Uko twakwita ku bantu barwaye indwara yo guhangayika
Uko twakwita ku bantu barwaye indwara yo guhangayika
“Akenshi umutima wanjye utera ubudatuza, nkagira imbeho kandi ibyuya bikandenga no guhumeka bikanga. Ngira ubwoba bwinshi cyane, ngahangayika nkumva ntaye umutwe.”—Byavuzwe na Isabella uri mu kigero cy’imyaka 40, urwaye indwara yo kugira ubwoba bukabije.
UMUNTU uhangayitse ni wa wundi “wabuze amahwemo cyangwa ufite igihunga.” Urugero, ese wigeze uterwa ubwoba n’imbwa yarubiye yazaga igusatira? Bigenda bite iyo ya mbwa igiye? Ubwoba wari ufite na bwo buhita bushira. None se ibimenyetso biranga indwara yo guhangayika ni ibihe?
Iyo uhangayitse, kandi bigakomeza no mu gihe ibyari biguhangayikishije byarangiye, icyo gihe biba bihindutse indwara. Ikigo cya Amerika gishinzwe indwara zo mu mutwe (NIMH), cyavuze ko “buri mwaka, indwara yo guhangayika ifata Abanyamerika bagera kuri miriyoni 40 bafite imyaka 18 cyangwa irenga.” Reka tugaruke kuri Isabella wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru. Yari afite imihangayiko idashira. Imihangayiko nk’iyo, ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu.
Uretse ibyo, ababana n’uwo muntu urwaye indwara yo guhangayika bashobora kugerwaho n’ingaruka z’ubwo burwayi bwe. Icyakora hari ikintu gihumuriza cya kigo cyavuze. Mu nyandiko yacyo, hari ahagira hati “iyo ndwara ishobora kuvurwa, kandi ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bishobora gufasha abantu benshi barwaye iyo ndwara bakabaho nk’abandi, bakagira icyo bimarira kandi bakumva bishimye.”
Abagize umuryango n’incuti na bo bashobora gufasha abantu barwaye indwara yo guhangayika. Babigenza bate?
Uko umuntu yabafasha
Jya umuba hafi: Monica urwaye indwara isanzwe yo guhangayika n’ihungabana, yagize icyo avuga ku bibazo ahura na byo, agira ati “abantu benshi ntibashobora kwiyumvisha uko mba merewe.”
Ku bw’ibyo, akenshi abantu barwaye indwara yo guhangayika baba bumva ko abandi batabumva, maze bakagerageza guhisha abandi ibibazo bafite. Ibyo bishobora gutuma bishinja amakosa, bigatuma barushaho guhangayika. Ku bw’ibyo, umuryango n’incuti bagomba kubaba hafi.
Kora ubushakashatsi kuri iyo ndwara: Iyi nama yagirira akamaro cyane cyane abantu bakunda kuba bari kumwe n’umuntu urwaye indwara yo guhangayika. Abo bashobora kuba ari abagize umuryango we ba hafi cyangwa incuti ze magara.
Dukomeze guhumurizanya: Pawulo, umumisiyonari wo mu kinyejana cya mbere, yateye inkunga incuti ze zabaga mu mugi wa Tesalonike wo mu Bugiriki, agira ati “mukomeze guhumurizanya no kubakana” (1 Abatesalonike 5:11). Natwe dushobora kubigenza dutyo, dukoresheje amagambo yacu n’ijwi ryacu. Byaba byiza tweretse incuti zacu ko tuzitaho, kandi tukirinda kuzibwira amagambo azikomeretsa cyangwa agaragaza ko tuzikeka amababa.
Reka dufate urugero rw’abiyitaga incuti z’umugabo witwaga Yobu, waje kwitirirwa kimwe mu bitabo byo muri Bibiliya. Nk’uko ubizi, abo bantu bamushinjaga ko yari yarakoze ibyaha akabihisha, akaba yarimo agerwaho n’ingaruka zo kuba yari yarabihishe.
Ku bw’ibyo, jya wiyumvisha uko uwo muntu urwaye amerewe, kandi umutege amatwi witonze. Jya wishyira mu mwanya we, aho kubona ibintu mu buryo bwawe. Ntugafate umwanzuro atararangiza no kuvuga. Abiyitaga incuti za Yobu ni ko babigenje, iyo akaba ari yo mpamvu biswe “abahumuriza barushya.” Aho kumuhumuriza, barushijeho kumuca intege.—Yobu 16:2.
Jya ubareka bavuge uko bamerewe bisanzuye, kuko ibyo bizatuma urushaho kwiyumvisha uko bamerewe. Nanone ujye utekereza ku kamaro bizagira. Ibyo uzabakorera bishobora kubafasha kugira ubuzima bwiza, kandi bakarushaho kwishimira ubuzima.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Amoko y’indwara yo guhangayika
Gusobanukirwa amoko y’indwara yo guhangayika ni iby’ingenzi, cyane cyane mu gihe uyirwaye ari umwe mu bagize umuryango wacu cyangwa incuti ya bugufi. Dore amoko atanu y’iyo ndwara:
Indwara y’ubwoba bukabije. Ibuka Isabella wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo. Guhangayika si byo byonyine byamubuzaga amahwemo. Yavuze ko “ahorana ubwoba bw’uko hari umuntu uri bwongere kumugirira nabi.” Ubwo bwoba butuma abarwaye iyo ndwara birinda kujya ahantu bahuriye n’akaga. Hari abagira ubwoba bwinshi ku buryo batava mu rugo, cyangwa bakemera kujya ahantu habatera ubwoba, ari uko gusa bari kumwe n’umuntu bizeye. Isabella yabisobanuye agira ati “kuba ndi jyenyine byonyine, bishobora gutuma ntangira kugira ubwoba bw’uko hari ugiye kungirira nabi. Iyo ndi kumwe na mama mba numva ntuje. Sinshobora kubaho ntari kumwe na we.”
Indwara yo gushaka ko ibintu byose biba bitunganye. Umuntu ukabya gutinya za mikorobe cyangwa umwanda, ashobora kumva yahora akaraba intoki. Ku birebana n’iyo ndwara, Renan yagize ati “guhora ntekereza ku makosa nigeze gukora, nkayakuririza ku buryo ntekereza ku kintu cyose gifitanye isano na yo, bintesha umutwe.” Ibyo bituma umuntu nk’uwo ahora abwira abandi amakosa yigeze gukora. Renan ahora akeneye guhumurizwa. Icyakora, imiti yagiye imufasha guhangana n’iyo ndwara. *
Indwara y’ihungabana. Abaganga basigaye bakoresha iyo mvugo, bashaka kugaragaza imyitwarire itandukanye abantu bagira nyuma yo guhura n’ikintu kibabaje cyane kandi giteye ubwoba, urugero nk’ihohoterwa, cyangwa ibindi bisa na ryo. Abantu barwaye iyo ndwara bagira batya bagashiduka, bakarakazwa n’ubusa, bakaba ibishushungwe, ntibongere gushimishwa n’ibintu byabashimishaga, bakanga abantu, cyane cyane abo bigeze gukunda. Hari abiyenza, bakagira amahane akabije kandi bakirinda ibintu byabibutsa ikintu cyabahungabanyije.
Indwara yo gutinya abantu. Iyo mvugo ikoreshwa ku bantu bakabya kumva ko abandi babahanze amaso, ku buryo bibahangayikisha bagatinya kujya mu bandi. Bamwe mu barwaye iyo ndwara bahorana ubwoba bwinshi, bakumva ko abantu babagendaho kandi ko babavuga. Iyo hari ibirori bazajyamo, bashobora kumara iminsi cyangwa ibyumweru bahangayitse. Ubwo bwoba bushobora kuba bwinshi ku buryo bubabuza gukora akazi, kwiga cyangwa gukora indi mirimo isanzwe. Uretse n’ibyo, kugira incuti no kuzigumana birabagora.
Indwara isanzwe yo guhangayika. Monica twigeze kuvuga, arwaye iyo ndwara. Amara umunsi wose “ahangayitse bikabije,” kandi nta kintu gifatika cyabimuteye, cyangwa nta na cyo. Abantu barwaye iyo ndwara bahora bashaka kwirinda akaga katarabageraho, kandi bagakabya guhangayikishwa n’ubuzima bwabo, amafaranga, ibibazo by’umuryango cyangwa ingorane bahura na zo mu kazi. Byonyine kwibaza niba bari bwirize umunsi bishobora kubahangayikisha cyane. *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 19 Igazeti ya Nimukanguke! ntishishikariza abantu gukoresha umuti uwo ari wo wose.
^ par. 22 Iyi ngingo ishingiye ku gatabo kanditswe n’ikigo cya Minisiteri y’Ubuzima ya Amerika, cyita ku ndwara zo mu mutwe.
[Ifoto yo ku ipaji ya 26]
“Mukomeze guhumurizanya”