Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibiremwa biteye amatsiko byo mu butayu bwa Tasimaniya

Ibiremwa biteye amatsiko byo mu butayu bwa Tasimaniya

Ibiremwa biteye amatsiko byo mu butayu bwa Tasimaniya

IYO ugenda muri ubwo butayu ku manywa, haba hatuje nta gikoma. Ariko iyo ijoro riguye, utangira kumva urusaku rwinshi ruteye ubwoba hirya no hino mu ishyamba. Urwo rusaku ruba ruturutse he? Ruba ari urw’inyamaswa zo mu bwoko bwa kanguru (Sarcophilus harrisii), nanone bita umudayimoni wo muri Tasimaniya. Iyo ubonye iyo nyamaswa y’ibigango irimo irya intumbi y’indi nyamaswa cyangwa itontoma, ushobora kugira ngo ni inyamaswa y’inkazi kandi y’ingome, ariko si ko biri.

Izo nyamaswa zishobora kurya intumbi z’inyamaswa zo mu ishyamba zikazimara mu kanya nk’ako guhumbya. Inzasaya zazo n’imikaka yazo birakomeye ku buryo bizifasha kurya intumbi yose y’inyamaswa zikayirangiza, yaba uruhu, amagufwa yayo n’ibindi byose. Iyo nyamaswa ishobora kurya inyama zingana na 40 ku ijana by’ibiro byayo mu minota mirongo itatu gusa. Ako gahigo kangana n’ak’umuntu warya ibiro 25 by’inyama ingunga imwe!

Hari indi nyamaswa nziza kurushaho yo mu bwoko bwa kanguru yitwa Vombatus ursinus, ikaba ifite imbaraga kandi ishishe, ku buryo iyo umuntu ayirebye yumva yifuje kuyiterura. Kimwe n’izindi nyamaswa zo mu bwoko bwa kanguru, Vombatus y’ingore igira umufuka ishyiramo umwana wayo kandi ironsa. Ariko uwo mufuka ntumeze nk’uw’izindi nyamaswa zo muri ubwo bwoko, kuko ureba inyuma, ibyo bikaba bituma umwana urimo atandura mu gihe iraha ibintu ibivana mu ndiri yayo. Nanone iyo nyamaswa igira imikaka ikomeza gukura, yifashisha cyane mu gihe iguguna ibintu biyibangamira mu gihe irimo icukura. Nubwo uba ubona itava aho iri, ikoresha amajanja yayo ibigiranye ubuhanga butangaje, igatora ibyatsi maze ikabishyira mu kanwa.

Indi nyamaswa idasanzwe ni iyitwa Ornithorhynchus anatinus. Iyo nyamaswa ifite umunwa ukomeye nk’uw’inyoni, kandi kimwe n’igishuhe ntiyatuye inzara. Ifite umubiri n’ubwoya nk’iby’inyamaswa iba mu mazi no ku butaka (loutre), n’umurizo nk’uw’inyamaswa imeze nk’imbeba (castor) na yo iba mu mazi no ku butaka. Itera amagi nk’inkoko, ikaraha nka ya yindi yitwa Vombatus, kandi kimwe n’idubu, na yo ironsa. Ntibitangaje rero kuba umuhanga mu bya siyansi wa mbere wayikozeho ubushakashatsi, yaragize ngo ni ikimanuka.

Kuki izo nyamaswa zadushimishije? Nta gushidikanya ko impamvu ari uko Umuremyi wacu na we azishimira. Bibiliya ivuga ko yabwiye umugabo n’umugore ba mbere ati “mutegeke . . . ibyaremwe byose bifite ubuzima byigenza ku isi” (Intangiriro 1:28). Kwitegereza izo nyamaswa ziri mu ishyamba, bituma turushaho kwifuza gusohoza iyo nshingano twahawe.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 11]

TUJYA MUNSI Y’IBITI BY’INGANZAMARUMBO

Ibinyabuzima birusha ubunini ibiti by’inganzamarumbo byo muri Tasimaniya, ni bike. Ibiti birebire byo muri iryo shyamba ni ibyo mu bwoko bw’inturusu bigira indabyo, bikaba bishobora kugira uburebure bwa metero 75. Igiti cyo muri ubwo bwoko gisumba ibindi, gifite uburebure bwa metero 99 na santimetero 6. Ibyo byumvikanisha ko igiti kirekire ku isi cyo mu bwoko bwa Sekoya kikirusha metero 16. Icyo giti cyo mu bwoko bwa sekoya kiri muri leta ya Kaliforuniya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari ikindi giti cyo muri ubwo butayu (Dacrydium franklinii) gifite uburebure bungana na kimwe cya kabiri cya cya giti cyo mu bwoko bw’inturusu, ariko kikaba kiramba kuruta iyo nturusu incuro esheshatu. Abahanga mu bya siyansi bavuze ko ibyo biti bishobora kumara imyaka irenga 3.000, ibyo bikaba bituma biba bimwe mu biti birama kurusha ibindi ku isi. Abanyabukorikori n’abakora amato bakunda cyane imbaho z’icyo giti cyo muri Tasimaniya kurusha iz’ibindi biti. Gukora ibikoresho mu mbaho z’umuhondo z’icyo giti gifite amata biroroshye, kandi gifite amavuta y’ingirakamaro atuma kitabora kandi ntikimungwe. Hari amashami manini y’ibyo biti amaze imyaka amagana yaraguye hasi mu ishyamba, nyamara na n’ubu akaba ashobora gukoreshwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Umudayimoni wo muri Tasimaniya

[Aho ifoto yavuye]

© J & C Sohns/​age fotostock

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Vombatus ursinus

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ornithorhynchus anatinus

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 11 yavuye]

Wombat and platypus: Tourism Tasmania; giant tree: Tourism Tasmania and George Apostolidis