Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingaruka zo kurakara

Ingaruka zo kurakara

Ingaruka zo kurakara

Hari umugabo watumije umugati muri resitora, maze yumvise ko bamurangaranye, ahita azabiranywa n’uburakari. Yinjiye muri iyo resitora akanga umukozi, amusunikira kuri kontwari maze amukubita urushyi. Uwo mugabo wari wariye karungu yahise afata umugati we, maze arasohoka arigendera.

NTA muntu n’umwe muri twe utajya arakara. Kandi koko, kugira umujinya biri muri kamere yacu, kimwe n’uko tugira urukundo, icyizere, akababaro, ubwoba n’imihangayiko. Iyo umuntu agaragaje uburakari mu buryo bukwiriye, bishobora kugira akamaro. Urugero, uburakari bushobora gutuma umuntu yiyemeza gukemura ikibazo afite cyangwa akiyemeza kwivana mu ngorane.

Nk’uko iyo nkuru tumaze kuvuga ibigaragaza, uburakari bushobora no kugira ingaruka mbi. Hari abantu barakazwa n’ubusa, hakaba n’abagira uburakari bukaze kurusha abandi. Abantu nk’abo iyo bashotowe, bashobora gutongana cyangwa bakarwana. Abo bantu bategekwa n’uburakari aho kugira ngo babutegeke. Uburakari nk’ubwo budashyize mu gaciro ni bubi, akaba ari yo mpamvu hari ababwita “indwara.” *

Abantu bagira uburakari biteza ibibazo bakabiteza n’abandi. Iyo umuntu akunda kurakara, n’akantu gasa n’akoroheje gashobora gutuma atomboka, bikagira ingaruka mbi cyane. Reka turebe ingero zikurikira:

Hari umuntu wari kumwe n’incuti ze bavuye muri siporo, maze igikapu cy’umwe mu ncuti ze gikoma ku mugabo barimo babisikana mu nzira yarimo abantu benshi, nuko uwo mugabo ahita amurasa.

Umusore w’imyaka 19, yakubise umwana w’amezi 11 wa fiyansi we, yenda kumwica. Uwo musore yari arakajwe n’uko igihe yarimo akina umukino wo kuri orudinateri urimo urugomo, uwo mwana yakomye ku kantu yarimo akinisha bigatuma atsindwa.

Uretse izo nkuru, hari izindi nkuru zo hirya no hino ku isi zerekana ko abantu benshi basigaye bagira uburakari bukabije. Kuki abantu bagenda barushaho kurakara?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Hari agatabo kavuze ko iyo ndwara igaragazwa n’“imyifatire idasanzwe umuntu agira yo guhora arakaye, akananirwa kwifata ku buryo bimukururira ibibazo bikomeye haba mu mitekerereze ye, mu byiyumvo, mu myifatire no mu mishyikirano agirana n’abandi.”—Boiling Point—Problem Anger and What We Can Do About It.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Kurakara ni ibintu bitubamo. Ku bw’ibyo, hari igihe uburakari bushyize mu gaciro buba bikwiriye. Icyakora, izi ngingo ziribanda ku burakari bukabije bushobora kuduteza akaga, bukagateza n’abandi, haba mu buryo bw’ibyiyumvo, mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.