Ese byararemwe?
Ubuhanga bwo kubaka bw’ivubi
● Abantu bakunze kuvuga ko amavubi afite ubuhanga buhambaye mu kubaka. Kuki twavuga ko ibyo ari ukuri?
Suzuma ibi bikurikira: Amavubi yubaka ikinyagu abamo kandi akacyitaho akoresheje ubwoko bwihariye bw’urupapuro yikorera. * Kugira ngo amavubi yubake icyari, akusanya utugozi tw’ibimera n’utw’ibiti batemye byo hirya no hino, urugero nk’ibiti byubakishije uruzitiro, ibiti biriho insinga za telefoni n’ibikoresho byo kubakisha. Hanyuma ahekenya ibyo bimera bikungahaye ku bintu byo mu rwego rwa shimi bivamo impapuro, maze akabivanga n’amacandwe yayo afatira kandi akungahaye kuri poroteyine. Iyo ibyo byose bimaze kwivanga, bikora urusukume rwuma rukavamo urupapuro rukomeye kandi rubonerana. Nanone, ayo macandwe arihariye kuko atuma urwo rupapuro rugira ubushobozi bwihariye bwo kongera ubushyuhe no kubugabanya. Ibyo bituma mu kinyagu habamo ubushyuhe bukwiriye mu gihe cy’ubukonje.
Ivubi ryubaka ikinyagu rikoresheje ibikoresho “rigenda rizana mu kanwa.” Iyo rirangije kubaka, ubona icyo kinyagu kigizwe n’utwumba twa mpandesheshatu tumeze nk’urupapuro kandi tudashobora gucengerwamo n’amazi. Utwo twumba dutuma iyo nyubako ikomera kandi igatwara umwanya muto. Iyo amavubi yo mu turere tubamo imvura nyinshi akora ibinyagu, yongeramo amacandwe menshi kubera ko ayo macandwe atuma bidacengerwa n’amazi. Ayo mavubi ashobora guhitamo ahantu heza atendeka icyo kinyagu ku buryo nta cyo cyaba. Icyo kinyagu kiba cyubitse, kinagana ku kantu kameze nk’inkondo y’ikibabi. Iyo ivubi ryubaka icyo kinyagu kimeze nk’urupapuro, ntiryangiza ibidukikije. Ibyo bitandukanye n’uburyo bwangiza ikirere, amazi n’ubutaka bukoreshwa n’abantu mu gihe bakora impapuro.
Abahanga mu by’ubwubatsi n’abashakashatsi barimo bariga uburyo amavubi yubaka, kugira ngo bakore ibikoresho byo kubakisha byo mu rwego rwo hejuru bitaremereye, bikomeye, bishobora kugondeka, bikaba binashobora kubora.
Ubitekerezaho iki? None se ako gakoko gafite ubwonko bungana n’udusenyi tubiri, ni ko kitekerereje uko kakora urupapuro n’ikinyagu gihambaye bene ako kageni? Cyangwa ubuhanga bwako bwo mu rwego rwa shimi no mu kubaka, bugaragaza ko karemwe?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Hari amoko atandukanye y’amavubi yubaka ibyari mu bintu bimeze nk’impapuro. Utwumba tugize ibyo byari, ni two tubamo amagi avamo ibyana by’amavubi.