Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umugi wubakishijwe impapuro

Umugi wubakishijwe impapuro

Umugi wubakishijwe impapuro

USHOBORA kwibaza uti “ese umugi wakubakishwa impapuro?” Birashoboka, ariko si umugi nyamugi, ahubwo ni igishushanyo mbonera cyawo. Uwo mugi ni Prague, ukaba ari umurwa mukuru wa Repubulika ya Tchèque. Icyo gishushanyo kibitse mu Nzu Ndangamurage y’uwo mugi. Cyakozwe na Antonín Langweil, mu gihe cy’imyaka 11, kuva mu mwaka wa 1826 kugeza mu wa 1837, ari na wo mwaka yapfuyemo. None se kuki Langweil yishoye muri uwo mushinga uruhije bene ako kageni?

Langweil yavutse mu mwaka wa 1791, avukira mu mugi wa Postoloprty, muri Repubulika ya Tchèque. Amaze kwiga ibijyanye no gucapa mu Ishuri ry’Ubugeni ryo mu mugi wa Vienne muri Otirishiya, yashinze icapiro rya mbere mu mugi wa Prague. Icyakora, uwo mushinga we nta cyo wamugejejeho kuko yaje guhomba. Mu imurikagurisha ryabereye mu mugi wa Prague mu mwaka wa 1826, yahabonye igishushanyo mbonera cy’umugi wa Paris wo mu Bufaransa. Langweil ahereye kuri icyo gishushanyo, yiyemeje gukora igishushanyo mbonera cy’umugi wa Prague akoresheje amakarito n’utubaho.

Icyakora yabanje kumara imyaka runaka asuzuma uko umugi wa Praque wari uteye. Yanyuze mu mihanda yose yo muri uwo mugi, agashushanya kandi akandika aho amazu yo kubamo aherereye, ahari imbuga rusange, amazu ahurirwamo n’abantu benshi, ibibumbano n’ibiti. Yageze n’ubwo agaragaza aho yabonye ingunguru, amadirishya yamenetse, urwego rwegetse ku rukuta, n’amasiteri y’ibiti. Arangije kubyegeranya, yatangiye gukora icyo gishushanyo mbonera, agikorera ku ihindurangano rya 1/480. Kugira ngo abone amafaranga yabaga akeneye, yakoraga ibishushanyo by’amazu y’abakire.

Mu mwaka wa 1837, Langweil yarwaye igituntu maze apfa muri Kamena uwo mwaka, asize umugore n’abana batanu b’abakobwa. Nyuma y’imyaka itatu, icyo gishushanyo cyashyizwe mu Nzu Ndangamurage yitiriwe gukunda igihugu, ubu ikaba yitwa Inzu Ndangamurage y’Igihugu. Cyahageze gite? Mu mwaka wa 1840, umugore wa Langweil yakigurishije Umwami w’Abami Ferdinand wa I, maze na we agiha icyitwa ubu Inzu Ndangamurage ya Repubulika ya Tchèque. Icyo gishushanyo cyahageze gipakiye mu makarito icyenda. Nyuma yaho, umuvugizi w’Inzu Ndangamurage y’Umugi wa Prague aho icyo gishushanyo kiri muri iki gihe, yaravuze ati “mu kinyejana cya 19, igishushanyo cya Langweil cyagiye kimurikwa rimwe na rimwe. Mu mwaka wa 1891, cyari mu bintu byamuritswe mu imurikagurisha ryabaye mu rwego rw’intara. Kugira ngo gishyirwe muri iryo murikagurisha, kugisana byatwaye amafaranga menshi. . . . Guhera mu mwaka wa 1905, icyo gishushanyo cyashyizwe mu Nzu Ndangamurage ya Repubulika ya Tchèque, aho gishobora gusurwa n’abahaje bose.”

Gishishikaza abahanga mu by’amateka

Igishushanyo mbonera cya Langweil cyaramamaye cyane. Gifite uburebure bwa metero 5 na santimetero 76, n’ubugari bwa metero 3 na santimetero 24. Bagifungiye mu kazu k’ibirahuri kamurikiwe n’amatara mato cyane arimo imbere. Iyo ureba icyo gishushanyo, ubona ari umugi nyamugi, ku buryo hari uwibagirwa ko ari igishushanyo mbonera. Ibyo biterwa n’uko Langweil yashyize kuri icyo gishushanyo inyubako zirenga ibihumbi bibiri, buri nyubako akaba yarayikoze nk’uko iri nta kwibeshya.

Urugero, buri nyubako yayihaye inomero y’ikibanza irimo. Nanone yashyizeho amatara yo ku mihanda, imiyoboro y’amazi n’amabuye aconze ashashe mu mihanda. Yanakoze neza insengero, agaragaza n’amadirishya yazo y’ibirahuri by’amabara atandukanye, ku buryo yerekanaga n’aho bitari cyangwa aho byamenetse. Iyo yasangaga inzu yaratangiye kuvaho ingwa, yahashushanyaga amatafari yanamye. Nanone yagaragaje Uruzi rwa Vltava, ruca muri uwo mugi wa Prague.

Uretse kuba igishushanyo cya Langweil gishimisha abagisura mu nzu ndangamurage, kinashishikaza abantu bakunda ibihangano by’abanyabukorikori, n’abahanga mu by’amateka bifuza kumenya uko umugi wa Prague wagiye uhinduka. Birumvikana ko uduce tumwe na tumwe tw’uwo mugi twahindutse cyane bitewe n’amazu mashya yubatswe cyangwa ayavuguruwe, cyane cyane mu gace gatuwe n’Abayahudi n’akandi kitiriwe Umugi wa Kera. Iterambere mu ikoranabuhanga ryatumye igihangano cya Langweil gifotorwa, gishyirwa kuri orudinateri, kugira ngo abasura inzu ndangamurage kirimo babone uko umugi wa Prague wari umeze mu mwaka wa 1837.

Muri Mata 1837, igihe Langweil yari hafi gupfa, yasabye abayobozi b’Inzu Ndangamurage y’Igihugu y’icyo gihe ko bamubikira igihangano cye, ariko ntibabyitaho. Mbega ukuntu bigomba kuba byaramubabaje! Ngaho tekereza nk’ubu aramutse asuye iyo nzu ndangamurage, akitegereza icyo gishushanyo cy’umugi wa Prague wa kera kuri orudinateri! Nta gushidikanya ko yahita abona ko ataruhiye ubusa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Antonín Langweil

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Igishushanyo cy’umugi wa Prague cyakozwe na Langweil

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ifoto y’icyo gishushanyo iyo ucyegereye

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]

Ipaji ya 10, Langweil: S laskavým svolením Národního muzea v Praze; ipaji ya 10 n’iya 11, amafoto: S laskavým svolením Muzea hlavního mesta Prahy