Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize Umuryango

Urubuga rw’abagize Umuryango

Urubuga rw’abagize Umuryango

Aya mashusho atandukaniye he?

Ese ushobora gutahura ibintu bitatu ishusho ya A itandukaniyeho n’iya B? Andika ibisubizo hasi aha, maze usige amabara muri ayo mashusho.

IGISUBIZO: Soma muri 1 Samweli 16:1-3, 6-13.

1. ․․․․․

2. ․․․․․

3. ․․․․․

4. Ari ishusho ya A n’iya B, iy’ukuri ni iyihe?

MUBIGANIREHO:

Iyo Yehova yitegereza abantu, ababona ate? Amagambo yo muri Bibiliya avuga ko ‘Yehova areba umutima,’ asobanura iki?

IGISUBIZO: Soma muri Yeremiya 17:10.

Isura y’umuntu ifite agaciro kangana iki mu maso ya Yehova?

IGISUBIZO: Soma mu Migani 11:22; 31:30; 1 Petero 3:3, 4.

Ni iyihe mico izatuma Imana ibona ko uri mwiza?

IGISUBIZO: Soma muri Luka 10:27; 2 Petero 1:5-8.

UMWITOZO W’UMURYANGO:

Soma mu Bagalatiya 5:22, 23. Fata udupapuro, maze ugende wandika kuri buri gapapuro umwe muri iyo mico icyenda. Noneho fata agapapuro kamwe ukomeke mu mugongo w’umwe mu bagize umuryango, ku buryo atamenya umuco wanditse kuri ako gapapuro. Hanyuma mumusabe kubabaza ibibazo byatuma atahura uwo muco uri ku gapapuro wamwometseho. Abagize umuryango bajye basubiza yego cyangwa oya ibibazo ababajije.

Twige Bibiliya

Rukate, uruhine maze urubike

AGAFISHI KA BIBILIYA 15 DAWIDI

IBIBAZO

A. Dawidi na Yesu bavukiye mu wuhe mugi?

B. Dawidi akiri muto ․․․․․, kandi yaranzwe n’ubutwari yica ․․․․․ n’ ․․․․․.

C. Uzuza aya magambo yavuzwe na Dawidi: “none Salomo mwana wanjye, umenye . . . ”

[Imbonerahamwe]

Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa

Yabayeho ahagana mu wa 1000 M.Y.

Umwaka wa 1

Mu wa 98

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya

[Ikarita]

Yavuye i Betelehemu yimukira i Yerusalemu

Betelehemu

Yerusalemu

Yarwaniye na Goliyati mu kibaya cya Ela.—1 Samweli 17:2.

Ikibaya cya Ela

DAWIDI

AMATEKA YE:

Ni umuhungu wa Yesayi, akaba n’umwami wa kabiri wa Isirayeli. Dawidi yari umuhanzi n’umusizi w’umuhanga, ku buryo yahimbye zaburi zirenga 73. Ubuzima bwe bwaranzwe no kwicisha bugufi no gushakira ubuyobozi kuri Yehova (1 Samweli 23:2; 30:8; 2 Samweli 2:1). Yehova yavuze ko Dawidi yari ‘umuntu uhuje n’uko umutima we ushaka.’—Ibyakozwe 13:22.

IBISUBIZO

A. Betelehemu (i Yudaya).—Yohana 7:42.

B. yararagiraga, intare, idubu.—1 Samweli 17:34, 35; Zaburi 78:70, 71.

C. “. . . Imana ya so uyikorere n’umutima wuzuye.”—1 Ibyo ku Ngoma 28:9.

Isi n’abayituye

5. Nitwa Olivia. Mfite imyaka itandatu, kandi mba muri Indoneziya. Ugereranyije, muri Indoneziya hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 22.300, 42.800, cyangwa 63.900?

6. Akadomo kagaragaza igihugu mbamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Indoneziya.

A

B

C

D

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com

● Ibisubizo biri ku ipaji ya 22

IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31

1. Ku ishusho imwe hari ihene, naho ku yindi hari inka.

2. Ku ishusho imwe hari umwana w’umukobwa, ariko ku yindi nta wuhari.

3. Ku ishusho imwe hari uruhago rwa divayi, naho ku yindi hari ihembe ririmo amavuta.

4. B.

5. 22.300.

6. D.