Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bine wagombye kwibaza ku birebana n’iyo miyoboro ya interineti ihuza abantu benshi

Ibibazo bine wagombye kwibaza ku birebana n’iyo miyoboro ya interineti ihuza abantu benshi

Ibibazo bine wagombye kwibaza ku birebana n’iyo miyoboro ya interineti ihuza abantu benshi

Imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi ishobora guteza akaga, kimwe n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwo gukoresha interineti. Ako kaga ni akahe, kandi se wakirinda ute niba uyikoresha? * Reka dusuzume ibibazo bikurikira:

1 Igira izihe ngaruka ku buzima bwanjye bwite?

Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.Imigani 10:19.

Icyo wagombye kumenya. Utabaye maso, umwirondoro wawe, amafoto, ubutumwa ushyira ku muyoboro uhuza abantu benshi n’ubutumwa abandi bakoherereza, bishobora gutuma wivamo. Urugero, ibyo ushyira kuri uwo muyoboro bishobora guhishura aho utuye, igihe ubonekera mu rugo (n’igihe uba udahari), aho ukora cyangwa aho wiga. Aderesi yawe hamwe n’ubutumwa bugufi nk’ubugira buti “ejo tuzajya mu biruhuko,” biba bihagije kugira ngo umujura amenye aho ashobora kugutegera n’igihe yabikorera.

Andi makuru, urugero nka aderesi yawe ya interineti, itariki wavukiyeho cyangwa nomero zawe za telefoni, ashobora gutuma wibasirwa n’abagizi ba nabi, bakaba bagutesha umutwe cyangwa bakiba umwirondoro wawe. Ikibabaje ni uko abantu benshi bandarika ayo makuru, bakayashyira kuri iyo miyoboro.

Abantu bibagirwa ko amakuru bashyira kuri interineti, baba bayategeje rubanda. N’iyo bavuga ko ubutumwa bashyize ku muyoboro wa interineti uhuza abantu benshi bugomba kumenywa n’abo bita incuti zabo gusa, ntibaba bazi icyo izo ncuti zabo zizabukoresha. Koko rero, wagombye kumenya ko ikintu cyose ushyize kuri uwo muyoboro kizabonwa n’abantu bose, cyangwa ko gishobora kubonwa na buri wese.

Icyo wakora. Jya umenya neza uburyo wakoresha kugira ngo ubike neza amakuru yawe y’ibanga aboneka kuri interineti kandi ubukoreshe. Abantu utazi kandi utizeye ntukabemerere kumenya amakuru mashya cyangwa ngo ubemerere kureba amafoto yawe.

Nubwo wakora ibyo byose ariko, ujye umenya ko ibyo ushyira kuri iyo miyoboro bishobora kumenyekana kurusha uko wabyibwiraga. Ujye uhora ugenzura ipaji yawe, maze wibaze niba ikintu cyose washyizeho gishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi bakamenya aho uri cyangwa bakaba bakwiba umwirondoro wawe. Kandi n’iyo waba ushyikirana n’incuti zawe, ntugashyire kuri uwo muyoboro amakuru agira icyo avuga ku buzima bwawe bwite cyangwa ubw’undi muntu (Imigani 11:13). Niba hari amakuru y’ibanga wifuza gutanga, ujye ukoresha ubundi buryo bw’itumanaho. Umugore ukiri muto witwa Cameron, yaravuze ati “uburyo bwiza bwo kugeza ku muntu amakuru arebana n’ubuzima bwawe bwite mutishyize hanze, ni ugukoresha telefoni.”

Umwanzuro. Umugore witwa Kim yagize ati “uramutse witaye ku byo ukora, ushobora kwirinda kwandarika amakuru yawe ku muyoboro uhuza abantu benshi. Gukoresha iyo miyoboro nta cyo bitwaye, keretse uramutse wigize ntibindeba.”

2 Intwara igihe kingana iki?

Jya ‘umenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’Abafilipi 1:10.

Icyo wagombye kumenya. Imiyoboro ihuza abantu benshi ishobora kugutwara igihe, ukibagirwa izindi gahunda z’ingenzi. Umugore witwa Kay yabisobanuye neza agira ati “uko umubare w’abo ushyikirana na bo wiyongera, ni ko ugenda urushaho kumara igihe kuri iyo miyoboro, kandi ni na ko irushaho kukubata.” Reka turebe icyo bamwe mu bantu bigeze kugwa muri uwo mutego babivuzeho.

“Iyo wageze ku muyoboro uhuza abantu benshi, kuwuvaho ntibiba byoroshye, kabone nubwo waba utabikunda. Ugeraho ugatwarwa na byo.”—Elise.

“Hari ibintu byinshi uba ushobora gukorera kuri uwo muyoboro, urugero nk’imikino, ibibazo bikarishya ubwenge, umuzika, tutiriwe tuvuga ibyo gusoma ubutumwa bw’incuti zawe.”—Blaine.

“Birabata cyane, kandi iyo mama wawe aje akakubaza impamvu utogeje ibyombo, ni bwo uhita ubona ko byagutwaye.”—Analise.

“Hari igihe navaga ku ishuri nihuta, ngira ngo njye kuri interineti ndebe abantu bashubije ubutumwa naboherereje. Ubwo kandi ni ko nabaga ngomba kongera gusubiza abo bantu bose, nkareba n’amafoto mashya bashyize ku muyoboro. Iyo nabaga ngeze kuri interineti nabaga mfite umushiha, kandi ntifuza ko hagira umuntu undogoya. Hari abantu nzi bahora ku muyoboro uhuza abantu benshi, haba mu ngo z’abandi basabana na bo, ndetse no mu masaha utatekereza yo mu gicuku.”—Megan.

Icyo wakora. Kubera ko igihe gihenze, ntiwagombye kugipfusha ubusa. Kuki utateganya uko uzajya ugikoresha, nk’uko uteganya uko ukoresha amafaranga? Mbere na mbere, ujye ugira aho wandika igihe gishyize mu gaciro wumva uzajya umara kuri iyo miyoboro. Hanyuma uzigenzure mu gihe cy’ukwezi, urebe niba warubahirije ibyo wiyemeje, maze ugire ibyo uhindura.

Niba uri umubyeyi kandi abana bawe b’ingimbi n’abangavu bakaba bamara igihe kirekire cyane kuri iyo miyoboro, ujye ugerageza gutahura niba hari ibindi bibazo byihishe inyuma. Urugero, mu gitabo uwitwa Nancy E. Willard yanditse, yavuze ko abantu bashobora gukabya gukoresha iyo miyoboro babitewe n’imihangayiko hamwe no kutigirira icyizere. Yaranditse ati “abana benshi b’ingimbi n’abangavu baba bahangayikishijwe cyane no kumenya uko abandi bababona. Ku bw’ibyo, niba abo bana bumva ko gukoresha itumanaho rigezweho ari byo bizatuma bemerwa, bishobora gutuma barushaho kubatwa n’imiyoboro ihuza abantu benshi.”—Cyber-Safe Kids, Cyber-Savvy Teens.

Ntuzigere wemera ko iyo miyoboro, cyangwa ibindi bintu byose ukorera kuri interineti, bibangamira ubucuti wagombye kugirana n’abagize umuryango wawe. Mu gitabo Don Tapscott yanditse, yaravuze ati “kimwe mu bintu bishekeje bya interineti, ni uko ihuza abantu mu gihe batari kumwe, kandi ikaba ishobora kubatandukanya bari kumwe mu rugo.”—Grown Up Digital.

Umwanzuro. Umukobwa witwa Emily yaravuze ati “ntekereza ko imiyoboro ihuza abantu benshi ari uburyo bwo gushyikirana n’abandi. Ariko nk’uko bimeze ku kindi kintu icyo ari cyo cyose, jya umenya ko hari igihe ugomba gufunga interineti.”

3 Ituma abantu bambona bate?

“Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi, kandi kwemerwa biruta ifeza na zahabu.”—Imigani 22:1.

Icyo wagombye kumenya. Ibyo ushyira ku muyoboro uhuza abantu benshi bigenda bihishura uwo uri we, ku buryo kuzabivana mu bantu bishobora kukugora (Imigani 20:11; Matayo 7:17). Abantu benshi ntibamenya akaga bashobora guhura na ko. Umugore ukiri muto witwa Raquel, yaravuze ati “wagira ngo iyo abantu bagiye ku muyoboro uhuza abantu benshi, bata ubwenge. Bahavugira ibintu ubundi batashoboraga kuvuga. Hari abatabona ko ubutumwa buteye isoni bumwe gusa bashyize kuri interineti, bushobora kwanduza izina ryabo.”

Kwanduza izina ryawe ukoresheje umuyoboro uhuza abantu benshi, bishobora kukugiraho ingaruka z’igihe kirekire. Cya gitabo tumaze kuvuga kigira kiti “hari inkuru nyinshi zigaragaza ko abantu bakoresha imiyoboro ihuza abantu benshi, batakaje akazi kabo cyangwa ntibagahabwe, bitewe n’ibyo babaga barashyize kuri interineti.”

Icyo wakora. Reba ibyo washyize kuri uwo muyoboro, maze ugerageze kubibona nk’uko abandi bantu bashobora kubibona. Ibaze ibibazo bikurikira: “ese koko uku ni ko nifuza ko abantu bambona? Ese hagize ubona amafoto nashyize kuri uyu muyoboro, kandi akaba yavuga uko ambona ashingiye ku byo yabonye, yavuga ko ndi muntu ki? Ese yavuga ko ngira agakungu? Yavuga se ko nzi kureshya abo tudahuje igitsina cyangwa ko ndi imburamukoro? None se niba ayo mafoto ari icyo agaragaza, uko ni ko nifuza ko abantu bambona mu gihe nagiye gusaba akazi, ku buryo uwifuza kukampa yabireba nkumva nta cyo bintwaye? Ese koko ayo mafoto agaragaza ishusho nyayo y’amahame ngenderaho?”

Niba ukiri muto ibaze uti “ese umubyeyi wanjye, mwarimu cyangwa undi muntu mukuru wese aramutse abonye amafoto nashyize kuri uwo muyoboro, nakumva ntewe isoni n’ibyo babonye cyangwa ibyo basomye?”

Umwanzuro. Ku birebana n’uko abantu bakubona, ujye wibuka amagambo intumwa Pawulo yavuze, agira ati ‘ibyo umuntu abiba ni byo azasarura.’—Abagalatiya 6:7

4 Incuti mpurira na zo kuri iyo miyoboro zingiraho izihe ngaruka?

“Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imigani 13:20.

Icyo wagombye kumenya. Incuti zawe zigira ingaruka ku mitekerereze yawe no ku byo ukora (1 Abakorinto 15:33). Ku bw’ibyo, ni ngombwa guhitamo neza incuti wifatanya na zo kuri iyo miyoboro. Bamwe bemera kugirana ubucuti n’abantu babarirwa muri za mirongo cyangwa mu magana bataziranye neza, cyangwa batazi na busa. Abandi bageraho bakabona ko incuti zabo zose atari incuti nziza. Reka turebe icyo bamwe babivuzeho.

“Iyo umuntu yemeye kugirana ubucuti n’umuntu uwo ari wese ubimusabye, aba ashobora guhura n’akaga.”—Analise.

“Hari abantu benshi nzi bemera kugirana ubucuti n’abantu mu by’ukuri baba batifuza, bakavuga ko biterwa n’uko baba badashaka kwiteranya.”—Lianne.

“Ni kimwe no kugirana n’abantu ubucuti busanzwe, butari ubwo kuri interineti. Ugomba kwitondera abantu mugirana ubucuti.”—Alexis.

Icyo wakora. Ishyirireho amahame uzajya ugenderaho mu gihe uhitamo incuti. Urugero, bamwe bishyiriyeho imipaka ntarengwa mu birebana n’abagomba kubabera incuti: *

“Abantu nemerera kuba incuti zanjye si abo tuziranye bose, ahubwo ni abo nzi neza.”—Jean.

“Abantu nemera kugirana na bo ubucuti, ni abo tumaranye igihe tuziranye. Sinjya nemerera abo ntazi.”—Monique.

“Nkunda kugirana ubucuti n’abantu tuziranye kandi tugendera ku mahame amwe.”—Rae.

“Iyo umuntu ansabye ko tugirana ubucuti ntamuzi, simbimwemerera, kandi biranyorohera. Incuti zanjye zo kuri interineti zose turaziranye, kandi ni abantu dusanzwe dufitanye ubucuti atari ubwo kuri interineti gusa.”—Marie.

“Iyo incuti yanjye ishyize amafoto cyangwa ubundi butumwa bushidikanywaho ku ipaji yanjye, nyivana mu ncuti zanjye kandi mba numva nta cyo bitwaye. Nubwo uba usoma ibyo bashyize ku muyoboro gusa, baba ari incuti mbi.”—Kim.

“Igihe nari mfite ipaji ku muyoboro uhuza abantu benshi, sinemereraga abantu ntashaka kureba ibyo nashyizeho. Simba nshaka ko incuti z’incuti zanjye zireba amafoto yanjye cyangwa ubutumwa bwanjye; keretse incuti zanjye gusa. Ibyo nabiterwaga n’uko ntabaga nizeye ko incuti zabo zikwiriye kuba incuti zanjye. Sinabaga mbazi kandi sinabaga nzi uko bavugwa.”—Heather.

Umwanzuro. Dogiteri Gwenn Schurgin O’Keeffe, yaranditse ati “inama nakugira, ni uko wajya ushyikirana kuri interineti n’abantu musanzwe mufitanye ubucuti.” *CyberSafe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Igazeti ya Nimukanguke! ntishyigikira cyangwa ngo yamagane umuyoboro wa interineti uhuza abantu benshi uwo ari wo wose. Buri Mukristo yagombye kwisuzuma akareba niba akoresha interineti mu buryo budatandukira amahame ya Bibiliya.—1 Timoteyo 1:5, 19.

^ par. 35 Iyi ngingo iribanda ku bucuti busanzwe abantu bagirana; ntiyibanda ku bantu bakorana imirimo y’ubucuruzi.

^ par. 42 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’imiyoboro ihuza abantu benshi, reba igazeti ya Nimukanguke!, yo muri Nyakanga 2011 ku ipaji ya 24-27, n’iyo muri Kanama 2011, ku ipaji ya 10-13 (mu gifaransa).

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

JYA WIBUKA GUSIGA UFUNZE

Uramutse uri ku muyoboro uhuza abantu benshi ugasiga udafunze ipaji yawe, abandi bantu bashobora kuza bagashyiraho ubutumwa bwabo. Umuhanga mu by’amategeko witwa Robert Wilson, yavuze ko ibyo byaba ari “nko gusiga ikotomoni cyangwa telefoni yawe ahantu hahurira abantu benshi. Umuntu wese aba ashobora kuza agatangira kugira ibyo ashyira ku ipaji yawe.” Ni iyihe nama atanga? Agira ati “jya usiga ufunze.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

NTUKIKURURIRE IBIBAZO

Hari ikinyamakuru cyakoze ubushakashatsi, kigaragaza ko abantu benshi bakoresha imiyoboro ihuza abantu benshi “bakora ibintu bishobora gutuma bikururira amabandi, bakibwa umwirondoro cyangwa bakabategera mu nzira. Abagera kuri 15 ku ijana bashyize kuri iyo miyoboro amakuru ajyanye n’aho batuye cyangwa ingendo bateganya gukora, 34 ku ijana bashyiraho amatariki bavukiyeho, naho 21 ku ijana by’abafite abana, bashyiraho amazina y’abana babo n’amafoto yabo.”—Consumer Reports.