Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Intambara yo muri Ain Jalut yahinduye amateka y’isi

Intambara yo muri Ain Jalut yahinduye amateka y’isi

Intambara yo muri Ain Jalut yahinduye amateka y’isi

INGABO zirwanira ku mafarashi zari zariye karungu, zagabye ibitero ziturutse muri Mongolie, zigenda zisakiza umugi wose wangaga kwishyira mu maboko yazo. Muri Gashyantare 1258, zagabye igitero ku mugi wa Bagidadi, zisenya inkuta zawo. Izo ngabo zamaze icyumweru cyose zica abantu kandi zisahura. Ibihugu byose byagenderaga ku matwara ya kisilamu byahise bidagadwa bitewe no gutinya Abamongoli. *

Muri Mutarama 1260, Abamongoli berekeje mu burengerazuba, maze umugi wa Alep wo muri Siriya uhura n’akaga nk’akageze ku mugi wa Bagidadi. Mu kwezi kwa Werurwe uwo mwaka, umugi wa Damasiko wishyize mu maboko y’Abamongoli. Nyuma yaho gato, Abamongoli bigaruriye imigi yo muri Palesitina, ari yo Naplouse (hafi y’umugi wa kera wa Shekemu) na Gaza.

Umukuru w’ingabo z’Abamongoli witwaga Hülegü, yasabye umuyobozi wa kisilamu wa Misiri, ari we Sulutani al-Muzaffar Sayf al-Din Qutuz kwishyira mu maboko y’ingabo ze. Hülegü yamubwiye ko nibatishyira mu maboko ye, Misiri yari kuzahura n’ingorane zikomeye. Ingabo za Hülegü zarutaga cyane ingabo 20.000 z’Abanyamisiri, ku buryo umusirikare umwe yagombaga guhangana n’abasirikare 15 b’Abamongoli. Porofeseri Nazeer Ahmed, umuhanga mu by’amateka y’idini rya Isilamu, yaravuze ati “ibihugu by’Abisilamu byari bigiye kuzimangatana.” None se Sulutani Qutuz yakoze iki?

Qutuz n’Abamameluki

Qutuz yari Umumameluki, ni ukuvuga umugaragu wakomokaga muri Turukiya. Abamameluki bari abasirikare b’abagaragu bari barakoreye ubwami bw’Abayubide bo mu mugi wa Kayiro mu Misiri. Ariko mu mwaka wa 1250, bahiritse ubwo bwami maze bategeka Misiri. Qutuz wari warahoze ari umusirikare w’umugaragu, yahise afata ubutegetsi maze aba sulutani mu mwaka wa 1259. Yari umurwanyi w’intwari utarapfaga kumanika amaboko atarwanye. Icyakora, icyizere cyo gutsinda Abamongoli cyari gike. Ariko kandi, icyo gihe hatangiye kuba ibintu byari kuzahindura amateka.

Hülegü yaje kumenyeshwa ko umutware mukuru w’Abamongoli witwaga Möngke yapfiriye muri Mongolie. Hülegü yahise yumva ko iwabo muri Mongolie hagiye kurota intambara yo kurwanira ubutegetsi, maze asubirayo, ari kumwe n’ingabo ze hafi ya zose. Yasize ingabo ziri hagati ya 10.000 na 20.000 gusa, kuko yumvaga ko zihagije kugira ngo zineshe Abanyamisiri. Qutuz na we yahise yumva ko abonye uburyo bwo kunesha izo ngabo zari zabateye.

Icyakora, hagati y’Abanyamisiri n’Abamongoli hari undi mwanzi w’Abisilamu, ari zo ngabo z’abanyamisaraba zari zarateye Palesitina, zirwanira icyo zitaga “Igihugu Gitagatifu” cy’Abakristo. Qutuz yabasabye inzira n’uburenganzira bwo kugura ibyokurya kugira ngo ashore Abamongoli mu ntambara yo muri Palesitina. Izo ngabo z’abanyamisaraba zarabyemeye. N’ubundi kandi, Qutuz ni we wenyine izo ngabo z’abanyamisaraba zari ziringiye ko yazifasha kuvana Abamongoli muri ako karere, dore ko Abamongoli bari baziteye ubwoba cyane nk’uko babuteraga Abisilamu.

Ibyo rero byatumye intambara irota hagati y’Abamameluki n’Abamongoli.

Urugamba rwo muri Ain Jalut muri Palesitina

Ingabo z’Abamameluki n’iz’Abamongoli zasakiraniye ahitwa Ain Jalut, mu kibaya cya Esidereloni muri Nzeri 1260. Bavuga ko Ain Jalut yari hafi y’umugi wa kera wa Megido. *

Umuhanga mu by’amateka witwa Rashid al-Din yavuze ko Abamameluki baciriye igico ingabo z’Abamongoli ahitwa i Megido. Qutuz yahishe ingabo zarwaniraga ku mafarashi mu misozi yari ikikije icyo kibaya, maze ategeka ingabo nke kujya gushotora ingabo z’Abamongoli. Kubera ko Abamongoli bumvaga ko izo ari zo ngabo zonyine z’Abamameluki, bahise bazisatira. Qutuz yahise agwa gitumo Abamongoli. Yategetse ingabo ze zari zisigaye kuva aho zari zihishe maze zigatera Abamongoli. Icyo gihe Abamongoli bakubiswe incuro.

Bwari ubwa mbere Abamongoli batsinzwe mu ntambara bari bamaze imyaka 43 barwanira mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Mongolie. Nubwo ingabo zarwaniye mu gace ka Ain Jalut zari nke ugereranyije, intambara yahabereye ni imwe mu zikomeye zabayeho mu mateka. Iyo ntambara yatumye Abisilamu badashirira ku icumu, ivanaho igitekerezo cy’uko Abamongoli ari indahangarwa, kandi ituma Abamameluki bongera kwigarurira intara bari baratakaje.

Ingaruka z’urugamba rwo muri Ain Jalut

Abamongoli bongeye kujya batera Siriya na Palesitina, ariko ntibongeye guhangara Misiri. Abakomotse kuri Hülegü baje gutura mu Buperesi, bahindukirira idini rya Isilamu hanyuma bateza imbere umuco wa kisilamu. Intara babagamo zaje kwitwa iz’abatware bungirije bo mu Buperesi.

Icyakora Qutuz amaze gutsinda urwo rugamba ntiyateye kabiri, kuko nyuma y’igihe gito yishwe n’abataravugaga rumwe na we. Muri bo harimo uwitwa Baybars I, wabaye sulutani wa mbere w’ubwami bwiyunze bwa Misiri na Siriya. Abantu benshi bamufataga nk’umutegetsi nyawe washinze ubwami bw’Abamameluki. Ubwami bwe bushya bwategekaga neza kandi bukize, bwamaze imyaka igera hafi kuri 250, buza kurangira mu mwaka wa 1517.

Muri icyo gihe cy’imyaka igera hafi kuri 250, Abamameluki birukanye ingabo z’abanyamisaraba mu Gihugu Gitagatifu, bateza imbere ubucuruzi, inganda, ubugeni kandi bubaka ibitaro, imisigiti n’amashuri. Igihe bategekaga, Misiri yabaye ihuriro rikomeye ry’Abisilamu.

Intambara yo mu gace ka Ain Jalut ntiyagize ingaruka ku turere two mu Burasirazuba bwo Hagati gusa, ahubwo yanazigize ku bihugu byo mu Burengerazuba. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “iyo Abamongoli baza kwigarurira Misiri, bashoboraga no kwigarurira uturere two muri Afurika ya Ruguru umutware wabo Hülegü amaze kugaruka, bakaba banakwambuka bakagera mu nkomane ya Jiburalitari” (Saudi Aramco World). Kubera ko icyo gihe Abamongoli bari barageze no muri Polonye, bashoboraga kwigarurira u Burayi babugoteye ku mpande zose.

Icyo kinyamakuru cyakomeje kigira kiti “ese iyo biza kugenda bityo, iterambere ryabaye mu Burayi mu kinyejana cya 14 kugeza mu cya 16, riba ryaragezweho? Birashoboka ko isi itari kuba imeze nk’uko tuyizi muri iki gihe.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’Abamongoli n’ibihugu bigaruriye, reba igazeti ya Nimukanguke!, yo muri Gicurasi 2008 (mu gifaransa).

^ par. 11 Kubera ko ako karere kabereyemo intambara nyinshi aho uwaneshaga yabaga anesheje burundu, ijambo “Megido” ryaje kumvikanisha intambara izwi cyane yitwa Harimagedoni mu giheburayo. Bibiliya ivuga ko Harimagedoni ifitanye isano n’‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’—Ibyahishuwe 16:14, 16.

[Ikarita yo ku ipaji ya 12]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

Damasiko

SIRIYA

Umusozi wa Tabori

Ikibaya cya Esidereloni

Ain Jalut (hafi ya Megido)

Naplouse (Shekemu)

Yerusalemu

Gaza

MISIRI

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Aho umugi wa Megido wahoze

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Muri Nzeri 1260, Abamameluki basakiraniye n’Abamongoli mu gace ka Ain Jalut mu kibaya cya Esidereloni

[Aho ifoto yavuye]

Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Amatongo y’umugi wa Shekemu n’igice cy’umugi wa Naplouse wo muri iki gihe