Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaba ry’ikinyugunyugu

Ibaba ry’ikinyugunyugu

Ese byararemwe?

Ibaba ry’ikinyugunyugu

● Amabara meza y’ibinyugunyugu bimwe na bimwe abengerana, agenda ahinduka bitewe n’aho ubirebera. Hari ibaba ry’ubwoko bumwe bw’ikinyugunyugu rifite ibara rikeye kandi rigaragara cyane, ku buryo ushobora kuribonera muri metero 805. Kuki ibaba ry’ikinyugunyugu ryihariye?

Suzuma ibi bikurikira: Imihiro mito cyane iri ku mababa y’ikinyugunyugu cy’icyatsi (Papilio blumei), igira ingaruka ku rumuri mu buryo butandukanye. Urugero, iyo urumuri rumuritse kuri ya mihiro ahagana hagati, uhita ubona ari umuhondo uvanze n’icyatsi, ariko rwamurika mu mpande ukabona hari ibara ry’ubururu bwerurutse. Nanone iyo urumuri rurashe kuri ya mihiro ahagana hagati ruhita rugaruka, rwarasa ku mpande rukabanza kwikubita ku duce dutandukanye tw’ibaba, ibyo bigatuma udushashi tw’urumuri turushaho gukwirakwira no kunyuranamo. Ibyo byose bituma habaho ibara riteye ukwaryo bitewe n’inzira urumuri ruba rwanyuzemo.

Kugira ngo abashakashatsi bashobore kwigana ibaba ry’ikinyugunyugu, byabatwaye imyaka icumi. Bizera ko iryo koranabuhanga rizabafasha gukora inoti n’amakarita bakoresha bahaha, bidashobora kwiganwa mu buryo bworoshye, kandi bikabafasha gukora ibyuma byiza byakira imirase y’izuba bikayibyazamo ingufu z’amashanyarazi. Icyakora kwigana ibaba ry’ikinyugunyugu ntibyoroshye. Porofeseri Ullrich Steiner wo mu kigo cya Kaminuza ya Cambridge gikora ubushakashatsi ku birebana na siyansi, yaravuze ati “nubwo abahanga mu bya siyansi basobanukiwe imikorere y’urumuri, urusobe rutangaje rw’amabara ruboneka mu byaremwe ruruta kure cyane amabara akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Ubitekerezaho iki? Ese ibaba ry’ikinyugunyugu ryabayeho mu buryo bw’impanuka, cyangwa ryararemwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ikinyugunyugu cy’icyatsi

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ibaba ry’ikinyugunyugu urirebeye muri mikorosikopi

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 24 yavuye]

Ikinyugunyugu: Faunia, Madrid; microscopic view: © Eye of Science/Photo Researchers, Inc.