Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mbega izuru!”

“Mbega izuru!”

“Mbega izuru!”

UKO ni ko abantu bakunze kuvuga iyo babonye inyamaswa yo mu bwoko bw’inguge y’ingabo ifite izuru rirerire kandi rinagana. * Hari inguge zimwe na zimwe z’ingabo zishobora kugira izuru rifite uburebure bwa santimetero zigera hafi kuri 18, ni ukuvuga hafi kimwe cya kane cy’uburebure bwose bwazo. Kubera ko izuru ry’iyo nguge y’ingabo rishobora kurenga umunwa ndetse n’akananwa, iyo igiye kurya iryigizayo. Izuru ryawe riramutse rireshya rityo, ryatendera rikagera munsi y’igituza.

None se iryo zuru rifitiye inguge y’ingabo akahe kamaro? * Iryo zuru barivugaho byinshi. Birashoboka ko risohora ubushyuhe bw’umubiri wayo mu gihe bubaye bwinshi, cyangwa rigatuma ijwi ryayo rirushaho kumvikana. Nanone bavuga ko ishobora kurikoresha iha izindi ngabo gasopo. Kandi koko, iyo inguge y’ingabo iyoboye itsinda yarakaye cyangwa yishimye cyane, izuru ryayo rirabyimba kandi rigatukura. Nanone ishobora kuba ikoresha iryo zuru kugira ngo ireshye ingore. Ikigaragara ni uko iryo zuru rikora ibintu byinshi, hakubiyemo ibyo tutazi neza n’ibyo tutazi na busa.

Zigira inda ibyimbye

Nanone izo nguge, zaba ingore cyangwa ingabo, zigira inda ibyimbye mu buryo bwihariye. Koko rero, ibiri mu nda yayo bishobora kungana na kimwe cya kane cy’uburemere bwayo bwose. Ku bw’ibyo, izo nguge, zaba ingore cyangwa ingabo, zihora zimeze nk’izihaka. Kuki zigira inda ibyimbye?

Inda y’iyo nguge, kimwe n’iy’inka, iba irimo urusukume rw’ibyatsi bivanze na mikorobe. Izo mikorobe zituma ibyo yariye bimera nk’ibyibirindura, kandi zigacagagura bimwe mu bintu byo mu rwego rwa shimi biboneka mu bimera. Nanone, zica bumwe mu burozi buturuka mu bimera bushobora kwica izindi nyamaswa. Kubera ko izo nguge zifite urwungano ngogozi rwihariye, zishobora kurya amababi n’imbuto zitaryohera, utubuto tw’imboga, imikindo n’ibindi bimera. Nyamara izindi nyamaswa zo muri ubwo bwoko zifite igifu kitameze gityo ziramutse zibiriye, ntizabikira.

Nubwo izo nguge zifite urwungano ngogozi ruhambaye, hari ibibi byarwo. Zirinda kurya imbuto ziryohera kuko iyo zigeze mu nda zituma ibyo mu nda byibirindura. Imbuto nk’izo zishobora gutuma zibyimba inda cyane zikaba zanapfa.

Iyo izo nguge zimaze kurya, zikenera igihe gihagije cyo kugogora ibyo zariye bitewe n’uko zikunda kurya ibyatsi bikungahaye ku bintu byo mu rwego rwa shimi, kandi zikaba zifite igifu cyihariye. Ku bw’ibyo, iyo zijuse mu gitondo ziraruhuka zikaba zamara amasaha menshi zitarongera kugira icyo zirya.

Zibana mu miryango

Iyo izo nguge zirisha cyangwa ziruhuka, zikunze kuba ziri kumwe n’izindi. Inguge z’ingabo zirusha izindi imbaraga, ziyobora itsinda rigizwe n’ingore nibura umunani hamwe n’izazo. Iyo inguge z’ingabo zimaze gukura ku buryo zishobora kwitunga, zirirukanwa. Izo nguge zirukanywe zisunga izindi zikiri nto na zo zirukanywe, zigakora andi matsinda ayobowe n’inguge imwe cyangwa ebyiri nkuru muri zo. Iyo umuntu utazimenyereye azitegereje, agira ngo harimo n’ingore.

Izo nguge zibana mu buryo budasanzwe. Amatsinda yazo akunda kwivanga cyane cyane mu migoroba iyo zibyagiye ku ruzi. Icyo gihe, iyo inguge y’ingabo ibonye ko hari indi ngabo ishaka kuyitera ku bagore bayo, iritakuma kugira ngo iyereke ko itavogerwa. Ubusanzwe iyo ngabo irinda izindi, ishobora kugira ibiro bigera kuri 20. Iyo ishotowe, ihagarara ku maguru n’amaboko yasamye, maze igatumbira umwanzi wayo. Hari igitabo cyagize kiti “iyo ibyo byose nta cyo biyigejejeho, ihita isimbukira mu biti ikagenda itontoma, kandi akenshi isimbukira ku mashami yumye, ayo mashami agatangira gukonyagurika, maze urusaku rukaba rwose” (Proboscis Monkeys of Borneo). Hari n’igihe zirwana, ariko ntibikunze kubaho.

Nanone icyo gitabo cyaravuze kiti “uretse kuba izo nguge zifite isura yihariye, zigira n’amajwi menshi adasanzwe.” Izo nguge z’ingabo zirafureka, zigatontoma, zikavuza urwamo kandi zigasakuza, cyane cyane nimugoroba iyo zahuriye hafi y’uruzi. Nyamara muri urwo rusaku rwose, iz’ingore ziba zihugiye mu kugaburira abana bazo no kubitaho. Bujya kwira izo nguge zabonye ahantu heza mu biti byo mu ishyamba zishobora kuryama, akenshi akaba ari mu biti birebire biri ku nkombe z’uruzi.

Zifite inzara zitatuye

Uretse izuru ryihariye, izo nguge zifite ikindi kintu kidasanzwe, ni ukuvuga inzara zitatuye neza. Izo nzara zituma zishobora koga neza, kandi zikagenda mu duce duteyemo ibiti byitwa mangurove dukunda kubamo ibyondo. Ibyo biti bikunze kuba mu turere dushyuha, tuba turimo n’ingona. Ku bw’ibyo, ingona zikunda kuba aho izo nguge z’amazuru maremare ziba. None se izo nguge ziba no mu mazi zibigenza zite kugira ngo ingona zitazirya?

Bumwe mu buryo zikoresha, ni ukujya mu ruzi bucece maze zikoga zitonze umurongo ariko ntizibire, kandi zikirinda kuvumbagatanya amazi. Icyakora, hari abavuga ko iyo uruzi ari ruto, zikoresha ubundi buryo. Zurira igiti maze zigasimbuka zivuye ku ishami, zikidumbura mu mazi ziturutse nko muri metero icyenda, hanyuma zikoga zihuta uko bishoboka kose zikagera ku nkombe. Ndetse n’inguge z’ingore zihetse abana zibigenza zityo. Hari igihe umukumbi wazo wose wiroha mu mazi, maze zikoga vuba vuba kugira ngo zigere ku yindi nkombe. Icyakora, ingona si zo mwanzi wazo ukomeye.

Zishobora kuzacika burundu

Izo nguge ziri ku rutonde rw’inyamaswa zishobora kuzacika burundu. Ubu aho ziba hashobora kuba hasigaye izibarirwa mu bihumbi bike gusa, kandi ziragenda zirushaho kugabanuka, ahanini bikaba biterwa n’ibikorwa by’abantu. Muri ibyo bikorwa harimo gutwika amashyamba, gutema ibiti, ubukerarugendo budafite gahunda, no gutema amashyamba kugira ngo bateremo imikindo ivamo amamesa. Abahigi na bo ntibazoroheye. Hari abica izo nguge bagamije kwishimisha, ariko hari n’abazica kugira ngo bazirye, cyangwa bazivanemo imiti. Kubera ko izo nyamaswa zikunda kuryama mu biti byo ku ruzi, aho ziba zigaragara cyane, kuzica biroroha. Urugero, mu gace abahigi bagenda mu mato yihuta cyane bakunze guhigamo, umubare w’izo nguge wagabanutseho 50 ku ijana mu gihe cy’imyaka itanu.

Abita ku bidukikije barimo baragerageza gutabariza izo nguge, ku buryo mu kirwa cya Borunewo hari amategeko azirengera. Ariko se izo ngamba zirahagije? Igihe ni cyo kizatanga igisubizo. Izo nguge ziramutse zicitse mu mashyamba twaba duhombye, kuko zifite byinshi bidasanzwe. Nanone kandi, kuzororera ahantu hihariye nta cyo bimara, kuko zumva zitamerewe neza.

Birumvikana ko izo nguge atari zo zonyine zishobora kuzacika. Hari andi moko menshi y’ibinyabuzima yamaze gucika. Ariko igishimishije, ni uko Imana ifite umugambi wo gutegeka isi yose, ikarimbura ababi kandi ikigisha abagaragu bayo uburyo bwiza bwo kwita ku mubumbe batuyeho (Imigani 2:​21, 22). Yehova Imana yatanze isezerano rigira riti “ntibizangiza kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.”​​—⁠Yesaya 11:​9.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Izo nyamaswa ziba ku kirwa cya Borunewo. Abaturage baho bazita orang belanda cyangwa “Umuholandi.”

^ par. 3 Inguge y’ingore na yo igira izuru rinini, nubwo ritangana n’iry’ingabo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Izo nguge zigira izuru ryihariye n’inda ibyimbye

[Aho ifoto yavuye]

© Peter Lilja/age fotostock

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Izuru ry’inguge y’ingabo ritwikira umunwa wayo. Iyo igiye kurya iryigizayo

[Aho ifoto yavuye]

© Juniors Bildarchiv/Alamy

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Iyo izo nguge zirisha cyangwa ziruhuka, zikunze kuba ziri kumwe

[Aho ifoto yavuye]

© Peter Lilja/age fotostock