Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi abantu bayikundira iki?

Imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi abantu bayikundira iki?

Imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi abantu bayikundira iki?

NI UBUHE buryo wakoresheje ushyikirana n’abantu mu kwezi gushize?

Kuganira n’abantu imbonankubone

Ibaruwa cyangwa agakarita

Guterefona

Kwandikirana kuri interineti

Kwandikirana kuri telefoni

Kuganira mwohererezanya ubutumwa kuri interineti

Kuganirira kuri interineti murebana

Umuyoboro uhuza abantu benshi

Muri iki gihe, abantu bashobora gushyikirana bakoresheje uburyo bwinshi bw’itumanaho kurusha mbere, kandi buri buryo bufite ibyiza n’ibibi. Reka dufate ingero nke:

KUGANIRA IMBONANKUBONE

Ibyiza: Uganira n’umuntu umureba, ukumva ijwi rye kandi ukareba ibimenyetso by’umubiri akoresha.

Ibibi: Bisaba ko abashyikirana baba bari kumwe.

IBARUWA CYANGWA AGAKARITA

Ibyiza: Wandikira umuntu ubivanye ku mutima, kandi ibyo umwandikiye akaba ari we wenyine ubibona.

Ibibi: Kwandika bifata igihe, kandi ibaruwa ikagera ku wo wandikiye nyuma y’igihe.

KWANDIKIRANA KURI INTERINETI

Ibyiza: Kwandika ubutumwa no kubwohereza birihuta.

Ibibi: Akenshi nta byiyumvo biba birimo, kandi uwohererejwe ubwo butumwa ashobora kubufata uko butari.

Hari nanone imiyoboro ihuza abantu benshi, bamwe bakaba bavuga ko ari bwo buryo bwiza cyane bwo gushyikirana. Hariho imiyoboro nk’iyo ibarirwa mu magana, uzwi cyane, ari wo Facebook, ukaba uhurirwaho n’abantu babarirwa muri miriyoni 800. Hari ikinyamakuru cyavuze ko “iyo uwo muyoboro uza kuba ari igihugu, wari kuba ari cyo gihugu cya gatatu gifite abaturage benshi, nyuma y’u Bushinwa n’u Buhinde” (Time). None se iyo miyoboro ikora ite, kandi se kuki ikundwa cyane?

Iyo miyoboro ifasha abayikoresha gushyikirana n’incuti zabo, bagahanahana amakuru. Jean ufite imyaka 21 yaravuze ati “[iyo miyoboro] ni uburyo bwiza cyane bwo gushyikirana n’abandi no kohererezanya amafoto y’ingendo tuba twarakoze cyangwa y’ibindi bintu biba byarabaye.”

Bite se ku birebana no kwandikirana amabaruwa? Hari abashobora kuvuga ko “bitwara igihe,” kandi ko bihenda mu gihe umuntu aba agomba kohereza n’amafoto. Naho se gukoresha telefoni? Ibyo na byo bitwara igihe kirekire, dore ko uba ugomba guhamagara umuntu umwe, warangiza ugahamagara undi, kandi hari igihe bamwe baba batari mu rugo, cyangwa waba ufite umwanya wo kubahamagara, bo bakaba batawufite. Naho se kwandikirana kuri interineti? Danielle ufite imyaka 20 yaravuze ati “nta muntu ugisubiza ubwo butumwa, kandi n’iyo ashubije, asubiza nyuma y’ibyumweru runaka. Ariko iyo ngiye ku muyoboro uhuza abantu benshi, nandika amakuru yanjye ku ipaji yanjye, n’incuti zikandika amakuru yazo y’uwo umunsi. Iyo tugiye ku mapaji yacu, duhita tumenya amakuru agezweho. Mbese, biroroshye.”

Ariko iyo miyoboro igira n’akandi kamaro. Iyo habaye impanuka kamere, urugero nk’umutingito na tsunami byashegeshe uturere two mu Buyapani kuwa 11 Werurwe 2011, abenshi bajya kuri iyo miyoboro kugira ngo bamenye amakuru y’incuti zabo.

Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Benjamin uba muri Amerika. Yaravuze ati “tsunami yo mu Buyapani ikimara kuba, imirongo ya telefoni yarahagaze. Umuntu tuziranye yambwiye ko yagiye kuri interineti akandikira incuti yacu iba i Tokyo, ariko ntimusubize. Nahise mfata telefoni yanjye igendanwa, mfungura interineti, mpita njya ku muyoboro uhuza abantu benshi ndeba amakuru ye. Nabaye ngifungura, mpita mbona amagambo make yari yanditse avuga ko ameze neza, kandi ko azatugezaho andi makuru nyuma yaho.”

Benjamin yakomeje agira ati “kugira ngo mbwire amakuru ye incuti zanjye zari zimuzi, kandi zikaba zidakoresha imiyoboro ihuza abantu benshi, byansabye koherereza buri wese ubutumwa kuri interineti. Kugira ngo mbone aderesi ya buri wese kandi mwandikire, byantwaye igihe. Nyuma y’iminsi runaka, abatari bake bari bamaze kunsubiza. Icyakora hari uwanshubije nyuma y’ibyumweru bibiri. Abo bantu bohererezanyaga ubutumwa bwinshi, ku buryo kubusoma no kubusubiza bitari byoroshye. Iyo dukoresha imiyoboro ihuza abantu benshi, byari gutwara igihe gito cyane. Mu minota mike gusa, buri wese yari kumenya amakuru mashya.”

Biragaragara ko imiyoboro ihuza abantu benshi ifite ibyiza byayo. Ariko se hari akaga iteje? Niba gahari se ni akahe, kandi se umuntu yakirinda ate?

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 5]

UKO IYO MIYOBORO IKORA

1. Wandika ubutumwa ku ipaji yawe.

2. Iyo incuti zawe zigiye ku mapaji yazo ari kuri uwo muyoboro, zihita zibona ubwo butumwa, nawe wajya ku ipaji yawe ukahasanga ubutumwa bwazo.