Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuhemu burogeye!

Ubuhemu burogeye!

Ubuhemu burogeye!

Danny * akorera isosiyete ikomeye yo muri Hong Kong. Igihe yasuraga uruganda rwari kuzajya rubagemurira ibicuruzwa, yagaragaje impungenge yari afite z’uko urwo ruganda rutari rufite ubushobozi bwo gukora ibintu isosiyete ye yifuzaga. Nyuma yaho, igihe yarimo asangira amafunguro n’umuyobozi w’urwo ruganda, uwo muyobozi yamuhaye ibahasha. Muri iyo bahasha yasanzemo ruswa y’amafaranga abarirwa mu bihumbi mirongo by’amadolari y’Abanyamerika, yari ahwanye n’umushahara we w’umwaka wose.

● Danny si we wenyine wahuye n’icyo kibazo. Hirya no hino ku isi, ubuhemu bugenda bufata indi ntera. Urugero, inyandiko zo mu nkiko zigaragaza ko hagati y’umwaka wa 2001 n’uwa 2007, uruganda rukomeye rwo mu Budage rwatanze ruswa y’amadolari y’Abanyamerika angana na 1.400.000, kugira ngo rutsindire amasoko.

Nubwo ibikorwa nk’ibyo biteye isoni byo gutanga ruswa byamenyekanye, bigatuma hagira igikorwa ngo icyo kibazo gikemuke, usanga muri rusange ibintu birushaho kuzamba. Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2010 bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa, bwagaragaje ko ku isi hose, “ruswa yiyongereye cyane mu myaka itatu ishize.”

Kuki ubuhemu bwogeye? Ese kuba inyangamugayo bifite akamaro? Niba hari icyo bimaze se, umuntu yabigeraho ate? Ese Bibiliya yabidufashamo?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Muri izi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.