Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

‘Ukuri kuzabatura’ abantu mu buhe buryo?

‘Ukuri kuzabatura’ abantu mu buhe buryo?

ABANTU babarirwa muri za miriyoni bibwira ko bafite umudendezo, kandi nta wo. Urugero, abenshi babaswe n’imiziririzo, abandi batinya abapfuye, bakagerageza kubacururutsa babatura amaturo. Hari n’abandi batinya urupfu bikabije, kuko batazi uko bigenda iyo umuntu apfuye. Ese abantu nk’abo bashobora kuruhurwa iyo mitwaro ibabuza amahwemo, igatuma bahora bahangayitse kandi ikabamaraho utwabo? Yego rwose! Nk’uko amagambo ari haruguru yavuzwe na Yesu Kristo abigaragaza, ukuri ni ko konyine gushobora kutubatura. Ariko se uko kuri ni ukuhe? Ese ni ukuri muri rusange, cyangwa ni ukundi kuri kwihariye?

Yesu yatanze igisubizo cyumvikana neza. Yaravuze ati ‘niba muguma mu ijambo ryanjye, muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura’ (Yohana 8:​31, 32). “Ijambo” rya Yesu, ni ukuvuga inyigisho ze, riboneka muri Bibiliya.

Igihe Yesu yavugaga ati “ukuri ni ko kuzababatura,” yerekezaga mbere na mbere ku gikorwa cyo kuvana abantu mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Icyakora, kumenya ukuri ku byerekeye Ijambo ry’Imana bitubatura ku bintu bitandukanye, urugero nk’imiziririzo, gutinya abapfuye no gutinya urupfu bikabije. Bitubatura bite?

1. Kuva mu bubata bw’imiziririzo. Hari abantu benshi bizera ko imibare imwe n’imwe cyangwa ibintu runaka, bitera umwaku. Hari abandi bafata imyanzuro ikomeye ari uko babanje gushaka icyabatera ishaba, abandi bakifashisha abaraguza inyenyeri cyangwa abapfumu.

Uko ukuri kwa Bibiliya kutubatura: Mu bihe bya Bibiliya, bamwe mu bari bagize ubwoko bw’Imana babaswe n’imiziririzo, bagera ubwo basenga “imana y’Amahirwe” n’ “imana Igena ibizaba.” Yehova Imana yabibonaga ate? Yaravuze ati ‘mukomeza gukora ibibi mu maso yanjye’ (Yesaya 65:​11, 12). Uko ni na ko Imana yabonaga abantu bajyaga kuraguza bagira ngo bamenye uko bakwitwara mu mibereho yabo. Yaravuze iti ‘uraguza ni ikizira kuri Yehova.’​​—⁠Gutegeka kwa Kabiri 18:​11, 12.

Imiziririzo no kuraguza bitugiraho ingaruka, kuko ari “amayeri ya Satani,” uwo Yesu yise “se w’ibinyoma” (Abefeso 6:​11; Yohana 8:​44). None se uramutse ushaka kugisha inama ku kibazo runaka gikomeye, wayigisha umunyabinyoma? Birumvikana ko utabikora. Ku bw’ibyo, byaba byiza wirinze ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ugirana imishyikirano na “se w’ibinyoma.”

Ikintu cy’ingenzi cyagufasha gufata imyanzuro myiza, ni ubwenge bushingiye ku bumenyi nyakuri bw’amahame ya Bibiliya n’umugambi Imana ifitiye abantu. Mu Migani 2:​6, hagira hati ‘Yehova ni we utanga ubwenge; mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi.’

2. Kuva mu bubata bwo gutinya abapfuye. Abantu benshi bizera ko “imyuka” y’abakurambere ishobora kugira uruhare ku mibereho y’abazima. Bumva ko bagomba gutambira iyo ‘myuka’ ibitambo bitandukanye kugira ngo icururuke, bitaba ibyo ikarakara. Ibyo bituma bamwe bishora mu madeni kugira ngo babone amafaranga yo kugura ibyo batamba, cyangwa bakore imihango ihenze cyane.

Uko ukuri kwa Bibiliya kutubatura: Bibiliya itubwira ukuri ku byerekeye abapfuye. Urugero, Yesu yavuze ko abapfuye ‘basinziriye’ (Yohana 11:​11, 14). Ni iki yashakaga kuvuga? Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka mu Mubwiriza 9:⁠5, hagira hati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Koko rero, abapfuye bameze nk’abari mu bitotsi byinshi, ku buryo nta cyo bazi. Mu by’ukuri, ntibakiriho. Ku bw’ibyo, ntibashobora kutugirira neza cyangwa nabi.

Icyakora, hari abavuga ko bigeze gushyikirana n’abapfuye. Ibyo bishoboka bite? Ibyo na byo Bibiliya irabisubiza. Itubwira ko kera abantu bagitangira kubaho, hari umubare runaka w’abamarayika bigometse ku Mana (2 Petero 2:⁠4). Iyo myuka mibi, nanone yitwa abadayimoni, igerageza gushuka abantu (1 Timoteyo 4:​1). Uburyo bumwe bakoresha ni ukwigira nk’aho ari abantu bapfuye, bityo bakaba bashimangiye ikinyoma cy’uko abapfuye bakomeza kubaho mu bundi buryo, cyangwa ko bari ahandi hantu.

3. Kuva mu bubata bwo gutinya urupfu bikabije. Nk’uko Bibiliya ibivuga, urupfu ni umwanzi (1 Abakorinto 15:​26). Ku bw’ibyo, dufite impamvu zumvikana zo kurutinya no kutifuza gupfa. Ariko kandi, ntitwagombye kurutinya mu buryo bukabije.

Uko ukuri kwa Bibiliya kutubatura: Uretse kuba Bibiliya itubwira ukuri ku birebana n’abapfuye, inaduhishurira umugambi Imana ifite wo kubazura. Yesu yaravuze ati ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rya [Kristo] bavemo.’​​—⁠Yohana 5:​28, 29; Ibyakozwe 24:​15.

None se, ‘bazava’ mu mva bameze bate? Yesu yaduhaye igisubizo igihe yazuraga abantu. Buri muntu wese yazuye, yazukaga afite umubiri nyamubiri, ameze nk’uko yari ameze (Mariko 5:​35-42; Luka 7:​11-17; Yohana 11:​43, 44). Ibyo bihuza neza n’ibisobanuro by’ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umuzuko,” rikaba risobanura “guhaguruka.” Igihe Imana yavuganaga n’umugaragu wayo Daniyeli wari ugeze mu za bukuru, yaramubwiye iti “uzaruhuka [cyangwa uzasinzira mu rupfu]. Ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe” (Daniyeli 12:​13). Ayo magambo agomba kuba yarahumurije Daniyeli, agatuma atuza ntatinye gupfa.

Imwe mu mpamvu yatumye Yesu aza ku isi, ni ‘ugutangariza imbohe ko zibohowe.’ Izo mbohe ni abantu bose bari mu bubata bw’imyizerere y’ikinyoma (Luka 4:​18). Inyigisho ze zigenda zibatura abantu uko bwije n’uko bukeye, kuko ziboneka muri Bibiliya. Twiringiye rwose ko ukuri ko muri Bibiliya kuzakubatura burundu.

ESE WABA WARIBAJIJE IBI BIBAZO?

Ni mu buhe buryo ukuri ko muri Bibiliya kutuvana mu bubata

● bw’imiziririzo?​—Yesaya 8:​19, 20; 65:⁠11, 12.

● bwo gutinya abapfuye?​—Umubwiriza 9:​5; Yohana 11:​11, 14.

● bwo gutinya urupfu?​—Yohana 5:​28, 29; Ibyakozwe 24:​15.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]

Ijambo ry’Imana rivana abantu mu bubata bw’imiziririzo, gutinya abapfuye no gutinya urupfu bikabije