Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuto rwiza cyane rwo muri Arumeniya

Urubuto rwiza cyane rwo muri Arumeniya

Urubuto rwiza cyane rwo muri Arumeniya

● Hari imbuto z’umuhondo zimeze nka pome zimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi zihingwa muri Aziya no mu Burayi. Kubera ko Abanyaburayi bari bazi ko zakomotse muri Arumeniya, bazise pome zo muri Arumeniya.

Muri iki gihe, hari amoko abarirwa muri 50 y’izo mbuto yera muri Arumeniya. Izo mbuto zera guhera mu kwezi kwa Kamena hagati kugera mu mpera za Kanama. Ubutaka bw’amakoro bwo muri Arumeniya hamwe n’izuba ryinshi rihava, bituma zigira uburyohe bwihariye, ku buryo abantu benshi bavuga ko ari zo ziryoha kurusha izindi zose zo ku isi zo muri ubwo bwoko.

Ubusanzwe izo mbuto zingana n’izindi zo mu bwoko bw’ibinyomoro, kandi zishobora kugira ibara ry’umuhondo werurutse cyangwa umuhondo w’icunga. Zifite igishishwa cyorohereye, imbere harakomeye kandi ntizigira umutobe mwinshi. Nanone kandi, uburyohe bwazo buba butandukanye; hari iziryohera, hakaba n’izirura. Bavuga ko uburyohe bwazo buri hagati y’izindi mbuto zijya kumera nka pome n’ubw’ibinyomoro.

Abahinzi bashoboye guhinga ubwoko bw’izo mbuto bufite igishishwa cy’“umukara,” ariko butameze nk’iz’umwimerere. Kugira ngo babone ubwo bwoko, bafashe izo mbuto zo muri Arumeniya bazibangurira ku binyomoro. Zifite igishishwa cy’ubururu bwijimye cyane, ku buryo ubona ari umukara, kandi gifite umubyimba munini ariko imbere aba ari umuhondo.

Ibiti by’izo mbuto bitangira kurabya bitarazana amababi, bikagira indabyo zihumura z’umweru, kandi zibangurira ubwazo. Indabyo zabyo ziba zimeze nk’iz’ibiti by’ibinyomoro, inkeri n’ibindi biti byera imbuto zimeze nka pome. Ubusanzwe ibyo biti bikunze gukura neza iyo biri mu turere tugira ibihe by’ubukonje bwinshi n’ubushyuhe buhehereye, kuko biba bikeneye igihe cy’ubukonje kugira ngo birabye kandi bigire imbuto nziza. Ku bw’ibyo, izo mbuto ziberanye rwose n’ikirere cyo muri Arumeniya.

Iyo izo mbuto zikimara gusarurwa, ziba zikungahaye ku ntungamubiri. Urugero, zikungahaye kuri vitamini C n’izindi ntungamubiri zivamo vitamini A. Icyakora hari n’abamenyereye kurya izo mbuto zumye. Ibyo biterwa n’uko iyo zikimara gusarurwa ziba zishobora kwangirika kandi zikabora vuba. Ku bw’ibyo, abaturage b’ibihugu bimwe na bimwe bamenyereye kurya izo mbuto zumye kurusha izikimara gusarurwa. Igishimishije ni uko izumye na zo zigira intungamubiri, kandi zikaba zibonekamo utuntu tumeze nk’utugozi umubiri wacu uba ukeneye, hamwe n’ubutare. Uretse n’ibyo, bazikoramo divayi, komfitire n’umutobe.

Nanone kandi, ibiti by’izo mbuto bibazwamo ibihangano byiza cyane, urugero nk’umwironge wo muri Arumeniya bita duduki. Iyo ba mukerarugendo basura amaduka n’amasoko yo mu murwa mukuru wa Arumeniya ari wo Yerevani, bashobora kugura uduhangano abanyabugeni bakoze mu giti cy’izo mbuto, tuzajya tubibutsa icyo gihugu.

Niba uri mu gihugu ushobora kubonamo urwo rubuto rukimara gusarurwa, uzarurye wumve uko rumeze. Uziyumvira ukuntu urwo rubuto rw’umuhondo ruryoshye cyane.