Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

“Natangajwe n’uko kuba perezida bituma umuntu yumva ko agomba gusenga.”—BARACK OBAMA, PEREZIDA WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA.

Igihe Abanyarijantina bari hagati y’imyaka 10 na 24 basabwaga guhitamo uburyo bagaragazamo ko bakunda igihugu cyabo, 56 ku ijana bavuze ko bahitamo kwambara imyenda y’ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cyabo.—LA NACIÓN, IKINYAMAKURU CYO MURI ARIJANTINA.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko “ugereranyije, kimwe cya gatatu cy’ibyokurya bigenewe abantu ku isi hose bijugunywa cyangwa bigapfushwa ubusa, bikaba bingana na toni miriyari imwe na miriyoni magana atatu buri mwaka.”—ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU BUHINZI N’IBIRIBWA, MU BUTALIYANI.

“Muri iki gihe, hirya no hino ku isi hari intambara n’inkuru zivuga iby’intambara. Ubwo rero, ingabo z’igihugu cyacu zagombye guhora ziteguye kurwanya umwanzi wese uturutse hanze ashaka kwibasira abaturage bacyo, n’ibintu bitagatifu bikirimo.”—BYAVUZWE N’UMUKAMBWE KIRILL, UMUYOBOZI W’IDINI RY’ABORUTODOGISI BO MU BURUSIYA.

Isosiyete y’ubwishingizi yo mu Budage yatanze raporo ivuga ko mu mwaka wa 2010, impanuka zo mu muhanda nyinshi zabaye hagati ya saa moya na saa mbiri za mu gitondo. Umuyobozi w’iyo sosiyete yavuze ko “bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda impanuka, ari ukuzinduka mu gihe umuntu agiye ku kazi mu gitondo.”—PRESSEPORTAL, IKINYAMAKURU CYO MU BUDAGE.

Abayobozi bakiri bato muri Maleziya

Hari irushanwa ryo kuri televiziyo rizwi cyane ribera muri Maleziya, rikaba rigamije gutoranya umuyobozi (imamu) mwiza mu idini rya Isilamu. Icyo kiganiro bita “Umuyobozi ukiri muto” cyangwa “Imam Muda,” kibera ahitwa Kuala Lumpur. Abasore bafite imyaka iri hagati ya 18 na 27 baturutse hirya no hino bararushanwa, abatsinzwe bakagenda bavamo kugeza igihe hasigaye umwe. Bahabwa ibihembo bitandukanye, birimo amafaranga n’imodoka nshya. Nanone, utsinze irushanwa ahabwa akazi ko kuba umuyobozi mu idini rya Isilamu (imamu), akarihirwa amafaranga yo kujya kwiga muri Arabiya Sawudite kandi akishyurirwa urugendo rwo kujya i Maka. Abarushanwa bagomba kuba basobanukiwe inshingano z’umuyobozi mu idini rya Isilamu, bashobora gusobanura ibibazo byo mu rwego rw’idini n’ibindi bisanzwe, no kuvuga mu mutwe ibiri muri korowani. Uwatangije icyo kiganiro cyo kuri televiziyo, avuga ko intego ye ari “ukureshya urubyiruko” ngo rujye mu idini rya Isilamu.

Ntibagira amakenga kuri interineti

Abantu benshi bakoresha imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi, ntibabona ingaruka zo gutanga amakuru arebana n’ubuzima bwabo bwite. Nyamara kutagira amakenga mu gihe uri kuri interineti, bishobora kugira ingaruka. Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri witwa Timothy Wright, yanditse mu kinyamakuru cyo muri Ositaraliya, ati “muri iki gihe, amagambo tutatekerejeho, gusebanya, ifoto idakwiriye cyangwa amakuru dutanga arebana n’ubuzima bwite bw’undi muntu, bishobora kubikwa ahantu ubudasibangana, bitewe n’ikoranabuhanga rigezweho, kandi buri wese akaba ashobora kubibona mu buryo bworoshye” (Sydney Morning Herald). Nk’uko Wright yakomeje abivuga, ibyo byumvikanisha ko “umukoresha wawe ashobora kumenya amakosa wakoze ufite imyaka 15, kabone n’ubwo haba hashize imyaka 10.”