibyiringiro bimpumuriza cyane.

Bidatinze, nasomye Bibiliya yose ndayirangiza. Umurongo w’Ibyanditswe wanshishikaje ni uwo muri Mika 6:​8, hagira hati “icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya?” Ayo magambo yoroheje ariko arangwa n’ubwenge, yankoze ku mutima. Nanone yanyeretse ko Yehova Imana arangwa n’urukundo n’ubutabera.

Nagize ibyiringiro by’igihe kizaza

Maze kumenya ukuri ku byerekeye Imana, narushijeho kuyizera no kuyiringira, maze ntangira kugirana ubucuti n’Umuremyi wanjye. Nashimishijwe cyane n’amagambo yavuze ari muri Yesaya 55:​11, hagira hati “ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizakora ibyo nishimira, risohoze ibyo naritumye.” Ni koko, kugeza ubu Imana yagiye isohoza ibyo yasezeranyije, kandi n’ibyo isezeranya mu gihe kizaza izabisohoza. Yehova azasohoza imigambi kandi agere ku ntego abategetsi b’abantu bananiwe kugeraho mu nama zo mu rwego rwa politiki bagize. Urugero, azasohoza ibivugwa muri Zaburi 46:​9, hagira hati “akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”

Kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova byangiriye akamaro cyane. Muri ayo materaniro ni ho niboneye urukundo nyakuri ruranga Abakristo, ari cyo kimenyetso cyari kuzaranga abigishwa nyakuri ba Yesu (Yohana 13:​35). Urwo rukundo ruruta kure cyane ibyo gukunda igihugu by’agakabyo, kandi ntirurangwa mu banyapolitiki no mu bacuruzi.

Nahawe inshingano yiyubashye cyane

Ubu mfite imyaka irenga 90, kandi kuba ndi Umuhamya wa Yehova bimpesha ishema ntigeze ngira mu buzima bwanjye. Ibintu by’umwuka nifuzaga narabibonye. Nashimishijwe cyane no gusobanukirwa intego y’ubuzima n’ukuri ku byerekeye Imana.

Nanone nshimishwa no kuba nshobora kujya mu materaniro ya gikristo no mu murimo wo kubwiriza, nubwo ngeze mu za bukuru. Nubwo nahuye n’abantu benshi b’ibikomerezwa kandi nkaba naragiye nkora imirimo ikomeye, ibyo ntaho bihuriye na gato no kumenya Umuremyi wanjye ari we Yehova Imana no kuba incuti ye. Ndamushimira cyane kandi nkamusingiza, kuko yanyemereye kuba umwe mu ‘bakozi bakorana’ na we (1 Abakorinto 3:​9). Koko rero, nta gihe ntarengwa cyo kuba incuti y’Umuremyi wacu, ari we Yehova Imana.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na perezida Kekkonen na perezida wa Amerika Ford mu wa 1975, mu nama y’i Helsinki

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe na perezida Kekkonen na perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti Brezhnev

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Nifatanya mu murimo wo kubwiriza

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 25 yavuye]

Ibumoso ahagana hasi: Ensio Ilmonen/Lehtikuva; iburyo ahagana hasi: Esa Pyysalo/Lehtikuva