Hirya no hino ku isi
Hirya no hino ku isi
Umugi wa New York washyizeho itegeko ribuzanya kunywera itabi ku myaro, mu busitani no mu mbuga abantu benshi bahuriraho. Uzarenga kuri iryo tegeko azajya acibwa amande y’amadolari 50 y’Abanyamerika. Abayobozi bizeye ko iryo tegeko “rizakurikizwa.”—IKINYAMAKURU THE WALL STREET JOURNAL, MURI AMERIKA.
“Umubare w’ababyeyi bagenda bakuramo inda [z’abana b’abakobwa], cyane cyane iyo bakurikira undi mwana w’imfura w’umukobwa, uragenda wiyongera cyane mu gihugu cy’u Buhindi.” Mu miryango isanzwe ifite umwana w’imfura w’umukobwa, umubare w’abana b’abakobwa bavuka wavuye kuri 906 ku bana b’abahungu 1.000 mu mwaka wa 1990, ugera kuri 836 mu wa 2005.—IKINYAMAKURU THE LANCET, MU BWONGEREZA.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryavuze ko imbaraga rukuruzi, “urugero nk’iziba hagati y’ibikoresho by’itumanaho bidakoresha insinga, zishobora kuba zitera abantu kanseri.”—IKIGO MPUZAMAHANGA GIKORA UBUSHAKASHATSI KURI KANSERI, MU BUFARANSA.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ku mugaragaro ko indwara ya muryamo y’inka yacitse ku isi. Iyo ni “yo ndwara ya mbere ifata inyamaswa icitse ku isi, bitewe n’imihati abantu bashyizeho . . . kandi ni yo ndwara ya kabiri icitse ku isi, nyuma y’indwara y’ubushita yafataga abantu.”—ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU BIRIBWA N’UBUHINZI, MU BUTALIYANI.
Ese witeguye irimbuka riteye ubwoba?
Hari ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyo muri Amerika (New York Times), yari ifite umutwe uvuga ngo “Agatabo k’amategeko ku birebana n’irimbuka rya New York.” Iyo ngingo yavugaga ko hasohotse ku mugaragaro agatabo kagamije gufasha abacamanza n’abahanga mu by’amategeko gukemura ibibazo bikomeye byo mu rwego rw’amategeko, bishobora kuvuka mu gihe habayeho “ikindi gitero cy’iterabwoba, ikwirakwizwa ry’uburozi bwo mu rwego rwa shimi cyangwa ubuturuka ku ngufu za nikeleyeri, cyangwa icyorezo cy’indwara.” Ako gatabo kanditswe n’inzego z’ubutabera za leta ya New York, zifatanyije n’ishyirahamwe ry’abunganira abandi mu nkiko. Karimo urutonde rw’ukuntu ibyo bibazo byakemurwa n’amategeko ariho, urugero nko gushyira mu kato, guhungisha abantu benshi, gusaka ahantu bitabaye ngombwa ko hatangwa uburenganzira, kwica inyamaswa zanduye indwara runaka, n’amategeko yo mu bihe bidasanzwe.
Imisego ishaje ihishe byinshi!
Umuganga mukuru witwa Art Tucker wo mu bitaro bya St. Barts i Londres, yavuze ko imisego, nubwo yaba isa nk’ifite isuku, hari igihe iba “irimo imyanda.” Ikinyamakuru cy’i Londres cyasohoye ibirebana n’ubushakashatsi uwo muganga yakoze, cyavuze ko uburemere burenga kimwe cya gatatu cy’uburemere bwose bw’umusego umaze imyaka ibiri ukoreshwa, buba “bugizwe n’udukoko twapfuye n’utuzima, imyanda yatwo, uruhu rwatwo ndetse na mikorobe” (The Times). Imisego ibika ibintu bitera ubwivumbure, mikorobe n’utundi dukoko. None se twabirwanya dute? Icyo kinyamakuru gikomeza kigira kiti “iyo utwo dukoko duhuye n’izuba turuma maze tugapfa, ibyo bikaba byumvikanisha ko uburyo bwa kera bwo kwanika ibiryamirwa, burwanya utwo dukoko.” Amasabune ntiyica utwo dukoko. Ariko iyo ufuze imisego mu mazi afite ubushyuhe buri hejuru ya dogere 60, utwo dukoko turapfa kandi hafi ya twose tukavamo.