Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twakora iki ngo twimakaze ubutabera?

Twakora iki ngo twimakaze ubutabera?

Twakora iki ngo twimakaze ubutabera?

UMUREMYI wacu yifuza ko tugira ibyishimo n’amahoro yo mu mutima, kandi tukagira uruhare mu gutuma abandi bishima. Ni yo mpamvu adusaba ‘gukurikiza ubutabera,’ no ‘gukunda kugwa neza’ (Mika 6:​8). Ibyo twabigeraho dute? Dukwiriye kwitoza imico izadufasha kwimakaza ubutabera. Reka dusuzume uko Bibiliya yabidufashamo.

KWIRINDA UMURURUMBA. Urukundo ni cyo kintu cy’ingenzi cyadufasha kwirinda umururumba. Urwo rukundo si rwa rundi rurangwa n’ibyiyumvo cyangwa uruba hagati y’abantu badahuje igitsina, ahubwo ni urukundo rurangwa no kwigomwa. Mu 1 Abakorinto 13:​4, 5 havuga ko urwo ‘rukundo rugira neza,’ kandi ko ‘rudashaka inyungu zarwo.’ Nanone kandi, urwo rukundo ntirugarukira ku bagize umuryango n’incuti gusa. Yesu yarabajije ati “niba mukunda ababakunda gusa, muzagororerwa iki?” Yanavuze ko abapagani na bo bakunda ababakunda gusa.​​—⁠Matayo 5:​46.

KWIRINDA URWIKEKWE. Mu Byakozwe 10:​34, 35, hagira hati ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’ Yehova ntatanga agakiza ahereye ku ibara ry’uruhu, urwego rw’imibereho cyangwa igitsina. Abona ko ‘hatakiriho Umuyahudi cyangwa Umugiriki, umugaragu cyangwa uw’umudendezo,’ kandi ko ‘hatakiriho umugabo cyangwa umugore’ (Abagalatiya 3:​28). Kwigana Imana bituma twirinda urwikekwe. Reka dufate urugero rwa Dorothy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dorothy yababazwaga cyane n’urwikekwe rushingiye ku ibara ry’uruhu, ku buryo yifuzaga kujya mu gatsiko k’abantu bitwazaga intwaro bari bigometse ku butegetsi, kugira ngo barebe ko bakura ku ngoyi abirabura bakandamizwaga. Icyakora, muri icyo gihe yagiye mu materaniro ya gikristo y’Abahamya ba Yehova, maze ashimishwa cyane n’ukuntu yakiranywe urugwiro n’abirabura ndetse n’abazungu. Bidatinze, yaje kubona ko Imana yonyine ari yo ishobora guhindura abantu. Urukundo nyakuri yagaragarijwe n’Abahamya b’abazungu, kandi ubundi yari “kubica iyo aza guhurira na bo muri bya bikorwa bye byo kwigomeka ku butegetsi,” rwamukoze ku mutima ku buryo yarize.

KWIRINDA UBWIGOMEKE. Mbere y’uko bamwe mu bigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere baba Abakristo, bari barahoze ari abasinzi, abanyazi, barara inkera kandi batukana. Ariko Imana yarabafashije bacika kuri izo ngeso, bazisimbuza urukundo, kugira neza no kugwa neza (1 Abakorinto 5:​11; 6:​9-11; Abagalatiya 5:​22). No muri iki gihe, abantu babariwa muri za miriyoni baretse ingeso zabo bahindukirira Imana. Reka dufate urugero rwa Firuddin uba mu gihugu cya Azerubayijani.

Firuddin yarerewe mu kigo cy’imfubyi, kandi yakundaga gukubita abandi bana b’abahungu. Amaze gukura yabaye umwarimu wigisha abantu kurwana badakoresheje intwaro. Yaravuze ati “nagiraga amahane, ndi umugome kandi nta kinyabupfura nagiraga. Igihe jye n’umugore wanjye witwa Zakhara twabaga turi ku meza akagira icyo yibagirwa, n’iyo yaba yibagiwe akantu ko kwihaganyuza, naramukubitaga. Kandi iyo twabaga tugendana hakagira uwibeshya akamwitegereza, uwo muntu na we nahitaga mukubita.”

Umunsi umwe, Firuddin yakozwe ku mutima n’inkuru ivuga ko Yesu yasabye Imana kubabarira abasirikare bamumanitse (Luka 23:​34). Yaribwiye ati “nta wundi wakora nk’ibyo uretse Umwana w’Imana.” Nyuma yaho, yatangiye gushakisha Imana. Igihe Abahamya ba Yehova bamusabaga kubimufashamo, yahise yemera ko bamwigisha Bibiliya ku buntu. Bidatinze yatangiye guhinduka. Yagaragarije ineza umugore we Zakhara, ku buryo na we yatangiye kwiga Bibiliya. Ubu bombi basenga Yehova bunze ubumwe.

Birumvikana ko kugira ibyo duhindura ku giti cyacu bidashobora kuvanaho akarengane ku isi hose. Ariko se ibintu byakomeza kumera bityo Imana iramutse ishyizeho isi nshya, irangwa n’ubutabera nyakuri? Uko biri kose, ifite imbaraga zo kubikora. Nanone zirikana amagambo yo muri 2 Timoteyo 3:​1-4, yavuzwe mu ntangiriro y’ingingo yabanjirije iyi. Muri iyo mirongo, twabonye ko Bibiliya yari yarahanuye uko abantu bari kuzaba bameze muri iki gihe. Ibyo Bibiliya yavuze byasohoye neza neza nk’uko byahanuwe, kimwe n’ubundi buhanuzi bwinshi buri muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, ntitwaba twibeshye turamutse twemeje ko isezerano Imana yatanze ryo kuvanaho akarengane kose rizasohora nta kabuza. Koko rero, Imana izasohoza uwo mugambi. Izawusohoza ite?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 7]

UKO HEIDE YASHAKISHIJE UBUTABERA

Heide wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravuze ati “nababazwaga cyane n’ivangura ry’amoko, intambara, ubukene n’akandi karengane, kandi nashakishaga umuti wabyo. Nagerageje gukorana n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, hanyuma nza no kujya mu ishyaka rya politiki, ariko nkabona ibyo byose nta kintu kigaragara bihindura.

“Numvaga hakenewe ihinduka rikomeye, kandi nabonaga ko udutsiko tw’insoresore zo mu myaka ya za 60 na 70, ari two twari kuzagira icyo duhindura. Ariko abari bagize utwo dutsiko na bo bananiwe kugira icyo bahindura. Naje kubona ko abenshi muri izo nsoresore bari bashishikajwe no gusambana, ibiyobyabwenge no kubyina, aho kuzana impinduka. Ibyo byatumye ndwara indwara yo kwiheba. Nyuma yaho naje kubona Umuhamya wa Yehova, maze akoresheje Bibiliya, anyereka ibyo Imana yagambiriye guhindura. Urugero, yansomeye imirongo y’Ibyanditswe, nko mu Byahishuwe 21:​3, 4, havuga ko Imana izahanagura amarira yose ku maso y’abantu, ikavanaho urupfu, kuboroga, gutaka no kubabara, ibyo bikaba ahanini biterwa n’akarengane. Naribajije nti ‘ese koko ayo masezerano azasohora?’

“Nabyemeye igihe nasomaga imirongo y’Ibyanditswe ivuga iby’imbaraga z’Imana n’urukundo rwayo, nkibonera n’urukundo rurangwa mu Bahamya ba Yehova. Ubu ntegerezanyije amatsiko igihe Imana izasohoreza amasezerano yayo.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Iyo twiganye urukundo rw’Imana, tunesha urwikekwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Firuddin n’umugore we Zakhara