Ikintu kitazibagirana muri Malawi—Amazu y’Ubwami 1.000!
Ikintu kitazibagirana muri Malawi—Amazu y’Ubwami 1.000!
AUGUSTINE yariyamiriye ati “sinatekerezaga ko ibi byashoboka no muri Malawi.” Ibyo yabivuze abonye ukuntu Abahamya ba Yehova bo muri Malawi bari bamaze kubaka amazu menshi yo gusengeramo bita Amazu y’Ubwami. Mu mwaka wa 1993, muri icyo gihugu gito kiri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika, hari Abahamya ba Yehova 30.000, kandi ntibari bafite ahantu hakwiriye ho gusengera no kwiga Bibiliya.
Ariko ubu si ko bikimeze. Muri Nzeri 2010, Abahamya bo muri Malawi bari bujuje Inzu y’Ubwami mu mugi wa Blantyre, ikaba ari iya 1.000. * Kuki Abahamya barinze kuba 30.000, batarubaka amazu yo gusengeramo? None se igihe batangiraga kubaka, babigenje bate kugira ngo bubake amazu 1.000 mu gihe gito, kandi bari mu gihugu gikennye? Kandi se iyo gahunda idasanzwe yo kubaka Amazu y’Ubwami yamariye iki Abahamya n’abaturanyi babo?
Bahura n’ibigeragezo
Mu ntangiriro z’imyaka ya 1900, Abahamya ba Yehova, icyo gihe bitwaga Abigishwa ba Bibiliya, ni bwo batangiye kwigisha ukuri kwa Bibiliya muri Malawi. Mu mwaka wa 1967 bari bageze hafi ku 17.000. Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bari bazwiho kubahiriza amategeko no kumvira abayobozi. Ariko nanone, kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bari bariyemeje kutagira aho babogamira muri politiki.—Yohana 18:36; Ibyakozwe 5:29.
Ikibabaje ni uko ahagana mu mwaka wa 1965, iyo myizerere ishingiye kuri Bibiliya y’Abahamya ba Yehova, yatumye bagirana ibibazo na leta, maze umurimo wabo ugahagarikwa mu mwaka wa 1967. Bidatinze, abenshi muri bo birukanywe ku kazi, kandi abagizi ba nabi bigarurira imitungo yabo, indi barayitwika. Kubera ko Abahamya ba Yehova batotezwaga cyane kandi batinya ko bashoboraga gukorerwa jenoside, ababarirwa mu bihumbi bahungiye mu bihugu bihana imbibi na Malawi, ari byo Mozambike na Zambiya.
Icyakora ibintu byatangiye guhinduka, maze abenshi mu Bahamya ba Yehova bo muri Malawi bagarurwa mu gihugu cyabo mu ntangiriro z’imyaka ya 1990. Nyuma yaho, barishimye cyane igihe ku itariki ya 12 Kanama 1993, bongeraga guhabwa ubuzima gatozi, nyuma y’imyaka 26 bari bamaze baraciwe. Ariko bahuye n’ikindi kibazo kitoroshye. Barengaga 30.000, bari mu matorero 583, kandi nta mazu akwiriye yo guteraniramo bari bafite. Bari kubigenza bate?
Bagaragarizanya urukundo
Abahamya bo muri Malawi bamaze kongera guhabwa ubuzima gatozi, bamaze imyaka itandatu biyubakira Amazu y’Ubwami, bahereye ku bushobozi buke bari bafite, kandi ibyo ni ibyo gushimirwa. Ariko ntibyari byoroshye, kuko umubare w’Amazu y’Ubwami bubakaga, nta ho wari uhuriye n’umubare wabo wagendaga wiyongera buri mwaka. Icyo kibazo cyakemuwe gite? Hakurikijwe ihame rya Bibiliya riboneka mu 2 Abakorinto 8:14, habayeho “gusaranganya” ibyasagutse mu bindi bihugu, kugira ngo “bizibe icyuho” mu bihugu bikennye nka Malawi. Kugira ngo ibyo bigerweho, mu mwaka wa 1999 Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatangije gahunda yihariye yo gufasha Abahamya bo mu bihugu bifite amikoro make kubaka amazu yo gusengeramo. Abahamya ba Yehova bo muri Malawi bamaze kubona ubwo bufasha burangwa n’urukundo, bihutishije imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami mu gihugu cyabo. *
Amatorero y’Abahamya ba Yehova muri Malawi mbere yateraniraga mu byumba by’amashuri, mu nyubako zidafashije babaga bubatse cyangwa munsi y’ibiti. Ariko ubu, amatorero 1.230 afite amazu yiyubashye kandi yeguriwe Yehova, kugira ngo ateze imbere gahunda yo gusenga Imana y’ukuri. Abagize ayo matorero bateranira muri ayo mazu, kugira ngo basenge kandi bige Bibiliya. Nk’uko nawe ubyumva, Abahamya ba Yehova barenga 75.000 muri Malawi, bishimira cyane inkunga batewe na bagenzi babo bahuje ukwizera bo hirya no hino ku isi.
Ikindi cyatumye Abahamya bo muri icyo gihugu bubaka amazu menshi yo gusengeramo kandi mu gihe gito, ni uko bifuzaga amazu adahambaye bashoboraga guteraniramo. Ntibifuzaga inyubako z’akataraboneka. Ahubwo bifuzaga amazu yoroheje, yiyubashye, ahesha Imana ikuzo kandi bashobora kwigiramo Bibiliya bakanayiganiraho.
Ababa mu duce yubatsemo barayishimiye
Mu mizo ya mbere, abantu bo muri Malawi basekaga Abahamya ba Yehova, bavuga ko ari idini ritagira aho risengera. Ibyo byatumaga bamwe mu Bahamya batinya gutumira abantu bashimishijwe mu materaniro. Ngaho tekereza uko bumvise bameze igihe bari bamaze kubakirwa Inzu y’Ubwami nziza yo guteraniramo! Bumvaga bishimiye cyane gutumira abaturanyi babo n’abandi bantu bashimishijwe mu materaniro ya gikristo. Koko rero, itorero ryo mu gace kamwe ryarishimye cyane, igihe abantu 698 bazaga guteranira mu Nzu y’Ubwami yaryo nshya.
Abahamya benshi ndetse n’abandi bantu bavuze ko batatekerezaga ko bashobora kugira inzu nziza nk’iyo kandi ikomeye mu gace batuyemo. Augustine wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, aribuka uko byari bimeze igihe itorero rimwe ryateraniraga munsi y’igiti. Yaravuze ati “mu gihe cy’izuba byabaga bimeze neza cyane. Ariko mu gihe cy’imvura byabaga ari ibibazo.” Niba warigeze kunyagirwa n’imvura y’impangukano, ibibazo Augustine avuga urabyumva.
Augustine aribuka uko byagenze igihe yasuraga itorero rya Chimwanje. Yaravuze ati “twateraniye mu kibandahori gito, cyari gifite inkingi z’ibiti n’igisenge cy’ibyatsi. Icyakora, ntitwari tuzi ko muri icyo gisenge habaga igitagangurirwa kinini kandi gifite ubumara. Igihe narimo ntanga disikuru, nagiye kumva numva icyo gitagangurirwa
kirahanutse cyikubita hasi iruhande rw’ikirenge cyanjye. Numvise umwe mu bateranye asakuza ambwira ati ‘Augustine, gisyonyore!’ Birumvikana ko nahise ngisyonyora, kuko na n’ubu nkiriho.” Ubu iryo torero ntirikigira ibintu nk’ibyo birirogoya, kuko rifite Inzu y’Ubwami nshya.“Ni ikirezi muri aka gace”
Iyo gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami yatumye abaturage n’abayobozi baho bashimagiza Abahamya ba Yehova kandi barabubaha, nk’uko amagambo akurikira bavuze abigaragaza:
✔ “Iyi nzu nshya yo gusengeramo, hamwe n’urukundo n’ubumwe biranga Abahamya ba Yehova, ni ikirezi muri aka gace kandi andi madini yagombye kubigana.”—Umuyobozi mu gace ka Chabwenzi.
✔ “Icyo nkundira Abahamya ni uko bunze ubumwe. Hashize imyaka icumi dutangiye kubaka urusengero rwacu, ariko na n’ubu ruracyubakwa, kandi nta wuzi igihe ruzuzurira. Nagira ngo mbashimire kuba mwarubatse iyi nzu nziza mu gace kacu.”—Umukuru w’umudugudu wa Chigwenembe.
✔ “Ukuntu mukora biratangaje. Mwubaka vuba kandi neza. Mugomba kuba mwunze ubumwe.”—Umuyobozi mu gace ka Chiuzira.
Gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami yashishikaje abantu cyane, harimo n’abanditsi b’inkoranyamagambo yo mu ndimi zivugwa muri icyo gihugu. Hari aho iyo nkoranyamagambo igira icyo ivuga ku Bahamya igira iti “Abahamya ba Yehova bubatse [Amazu y’Ubwami] menshi.”—Chichewa/Chinyanja—English Dictionary.
‘Iyi Nzu y’Ubwami ni igitangaza’
Ku itariki ya 30 Mutarama 2011, itorero rya Manyowe twigeze kuvuga ryo mu mugi wa Blantyre, ryeguriye Yehova Inzu y’Ubwami yaryo nshya, ikaba ari Inzu y’Ubwami ya 1.000 yubatswe muri Malawi. Umwe mu bagize iryo torero, yaravuze ati “ndumva kuba dufite iyi Nzu y’Ubwami ari igitangaza. Inzozi zanjye zabaye impamo.”
Umukobwa ukiri muto wo muri iryo torero, yaravuze ati “kuva iyo nzu yatangira kubakwa nifatanyaga n’abandi kuyubaka; sinigeze nsiba n’umunsi n’umwe. Nshimishijwe cyane no kuba naragize uruhare mu kubaka inzu ikwiriye yo gusengeramo mu gace k’iwacu.”
Hari umusaza muri iryo torero wavuze ati “kugira ngo abayobozi batwemerere kubaka Inzu y’Ubwami byabanje kugorana. Incuro nyinshi, abayobozi b’umugi bangaga kudusinyira ibyangombwa bitwemerera kubaka. Icyakora, madamu Liness Chikaoneka umuyobozi wo muri ako gace, yakoze uko ashoboye kugira ngo yemeze abayobozi ko bagomba kudusinyira.”
Umunsi umwe, madamu Chikaoneka yaherekeje umusaza w’itorero, bajyana gusinyisha ibyangombwa. Yabwiye umuyobozi ati “nifuza ko Abahamya bubaka Inzu y’Ubwami mu mudugudu wacu, kuko ari abantu beza. Mu bibazo by’abaturage nirirwa nkemura, nta bibazo bivugwamo Abahamya nigeze mbona.” Birumvikana ko uwo muyobozi yahise abisinya.
Madamu Chikaoneka yarishimye cyane igihe iyo Nzu y’Ubwami yegurirwaga Yehova. Yaravuze ati “nshimishijwe cyane no kuba iyi nzu nziza yubatse mu mudugudu ntuyemo. Binteye ishema.”
Hirya no hino muri Malawi, Abahamya ba Yehova n’abaturanyi babo, bakomeje kugaragaza ko bishimira gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami. Ubu Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu ntibagifite urutonde rurerure rw’ahantu hakenewe kubakwa Amazu y’Ubwami nk’uko byari bimeze mu mwaka wa 1993, ibyo bakaba babikesha umwete wabo n’umutima w’ubwitange. Ni iby’ukuri ko bazakomeza gukenera andi Mazu y’Ubwami, uko abantu bazagenda bitabira ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami [bw’Imana],’ kandi hakavuka amatorero mashya (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo, Abahamya bishimira cyane impano n’inkunga bahabwa n’Abahamya bagenzi babo bo mu bindi bihugu. *
Icyakora, Abahamya bashimira mbere na mbere Imana yabo Yehova. Bunga mu ry’umwanditsi wa zaburi, wavuze ati “Yehova, amahanga yose waremye azaza yikubite imbere yawe, aheshe ikuzo izina ryawe. Kuko ukomeye kandi ukora ibintu bitangaje.”—Zaburi 86:9, 10.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 3 Ubu muri icyo gihugu hari Amazu y’Ubwami arenga 1.030.
^ par. 9 Kuva mu mwaka wa 1999, Abahamya ba Yehova ku isi hose bamaze kubaka Amazu y’Ubwami 23.786, mu bihugu 151 bifite amikoro make.
^ par. 28 Ku isi hose, umurimo w’Abahamya ba Yehova, ushyigikiwe n’impano zitangwa ku bushake.
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Mbere y’uko gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami itangira, amateraniro yaberaga mu bibandahori bishakajwe ibyatsi
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ubu amatorero ateranira mu Mazu y’Ubwami ameze nk’iyi