Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imiryango yagize icyo igeraho

Imiryango yagize icyo igeraho

Imiryango yagize icyo igeraho

NTIBAKIRI BA BANTU BABANA MU NZU GUSA

Elise, umukobwa w’imyaka 20 wa Philip, yabaga iwabo ari we usigaye akora imirimo myinshi yo mu rugo. Ese igihe Philip yari amaze gushakana na Louise, byari gushobokera uwo mukobwa kubana neza na muka se?

Louise: Mu mizo ya mbere twabanye nabi pe! Kubera ko nkunda kwibera mu rugo rwanjye nkarwitaho, nifuzaga kumva ko ndi umugore uri mu rwe.

Elise: Louise yaraje ahindagura ibintu mu nzu, kandi ajugunya ibintu byinshi. Reka rero nzasubize ibintu byose mu mwanya wabyo, ariko bimwe mbishyire ahatari ho, kubera ko ntibukaga aho bigomba kuba. Ibyo byarakaje Louise, maze turatongana, ku buryo namaze icyumweru ntamuvugisha.

Louise: Hari igihe nabwiye Elise nti “nubwo ntazi uko bizagenda, sinshobora kubana nawe muri ubu buzima.” Nyuma yaho muri uwo mugoroba, yaraje ansaba imbabazi, ndamuhobera maze twembi turarira.

Elise: Louise ntiyigeze amanura amafoto yanjye yari amanitse ku rukuta, kandi na papa ntiyigeze avanaho amatara nari narashyize mu cyumba cy’uruganiriro. Nubwo ibyo bishobora gusa n’aho nta cyo bivuze, kuba barabiretse uko byari biri byatumye numva ko burya nkiri umwana mu rugo, ko ntatereranywe burundu. Nanone nishimira ukuntu Louise yita kuri musaza wanjye muto iyo yaje mu rugo. Ubu hashize imyaka ibiri, kandi natangiye kumva ko Louise na we ari umwe mu bagize umuryango wacu.

Louise: Ubu numva ko uretse kuba jye na Elise tubana mu nzu, twanabaye incuti magara.

“UBUMWE BWACU NI BWO BW’INGENZI”

Anton na Marelize bamaranye imyaka itandatu, kandi bashakanye buri wese afite abana batatu.

Anton: Twese abagize umuryango dukorera ibintu hamwe, kandi tujya dushaka umwanya tukaganira na buri mwana ku giti cye. Kugira ngo tumenyerane byadutwaye imyaka runaka, ariko ubu ibyinshi mu bibazo twari dufite byarakemutse.

Marelize: Twabonye ko ari ngombwa kumva ko abana ari abacu twembi; si ab’umuntu ku giti cye. Hari igihe numvise ko Anton yahannye umwana wanjye amurenganyije, kandi agaha umukobwa we umwanya mwiza mu modoka, maze birandakaza. Naje kubona ko ubumwe bwacu ari bwo bw’ingenzi kuruta kwicara mu mwanya w’imbere. Tugerageza kutabogama, nubwo tudashobora gufata abana bose kimwe.

Nanone nirinda kuvuga ibihe byiza twagize mu muryango twahozemo, kugira ngo abatari bawurimo batumva ko tutabitayeho. Ahubwo ngaragaza ko nishimiye umuryango turimo ubu.

“JYA UBANZA USHIMIRE”

Francis na Cecelia bamaze imyaka ine bashakanye. Babanye Francis afite umwana w’ingimbi, naho umugore we afite abana batatu bakuru.

Francis: Ngerageza kuba umuntu wishyikirwaho kandi sindakazwe n’ubusa. Buri gihe dufatira amafunguro hamwe, maze tukaboneraho umwanya wo kuganira. Nanone ntera buri wese inkunga yo kugira uturimo two mu rugo akora, kuko bigirira akamaro umuryango wose.

Cecelia: Buri mwana mushakira igihe cyo kumuganiriza kugira ngo menye ibimuteye impungenge n’ibimuhangayikishije. Mu nama z’umuryango wacu tubanza gushimira umuntu, tukabona kumubwira icyo yahindura. Nanone iyo nkoze amakosa, ndayemera kandi ngasaba imbabazi mbikuye ku mutima.

NAREZWE N’ABABYEYI BABIRI BATAMBYAYE

Yuki ufite imyaka 20 aheruka se afite imyaka itanu. Nyina wa Yuki yaje gushakana na Tomonori, ariko yaje gupfa Yuki afite imyaka icumi. Hashize imyaka itanu, umugabo wa nyina ari we Tomonori yashakanye na Mihoko, maze Yuki yisanga arerwa n’ababyeyi bombi batamubyaye.

Yuki: Igihe umugabo wa mama yiyemezaga kongera gushaka, jye numvaga ntabyifuza, kuko nari ndambiwe guhora mbana n’abantu batandukanye. Nananiwe kubyakira, ku buryo nahoraga ndakariye umugore yashatse.

Mihoko: Nubwo umugabo wanjye atampatiye gukunda umuhungu w’umugore we wa mbere nk’uko amukunda, niyemeje kugirana ubucuti na we. Twakoze uko dushoboye kugira ngo tudahindura gahunda ze, urugero nk’iz’umwuka, imyidagaduro no gufatira amafunguro hamwe nimugoroba hanyuma tukaganira. Nanone, amaze kumbwira ukuntu yapfushije nyina, narushijeho kumwumva.

Maze gusama, twahangayikishijwe n’uko Yuki yari kuzabyakira, kandi twifuzaga kumufasha kumva ko ibyo nta cyo byari kuzahindura ku mwanya yari afite mu muryango. Twasabye Yuki kujya agaburira umwana wacu w’uruhinja, akamwuhagira kandi akamuhindurira. Nanone twamushimiraga imbere y’abandi bantu kubera ukuntu yadufashaga. Ubu umwana wacu Itsuki na Yuki ni incuti magara. Mbere y’uko Itsuki amenya kuvuga ngo “papa” cyangwa “mama,” yari azi kuvuga ngo niinii, bisobanura ngo “mukuru wanjye.”

Yuki: Ni ibisanzwe ko iyo umuntu arerwa n’ababyeyi batari abe, yumva afite irungu kandi nta wumwitayeho. Ushobora kugerageza kubwira abandi uko umerewe, ariko ukabona batakumva. Ariko bagenzi banjye duhuje ukwizera baramfashije cyane. Ubu Mihoko sinkimugendera kure. Angira inama kandi nanjye nkamubwira ibindi ku mutima.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

Jya wihangana! Imiryango ifite abana badahuje ababyeyi ishobora kubana neza kandi yishimye