Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Turi kumwe!

Turi kumwe!

Turi kumwe!

● Tekereza kuri ibi bintu bikurikira. Abantu bavugaga ko Sam yasigaye inyuma. Yamaze imyaka myinshi yaranze gushyikirana n’incuti n’abavandimwe akoresheje ikoranabuhanga rigezweho. Buri wese, harimo n’abana be b’ingimbi n’abangavu, yavugaga ko yifuza gushyikirana n’abantu akoresheje itumanaho. Yabwiye umukobwa we wari ufite imyaka 16 asa n’umuninura ati “mfite amatsiko yo kongera kubona abantu baganira amaso ku maso!”

Ariko Sam yongeye gutekereza ku mwanzuro yari yarafashe. Yatekereje ku bantu yari amaze imyaka myinshi atabona cyangwa ngo avugane na bo. Yibutse ko hari bene wabo basaga n’aho bahuze cyane ku buryo yumvaga baraburanye. Sam yaribwiye ati “kugira ngo nkomeze gushyikirana n’aba bantu, ngomba gukoresha uburyo bushya.” Ubwo ibyo yabivugaga ari mu giturage cyo muri Amerika, ahagana mu myaka ya za 50. Sam wari warihagazeho, yari atangiye gutekereza ibyo kugura telefoni.

Reka dukomeze tugere mu mwaka wa 2012. Umwuzukuru wa Sam witwa Nathan, amaze kuvugana kuri telefoni n’incuti ze zimukiye mu gihugu cya kure, ari zo Roberto na Angela. Nathan atangajwe n’ukuntu igihe cyari gihise vuba, maze aravuga ati “ntihashize imyaka icumi bimutse ra!”

Nathan yamaze imyaka myinshi yumva ko kuganirira rimwe na rimwe kuri telefoni n’incuti n’abavandimwe be bari barimukiye kure, byari bihagije. Ariko ubu buri wese, hakubiyemo n’abana be b’ingimbi n’abangavu, akoresha umuyoboro wa interineti uhuza abantu benshi.

Abantu bavuga ko Nathan yasigaye inyuma, kuko yanga kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho. Yaravuze ati “mfite amatsiko yo kongera kubona umuntu avugana n’undi kuri telefoni, nibura akumva ijwi rye.” Ariko ubu Nathan yatangiye kubitekerezaho. Yaribwiye ati “ubanza ngomba kugira uburyo bushya bw’itumanaho, kugira ngo nkomeze gushyikirana n’abo bantu bose!”

Ese wigeze wumva umeze nka Nathan? Ubusanzwe abantu bakunda gushyikirana (Intangiriro 2:18; Imigani 17:17). None se ko abantu benshi basigaye bashyikirana bakoresheje imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi, ni iki wagombye kumenya ku birebana n’iryo koranabuhanga?