Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahanga mu by’inyenyeri bo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15

Abahanga mu by’inyenyeri bo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15

Abahanga mu by’inyenyeri bo hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15

KUVA kera, iyo abantu bitegereje izuba, ukwezi n’inyenyeri birabatangaza. Bagiye bitegereza umwanya inyenyeri zirimo n’ingendo zikora, maze bibafasha kubara iminsi, amezi n’imyaka.

Abarabu bari mu bantu benshi bakoze ubushakashatsi ku isanzure ry’ikirere. Mu Burasirazuba bwo Hagati, abantu batangiye gutera imbere muri siyansi mu kinyejana cya 9, kandi abahanga mu by’inyenyeri bavugaga icyarabu bariho icyo gihe, ni bo babonwaga ko barusha abandi ubuhanga. Ibyo bagezeho byagize uruhare runini mu iterambere rya siyansi yiga iby’inyenyeri. Reka turebe urwo ruhare bagize.

Bafashe iya mbere mu kwiga iby’inyenyeri

Mu kinyejana cya karindwi n’icya munani, idini rya Isilamu ryaguye imbibi, riva muri Arabiya rigera mu bihugu by’iburengerazuba, rihereye mu majyaruguru ya Afurika no muri Esipanye. Ryageze no mu gihugu cya Afuganisitani, iyo kure mu burasirazuba. Abahanga bo muri ibyo bihugu byose, bigiye byinshi ku bushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi bwari bwarakozwe n’Abaperesi n’Abagiriki, na bo ahanini bakaba bari barifashishije ibyo Abanyababuloni n’Abanyegiputa bari baragezeho.

Nyuma yaho mu kinyejana cya cyenda, inyandiko z’ingenzi zo mu rwego rwa siyansi zahinduwe mu cyarabu, muri zo hakaba harimo iz’umuhanga mu by’inyenyeri w’Umugiriki witwa Ptolémée. * Abantu bo mu bwami bw’Abaside bwavaga muri Afuganisitani bukagera ku nyanja ya Atalantika, babonye inyandiko z’imibare, ubumenyi bw’inyenyeri n’izindi siyansi, zo mu rurimi rw’igisansikirite zari ziturutse mu Buhindi.

Idini rya Isilamu ryahaga agaciro siyansi yiga iby’inyenyeri. Kubera iki? Imwe mu mpamvu yabiteraga ni imisengere yabo. Abisilamu bumva ko bagombye gusenga berekeye i Maka, kandi abahanga mu by’inyenyeri bashoboraga kwerekana icyerekezo cy’i Maka, aho babaga bari hose. Mu kinyejana cya 13, hari imisigiti yabaga ifite umuhanga mu by’inyenyeri bitaga muwaqqit, wafashaga abazaga gusenga mu buryo bumvaga ko bukwiriye. Nanone, abo bahanga bahereye ku makuru babaga bafite, bashoboraga kumenya itariki iminsi mikuru n’imihango yo mu rwego rw’idini iberaho, urugero nk’igihe cy’igisibo kiba mu kwezi kwa Ramazani. Nanone kandi, bafashaga abajyaga i Maka kumenya neza uko urugendo bagombaga gukora rureshya, n’inzira nziza banyuramo.

Inkunga bahawe na leta

Mu ntangiriro z’ikinyejana cya cyenda, intiti z’i Bagidadi zose zagombaga kwiga iby’inyenyeri. Kalifu al-Ma’mūn yahubatse ikigo cy’ubushakashatsi cyabagamo ibyuma bifasha abantu kureba mu kirere, yubaka n’ikindi i Damasi. Mu bakozi yakoreshaga harimo abahanga mu bumenyi bw’isi no mu mibare. Abo bakozi basesenguraga inyandiko z’abahanga mu by’inyenyeri bo mu Buperesi, mu Bugiriki no mu Buhindi bakazigereranya, maze basanga hari aho zivuguruzanya bakareba impamvu. Nanone hubatswe ibigo by’ubushakashatsi mu by’inyenyeri mu yindi migi yo mu Burasirazuba bwo Hagati. *

Intiti zakoraga muri ibyo bigo icyo gihe zageze kuri byinshi. Urugero, mu ntangiriro z’umwaka wa 1031, Abu Rayhan al-Bīrūnī yagaragaje ko iyo imibumbe izenguruka, ishobora kuba ikora ishusho y’igi aho gukora ishusho y’uruziga.

Bapimye isi

Ukwaguka kw’idini rya Isilamu kwatumye abantu biga ibyo gushushanya amakarita n’ibirebana n’ingendo zo mu mazi. Abahanga mu byo gushushanya amakarita bihatiye gutanga ibipimo nyabyo kandi akenshi babigeragaho. Kugira ngo Kalifu al-Ma’mūn akore ikarita y’isi iriho ibipimo nyabyo kandi iriho imirongo mbariro yerekana neza intera iri hagati y’ahantu n’ahandi, yohereje amatsinda abiri y’abashakashatsi mu butayu bwa Siriya. Abari bagize ayo matsinda berekeje mu byerekezo bihabanye, bajyana ibyuma bipima intera inyenyeri n’imibumbe biriho, inkoni n’imigozi byo gupimisha, maze baragenda bagera ubwo babona ko intera Inyenyeri yo mu Majyaruguru yari iriho yahindutseho dogere imwe. Baje kubona ko urugendo bakoze rungana na 1/360 cy’umuzenguruko w’isi. Bahereye kuri iyo mibare, barabaze basanga umuzenguruko w’isi ungana n’ibirometero 37.369, uwo mubare ukaba uri hafi kungana n’umuzenguruko nyawo w’isi, ungana n’ibirometero 40.008.

Ibigo by’ubashakashatsi mu by’inyenyeri byo mu Burasirazuba bwo Hagati byari bifite ibikoresho byinshi bihambaye. Byari bifite ibikoresho bipima intera iri hagati y’isi n’inyenyeri n’indi mibumbe yo mu kirere. Nanone ibyo bigo byari bifite ibikoresho byerekana isaha, n’ibindi byakoreshwaga mu bushakashatsi ku nyenyeri n’imibumbe. Bimwe muri ibyo bikoresho byari binini cyane, kubera ko ababikoze bumvaga ko iyo igikoresho ari kinini, ari bwo gitanga ibipimo nyakuri.

Umurage badusigiye

Abo bahanga mu by’inyenyeri babayeho hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, bageze ku bintu bihambaye. Bise amazina inyenyeri n’amatsinda yazo kandi bagaragaza umwanya wazo, bakora kalendari zihuje n’ukuri, bapima ubwirakabiri kandi bakomeza kunonosora ibishushanyo bigaragaza ingendo z’inyenyeri n’imibumbe. Bashoboraga kwerekana umwanya izuba, ukwezi n’indi mibumbe itanu igaragara birimo, kandi bakabyerekana mu gihe icyo ari cyo cyose, haba ku manywa cyangwa nijoro. Ibyo byafashaga cyane abakora ingendo zo mu mazi. Nanone bashoboraga kumenya isaha n’itariki bakurikije umwanya imibumbe yo mu kirere irimo.

Inyigisho z’abo bahanga mu by’inyenyeri bavugaga icyarabu zasobanuraga iby’ingendo z’imibumbe, zari hafi gukosora ibintu bivuguruzanya byabonekaga ku gishushanyo cy’isanzure ry’ikirere cyakozwe na Ptolémée. Ariko ntibari basobanukiwe ko burya izuba ari ryo rigaragiwe n’indi mibumbe, aho kuba isi. Nubwo byari bimeze bityo, bashushanyije amakarita agaragaza ingendo z’inyenyeri mu buryo nyabwo, kandi ibyo bagezeho byafashije cyane abahanga mu by’inyenyeri bo hirya no hino ku isi babayeho mu binyejana byakurikiyeho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Abagiriki bari baramaze kuvumbura ko isi ari umubumbe. Bavugaga ko ibyo byemezwa n’uko iyo umuntu yerekeza mu majyepfo, abona intera iri hagati y’Inyenyeri yo mu Majyaruguru n’isi, igenda igabanuka.

^ par. 9 Akenshi kugira ngo umutegetsi ashyireho ibigo nk’ibyo, byabaga bitewe n’uko yashishikazwaga no kuragurisha inyenyeri.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]

Abahanga mu by’inyenyeri banditse ibitabo byinshi bivuga ibirebana n’ingendo z’imibumbe biboneka hirya no hino mu bihugu by’Abisilamu

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 19]

YARI NKA ORUDINATERI IGENDANWA MU MUFUKA

Bavuga ko igikoresho cyitwa asitorolabe cyabanjirije ikindi gikoresho na cyo gipima intera iri hagati y’isi n’inyenyeri n’indi mibumbe yo mu kirere, ari cyo “gikoresho cy’ingenzi cyakoreshejwe n’abahanga mu by’inyenyeri mbere ya telesikope.” Abahanga mu bya siyansi bo mu Burasirazuba bwo Hagati babayeho hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15, bakoreshaga asitorolabe kugira ngo bamenye igihe n’aho imibumbe yo mu kirere iherereye.

Icyo gikoresho cyari kigizwe n’icyuma gisennye gifite ishusho y’uruziga, gishushanyijeho inyenyeri n’imibumbe yo mu kirere. Ku muzenguruko w’aho icyo cyuma gifashe, bandikagaho ibipimo bya dogere cyangwa rimwe na rimwe bakahandika amasaha agize umunsi. Iyo wamanikaga icyo gikoresho ugifashe mu ntoki, urushinge rwabaga ruriho rwahitaga rukwereka intera inyenyeri runaka iriho. Kugira ngo bamenye iyo ntera, barebaga ku mibare urushinge rwerekanye yabaga yanditse kuri icyo gikoresho, mbese nk’uko bareba ibipimo ku irati.

Icyo gikoresho cyakoreshwaga muri byinshi. Cyafashaga abantu kumenya inyenyeri runaka no kumenya igihe izuba rizarasira n’igihe rizarengera, ku munsi uwo ari wo wose. Nanone byabafashaga kumenya aho umugi wa Maka uherereye, uko igihugu runaka giteye, uburebure bw’ikintu kandi bikabafasha mu ngendo zo mu mazi. Muri icyo gihe, yari nka orudinateri igendanwa mu mufuka.

[Amafoto]

Asitorolabe yo mu kinyejana cya 13

Asitorolabe yo mu kinyejana cya 14, ifite ishusho ya 1⁄4 cy’uruziga

[Aho amafoto yavuye]

Astrolabe: Erich Lessing/Art Resource, NY; astrolabe quadrant: © New York Public Library/Photo Researchers, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Igishushanyo cyo mu kinyejana cya 16 kiriho abahanga mu by’inyenyeri bo mu bwami bwa Ottoman bakoreshaga uburyo bwatangijwe n’intiti z’Abarabu

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Umubumbe wo mu mwaka wa 1285

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Amapaji y’inyandiko y’icyarabu agaragaza amatsinda y’inyenyeri, yanditswe n’umuhanga mu by’inyenyeri witwa ‘Abd al-Rahmān al-Sufi, ahagana mu wa 965

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 17 yavuye]

Ipaji ya 16 n’iya 17: Art Resource, NY

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 18 yavuye]

Manuscript: By permission of the British Library; globe: © The Bridgeman Art Library