Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Nakora iki ngo kwiga Bibiliya binshimishe?

Nakora iki ngo kwiga Bibiliya binshimishe?

Ubundi se kuki umuntu yiga Bibiliya? Dore akamaro kabyo:

Bibiliya ishobora kugufasha kubona ubutunzi. Icyo gitabo kigurishwa kurusha ibindi gishobora:

● Kukwereka icyo wakora kugira ngo uzabeho neza

● Kukubwira iby’igihe kizaza n’icyahise, utari kuzigera umenya

● Kugufasha kwimenya no kuba umuntu mwiza *

KWIGA Bibiliya bisaba imihati, ariko bihesha inyungu nyinshi. Ese wifuza kumenya uko bamwe mu bakiri bato babigenza? Kata urupapuro rukurikira maze uruhine. Numara kurukata uraba ufite amapaji ane azajya akwereka ingorane urungano rwawe ruhangana na zo mu gihe rwiyigisha Bibiliya, n’inyungu rubona.

“Buri wese ashobora kubona ikintu cyamushishikaza muri Bibiliya. Ibyo wakwigamo ntibigira ingano.” —Valerie. *

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’“Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ype

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yagufasha muri ibyo byose, shaka Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo, cyangwa ubandikire kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5.

^ par. 9 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 19 n’iya 20]

UKO WAKWIGA BIBILIYA

Imbogamizi: NTIBINSHISHIKAZA

“Jye rwose mba numva ntakwicara ngo mare isaha yose niyigisha.”—Lena.

Icyo wakora: JYA UMENYA INYUNGU UZABIKURAMO

Kugira ngo wishimire kwiga Bibiliya, ugomba kubanza kumenya inyungu uzabikuramo. Ese ugamije kugirana ubucuti n’Imana? Waba se wifuza kurushaho gusobanukirwa ibibera ku isi? Urifuza kurushaho kugira imico myiza se? Bibiliya ishobora kugufasha kugera kuri ibyo byose, ndetse n’ibindi byinshi.

“Kwiga Bibiliya ntukabifate nk’akazi ukora cyangwa nk’amasomo yo ku ishuri. Ahubwo ujye ubifata nk’uburyo ubonye bwagufasha kurushaho kugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana, Incuti iruta izindi zose wagize.”—Bethany.

Igihe cyo kwiyigisha ni igihe uba waragennye cyo gushyikirana na Yehova Imana. None se niba umarana n’umuntu igihe ari uko uri kumwe n’ababyeyi bawe, ubwo koko ni wowe mufitanye ubucuti cyangwa abufitanye n’ababyeyi bawe? Iyo wiyigisha, ni bwo Yehova ashobora kuba incuti yawe.”—Bianca.

Icyo ugomba kwibuka: “Ibiri mu Byanditswe byose ni Ijambo ry’Imana. Byose bifite akamaro ko kwigisha abantu, kubafasha, kubakosora no kubereka uko babaho” (2 Timoteyo 3:16, Contemporary English Version). Nawe Bibiliya ishobora kugufasha muri ubwo buryo.

“Ngerageza kureba icyo bizamarira. Iyo hari intege nke mfite, mu gihe niyigisha ndisuzuma, maze nkareba icyo nahindura.”—Max.

Ibaze uti?

Kwiyigisha bizangirira akahe kamaro?

Imbogamizi: KURAMBIRWA

“Iyo maze iminota 10 niyigisha, numva ndambiwe; nyuma y’iminota 20 mba numva nakwigira mu bindi; iyo ibaye 30 bwo mba numva nenda gupfa.”—Allison.

Icyo wakora: JYA UBIRYOSHYA

Jya ushakisha icyo wakora kugira ngo ushishikazwe n’ibyo wiga, uko wiga n’aho wigira.

“Jya ufata igihe cyo gukora ubushakashatsi ku bibazo wahuye na byo. Iyo wiyigishije ikintu wari usanzwe utekerezaho, urangiza wumva unyuzwe kandi wishimye.”—Richard.

“Mu gihe usoma inkuru runaka, ujye umera nk’aho uri aho ibera. Jya umera nk’aho uri umuntu w’ingenzi uvugwa muri iyo nkuru, cyangwa use n’uhagaze iruhande witegereza uko bigenda. Sa n’uwitegereza ibirimo biba.”—Steven.

“Jya uryoshya icyigisho cyawe. Ujye wicara inyuma y’inzu, ushyire n’ikirahuri cy’umutobe iruhande rwawe. Iyo niyigisha, nkunda kuba ndya utuntu tworoheje. Wowe se twakugwa nabi?”—Alexandra.

Icyo ugomba kwibuka: Ntukishyiremo ko kwiyigisha birambirana, kuko atari ko bigenda buri gihe. Ku bw’ibyo, aho kuvuga ngo “kwiyigisha birandambira,” ujye uvuga uti “ndumva ndambiwe.” Hanyuma ujye utekereza icyo wakora kugira ngo wivanemo ko bikurambira. Ibyo bizagufasha kwigenzura, kandi biguhe imbaraga zo kugira icyo uhindura.—Imigani 2:10, 11.

“Ntukumve ko kwiyigisha birambirana. Nubyishyiramo ni ko bizakugendekera.”—Vanessa.

Ibaze uti:

Nakora iki kugira ngo kwiyigisha bindyohere?

Imbogamizi: NTA GIHE MBONA

“Kwiga Bibiliya simbyanze. Ariko ikibazo gikomeye mfite ni ukubona akanya ko kwicara ngo nyige, bitewe na gahunda icucitse mba mfite.”—Maria.

Icyo wakora: KORESHA IGIHE NEZA

Kimwe mu bintu bigaragaza ko umuntu akuze, ni ukwitoza “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.”—Abafilipi 1:10.

“Mama yamfashije kumva ko ntazigera mbona igihe kirenze icyo mfite. Ubwo rero, nagombaga kugishakisha. Igihe nishyiriragaho intego yo kwiyigisha, nabiboneye igihe.”—Natanya.

“Uko nagendaga nkura, ni ko nagendaga mbona ko ngomba kwishyiriraho gahunda yo kwiyigisha. Ku bw’ibyo nishyiriyeho iyo gahunda kandi ndayubahiriza, ntitaye ku zindi gahunda.”—Yolanda.

“Iyo wiyigishije mbere yo kwidagadura, nkubwije ukuri ko kwiyigisha birushaho kugushimisha kandi nyuma yaho ukidagadura udafite inkomanga ku mutima.”—Diana.

Icyo ugomba kwibuka: Nudashyira ibintu kuri gahunda, ngo umenye iby’ingenzi kurusha ibindi, ntuzigera ukora ibyo wateganyije mu gihe ufite. Byarushaho kuba byiza ufashe iya mbere ugashaka umwanya wo kwiyigisha.—Abefeso 5:15, 16.

Kubera ko niga mu mashuri yisumbuye, nshobora gutwarwa n’ibindi bintu mu buryo bworoshye. Ariko kandi, gushakisha igihe cyo kwiyigisha Bibiliya ni byo nshyira mu mwanya wa mbere.”—Jordan.

Ibaze uti:

Ni iyihe gahunda yo kwiyigisha nakwishyiriraho?

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 19]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Zachary​—Ntukige ibyo ababyeyi bawe cyangwa abandi bantu biga. Iyo wiyigisha ingingo wifuza kumenya, ni bwo kiba ari icyigisho cya bwite.

Kaley​—Jya utangira wiga igihe gito. Nibiba ngombwa, ujye wiyigisha mu gihe cy’iminota itanu, ariko ubikore buri munsi. Uko ugenda wongera igihe umara kikaba iminota 10, nyuma 15, . . . amaherezo ugeraho ukabyishimira.

Daniella​—Utuntu duto duto na two dushobora kugira akamaro. Ujye wiyegereza amakaramu n’agakaye keza, cyangwa uteganye ahantu kuri orudinateri yawe, maze uhite “Icyigisho cya bwite.”

Jordan​—Iyo natoranyije ingingo inshishikaje, ndayiga sindambirwe. Nanone, mba nkeneye kwigira ahantu hatuje. Sinshobora kwigira ahantu hari urusaku rwinshi.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 18]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

Rukatire ahari utudomo

Ruhine