Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ubu koko nabivugiye iki?

Ubu koko nabivugiye iki?

Iyi ngingo iri bugufashe gutahura

IMPAMVU rimwe na rimwe ujya uvuga nabi

ICYO wakora mu gihe uvuze ibyo utatekerejeho

UKO warinda ururimi rwawe

“Ubusanzwe, kwirinda mu byo mvuga ntibijya bingora; ariko hari igihe njya ncikwa nkavuga nabi, hanyuma nkumva ndamwaye.”​—Chase

“Hari igihe mvuga ibintu n’umuntu wese ashobora kuba atekereza, ariko bitagombye kuvugirwa mu ruhame.”​—Allie

IMPAMVU BYAKUBAYEHO

Umurongo w’Ibyanditswe: “Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye” (Yakobo 3:​2). Ayo magambo ashatse kuvuga iki? Yumvikanisha ko nta muntu ushobora kugenzura ururimi rwe mu buryo bwuzuye. Benshi bashobora kumva bameze nka Annette, * wavuze ati “hari igihe ntekereza ibintu, ngashiduka nabivuze!”

Inkuru y’ibyabayeho: “Hari umukobwa w’incuti yanjye wambwiye ko akunda imyenda nashakaga kureka kwambara. Narahubutse ndamubwira nti ‘ntabwo yagukwira.’ Nuko arambwira ati ‘ngo iki? Ubwo se ushatse kuvuga ko mbyibushye?’ ”​—⁠Corrine.

Kugira ngo wiyumvishe impamvu hari igihe kwifata mu byo uvuga bikugora, gerageza gukora ibi bikurikira:

● Tahura intege nke ufite.

․․․․․ Nkunda kuvuga nabi mbitewe n’umujinya

․․․․․ Nkunda kuvuga ntatekereje

․․․․․ Nkunda gusubiza ntabanje gutega amatwi

․․․․․ Ibindi ․․․․․

Urugero: “Mfite ikibazo cyo kuvuga ibintu nikinira, maze rimwe na rimwe abantu bakabyumva ukundi.”​—⁠Alexis.

Tahura umuntu ushobora gutuma uvuga ibyo utatekerejeho.

․․․․․ Umubyeyi

․․․․․ Uwo muvukana

․․․․․ Incuti

․․․․․ Abandi ․․․․․

Urugero: Christine ufite imyaka 20, yaravuze ati “mbabazwa n’uko abantu nkunda ari bo mbwira nabi. Ubanza biterwa n’uko mbisanzuraho cyane, bigatuma mbabwira ibinjemo byose.”

ICYO WAKORA MU GIHE UVUZE IBIDAKWIRIYE

Umurongo w’Ibyanditswe: “Dukurikire ibintu bihesha amahoro” (Abaroma 14:​19). Kimwe mu byagufasha gukurikiza iyo nama, ni ugusaba imbabazi.

Inkuru y’ibyabayeho: “Mama yapfuye mfite amezi icumi, kandi sinigeze mbona data. Ibyo byatumye nderwa na mama wacu. Umunsi umwe, ubwo nari mfite imyaka igera ku 10 cyangwa 11, numvise mfite irungu, mbabajwe n’uko mama yapfuye kandi nkumva ko hari uwabigizemo uruhare. Igihe mama wacu yansabaga kugira icyo mufasha, naramutombokeye ndamubwira nti ‘ndakwanga; nta nubwo uri mama.’ Nahise mbona ko bimubabaje. Yagiye mu cyumba arifungirana, maze numva arira. Numvise mbabaye. Yari yarandeze kandi yarankoreye ibyiza byinshi; ariko byose nari mbikubye na zeru. Naje kubiganiraho n’umugabo we maze anyereka imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ngomba kwitondera ibyo mvuga. Nyuma yaho nemeye ikosa, maze nsaba imbabazi mama wacu mbivanye ku mutima.”​—⁠Karen.

Andika hasi aha impamvu ituma gusaba imbabazi bikugora.

․․․․․

Kuki gusaba imbabazi bishobora gutuma wumva utuje?

․․․․․

Igisubizo: Suzuma amahame aboneka mu Migani 11:​2 no muri Matayo 5:​23, 24.

Birumvikana ko ibyiza ari ukwirinda kuvuga ibidakwiriye, kugira ngo bitaba ngombwa ko usaba imbabazi. Wabigeraho ute?

UKO WAKWITOZA KURINDA URURIMI RWAWE

Umurongo w’Ibyanditswe: “Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:​19). Dore bimwe mu bizagufasha gushyira iyo nama mu bikorwa. Jya wibaza:

Soma imirongo y’Ibyanditswe ikurikira, maze uyihuze n’ibyo abo bantu bavuze.

Imigani 12:​16

Imigani 17:​14

Imigani 26:​20

Umubwiriza 7:​9

Abafilipi 2:​3

1 “Ntukaremereze ibintu, kuko bizatuma utarakazwa n’ubusa.”​ —⁠Danette.

2 “Ntembera ho gato, nkamara akanya ndi jyenyine, ngo ndebe ko nacururuka.”​—⁠Brielle.

3 “Nkiri muto, umuntu yambwiraga nabi ngahita musubiza. Ibyo byatumaga ndemereza buri kantu kose. Ariko naje kubona ko ari byiza kwicecekera.”​—⁠Celia.

4 “Iyo umuntu agutombokeye ntumusubize, ageraho akarambirwa akakureka. Wowe ujye wihangana gusa. Ntugakoze agati mu ntozi.”​—⁠Kerrin.

5 “Hari igihe umuntu antera umujinya, nkumva namubwira irindi ku mutima. Ariko kwihangana byatumaga mbona ko kumubwira nabi nta cyo bimaze. Namenye ko ntakwiriye guhita nsubiza.”​—⁠Charles.

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 22]

Allie​—Mbere yo kugira icyo mvuga, nibaza ibibazo nk’ibi bigira biti “ese nimbivuga, hari icyo biri bwungure uwo mbibwira? Ni izihe ngaruka biri bumugireho?” Mu gihe wumva utewe impungenge n’ibyo ushaka kuvuga, byaba byiza wicecekeye.

Chase​—Iyo hari icyo nshaka kuvuga, ngerageza gutekereza ku ngaruka biri bugire ku bo turi kumwe. Uko ngenda nkura, ni na ko ngenda ndushaho kwirinda mu byo mvuga. Burya ibiba ku muntu biramwigisha.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 23]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Yakobo yanditse ko “twese ducumura kenshi” kubera ko tudatunganye. Ku bw’ibyo, baza ababyeyi bawe intambara bagiye barwana kugira ngo barinde ururimi rwabo.​—⁠Yakobo 3:​2.

[Ifoto yo ku ipaji ya 22]

“Iyo umaze gukanda umuti w’amenyo, kuwusubiza mu gacupa kawo ntibiba bigishobotse. Ibyo ni na ko bimeze ku magambo tuvuga. Akarenze umunwa karushya ihamagara.”​—⁠James.