Ese umuntu yashaka Imana y’ukuri akayibona?
Ese umuntu yashaka Imana y’ukuri akayibona?
● Kuva kera, abantu benshi bakoze ubushakashatsi bifuza kumenya Imana y’ukuri, maze bagera ku bitekerezo bitandukanye. Ibyo ni byo byatumye habaho amadini menshi, udutsiko tw’amadini n’imisengere tubona muri iki gihe. Ariko se wabona ute Imana y’ukuri?
Hari igitabo cyabigenewe gishobora kubigufashamo (L’humanité à la recherche de Dieu). Umwanditsi uzwi cyane wo muri Megizike yaravuze ati “iki gitabo ni gito, ariko gisesengura ingingo y’ingenzi cyane. Nubwo cyakwirwa mu mufuka, uramutse ugisanze mu isomero ririmo ibitabo 90.000, ushobora gusanga ari cyo gifite akamaro cyane kubirusha byose.”
Niba wifuza icyo gitabo cy’amapaji 384, uzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ugakate ukohereze kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.
□ Ndifuza ko mwangezaho igitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.