Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Iki gitabo cyandikanywe ubuhanga”

“Iki gitabo cyandikanywe ubuhanga”

“Iki gitabo cyandikanywe ubuhanga”

● Ese wifuza gusoma inkuru zivuga ibyaranze ubuzima bwa Yesu Kristo igihe yari ku isi, no gusoma ibyerekeye inyigisho ze zihindura imibereho hamwe n’ingero yakoreshaga zitazibagirana? Niba ubyifuza, turagutera inkunga yo gusoma igitabo Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose mu Bihe Byose.

Hari uwasomye icyo gitabo kiramushimisha, maze aravuga ati “iki gitabo cyandikanywe ubuhanga kubera ko gikoresha imvugo yoroheje, nyamara kikavuga mu buryo bwiza cyane ubuzima bw’Umwami wacu igihe yari ku isi.”

Hashyizweho imihati kugira ngo inkuru zivugwa muri icyo gitabo zandikwe hakurikijwe uko zakurikiranye. Gishingiye ku nyandiko zahumetswe z’abantu bane babayeho mu gihe cya Yesu, ni ukuvuga abanditsi b’Amavanjiri ari bo Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Matayo na Yohana bari intumwa za Yesu zagendanaga na we. Mariko yari incuti magara ya Petero wari intumwa ya Yesu. Naho Luka wari umuganga, yaherekezaga intumwa Pawulo mu ngendo ze.

Niba wifuza icyo gitabo, uzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ugakate ukohereze kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho igitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.