Urubuga rw’abagize umuryango
Urubuga rw’abagize umuryango
Ni iki kibura kuri iyi shusho?
Soma muri 1 Samweli 1:24-28; 2:11. Noneho reba iyi shusho. Ni ibihe bintu biburaho? Andika ibisubizo hasi aha. Huza utudomo kugira ngo wuzuze iyi shusho, hanyuma usigemo amabara.
1. ․․․․․
2. ․․․․․
3. ․․․․․
[Imbonerahamwe]
(Reba muri Nimukanguke!)
MUBIGANIREHO:
Ababyeyi ba Samweli bifuzaga ko akora iki mu buzima bwe? Ni iyihe migisha Yehova yahaye Samweli?
IGISUBIZO: Soma muri 1 Samweli 3:19-21.
Ni izihe ntego zihesha Yehova ikuzo wakwishyiriraho?
IGISUBIZO: Soma mu Mubwiriza 12:13; 1 Timoteyo 4:6-8, 12, 13.
UMWITOZO W’UMURYANGO:
Umwe mu bagize umuryango ace amarenga akina mu mwanya w’umwe mu bavugwa mu nkuru yo muri Bibiliya tumaze kuvuga. Noneho abandi bagerageze gutahura umwanya akinamo.
Twige Bibiliya
Rukate, uruhine maze urubike
AGAFISHI KA BIBILIYA 14 SAMWELI
IBIBAZO
A. Ababyeyi ba Samweli ni ․․․․․ na ․․․․․.
B. Ni ibihe bitabo bya Bibiliya Yehova yandikishije akoresheje Samweli?
C. Uzuza iyi nteruro yo muri Bibiliya: “uwo mwana Samweli akomeza . . . ”
[Imbonerahamwe]
Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa
Yabayeho ahagana mu wa 1.100 M.Y.
Umwaka wa 1
Mu wa 98
Igitabo cya nyuma cya Bibiliya
[Ikarita]
Yavukiye i Rama—yimukira i Shilo
Rama
Shilo
Yerusalemu
SAMWELI
AMATEKA YE:
Ababyeyi be ‘bamuhaye Yehova’ kandi bamutera inkunga yo kuzakorera Imana ubuzima bwe bwose kuva akiri muto (1 Samweli 1:24, 28). Nubwo yabonaga abatambyi bononekaye banyunyuza imitsi ya rubanda, yakomeje kuba indahemuka n’inyangamugayo kandi akomeza kugira ubutwari.—1 Samweli 2:22-26; 3:18, 19; 12:2-5, 17, 18.
IBISUBIZO
A. Elukana na Hana.—1 Samweli 1:19, 20.
B. Abacamanza, Rusi, n’ibice bimwe na bimwe byo muri 1 Samweli.
C. “. . . gukurira imbere ya Yehova.” —1 Samweli 2:21.
Isi n’abayituye
4. Nitwa Oskar, mfite imyaka 10. Nanjye nitwa Saskia, mfite imyaka 7. Twembi tuba muri Esitoniya. Ugereranyije, muri Esitoniya hari Abahamya ba Yehova bangahe? 2.400, 4.200 cyangwa 6.800?
5. Akadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Esitoniya.
A
B
C
D
Agakino k’abana
Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.
Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com
● Ibisubizo biri ku ipaji ya 11
IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31
1. Ikimasa cyo gutamba.
2. Ifu.
3. Ikibindi cya divayi.
4. 4.200.
5. B.