Urubuga rw’abagize umuryango
Urubuga rw’abagize umuryango
Ni iki kidahuje n’ukuri kuri iyi shusho?
Soma muri Yohana 2:13-17. Vuga ibintu bine bidahuje n’ukuri biboneka kuri iyi shusho. Andika ibisubizo hasi aha, maze usige amabara muri iyo shusho.
1 ․․․․․
2 ․․․․․
3 ․․․․․
4 ․․․․․
MUBIGANIREHO:
Kuki Yesu yasohoye abo bantu mu rusengero?
IGISUBIZO: Soma muri Mariko 11:17.
Kuki bitari bikwiriye ko bacururiza mu rusengero cyangwa ngo bahahiremo?
IGISUBIZO: Soma mu 2 Abakorinto 2:17.
Niba twifuza gushimisha Yehova, twagombye kumukorera tubitewe n’iki?
IGISUBIZO: Soma muri Matayo 22:36-40; 1 Petero 5:2.
UMWITOZO W’UMURYANGO:
Fata urupapuro, maze wandike cyangwa ushushanye ikintu wakora, kigaragaza ko ukunda Yehova na bagenzi bawe urukundo ruzira ubwikunde. Ereka abagize umuryango urwo rupapuro, maze mugene igihe muzakorera icyo kintu muri kumwe.
Twige Bibiliya
Rukate, uruhine maze urubike
AGAFISHI KA 16 KA BIBILIYA
IBIBAZO
A. Uzuza. Nyina wa Timoteyo witwaga ․․․․․, na nyirakuru ․․․․․ bamwigishije “ibyanditswe byera,” uhereye ․․․․․.
B. Igihe Timoteyo yari akiri muto, ni iyihe nshingano yemeye gusohoza?
C. Pawulo yavuze ibya Timoteyo agira ati “. . . nk’uko umwana akorana na se.”
[Imbonerahamwe]
Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa
Yabayeho mu kinyejana cya mbere
Umwaka wa 1
Mu wa 98
Igitabo cya nyuma cya Bibiliya
[Ikarita]
Nubwo yabaga i Lusitira, yavugwaga neza n’abavandimwe bo muri Ikoniyo
Lusitira
Ikoniyo
Yerusalemu
TIMOTEYO
ICYO TWAMUVUGAHO:
Nubwo se wa Timoteyo atari Umukristo, Timoteyo ‘yabereye icyitegererezo abizerwa mu byo yavugaga, mu myifatire ye, mu rukundo, mu kwizera no mu kuba indakemwa’ (1 Timoteyo 4:12). Yakurikije inama yo muri Bibiliya igira iti “witoze ufite intego yo kwiyegurira Imana” (1 Timoteyo 4:7). Timoteyo yamaze imyaka igera kuri 15 akorana n’intumwa Pawulo.
IBISUBIZO
A. Unike, Loyisi, mu bwana bwe.—2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15.
B. Gukorana n’intumwa Pawulo no kumuherekeza mu ngendo ze.—Ibyakozwe 16:1-5.
C. “Yakoranye nanjye mu murimo wo guteza imbere ubutumwa bwiza, . . . ”—Abafilipi 2:22.
Isi n’abayituye
5. Nitwa Gabriela, mfite imyaka 6. Nanjye nitwa Raul, mfite imyaka 9. Twembi tuba muri Burezili. Ugereranyije, muri Burezili hari Abahamya ba Yehova bangahe? 467.000, 607.000 cyangwa 720.000?
6. Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Burezili
A
B
C
D
Agakino k’abana
Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.
Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com
● IBISUBIZO BIRI KU IPAJI YA 25
IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31
1. Yesu yakoresheje ikiboko; si inkota.
2. Abantu bacuruzaga inka n’intama; si ingurube.
3. Abantu bacuruzaga inuma; si ibihunyira.
4. Abavunjaga bari bafite ibiceri; si inoti.
5. 720.000.
6. C.