Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Kuki ababyeyi banjye batanyumva?

Kuki ababyeyi banjye batanyumva?

TEKEREZA KURI IBI BINTU BISHOBORA KUBAHO.

Ni kuwa gatanu saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Jim ufite imyaka 17, asohotse mu nzu yihuta. Abwiye ababyeyi be ati “ni aho mu kanya,” abivuga yibwira ko batari bumubaze ikibazo bagomba kumubaza byanze bikunze.

Ariko yagombye kubyitega.

Nyina aramubajije ati “none se Jimmy, urataha ryari?”

Jim abaye aretse kugenda, maze avugira mu matamatama ati “Uhm . . . Uhm . . . . Ndataha ntinze ntimwirirwe muntegereza.” Jim ahise akingura urugi, asa n’ugiye kugenda, ariko se aramuhamagaye aramubwira ati “James, ba uretse kugenda.”

Jim aretse kugenda, agiye kumva yumva se amubwiye ashimitse ati “ndavuze ngo saa yine mu kadomo ube ugeze aha. Urumva?”

Jim arahindukiye abwira se yijujuta ati “ariko uzi ukuntu kubwira incuti zanjye ko ngiye gutaha kare bimbangamira?”

Se amweretse ko atava ku izima, maze amusubiriramo ati “ndavuze ngo saa yine mu kadomo ube ugeze aha! Nta kindi.”

BIRASHOBOKA ko nawe ibintu nk’ibyo byakubayeho. Ababyeyi bawe bashobora kuba baragushyiriyeho amategeko atagoragozwa ku birebana n’isaha ntarengwa yo gutahiraho, umuzika ugomba kumva, incuti ugomba kugira cyangwa imyenda ugomba kwambara. Urugero:

“Mama amaze gushaka, umugabo we yambujije kumva indirimbo zose nikundiraga. Amaherezo najugunye CD zanjye zose.”​​—⁠Brandon. *

“Mama akunda kunserereza ngo nta ncuti ngira. Nyamara iyo mubwiye umuntu nifuza kugira incuti, ahita amumbuza bitewe n’uko ataba amuzi. Ibyo birambabaza cyane.”​​—⁠Carol.

“Papa n’umugore we ntibanyemerera kwambara umupira muto, ngo keretse nambaye umupira munini. Kandi iyo nambaye ikabutura igera hejuru y’amavi, buri gihe papa ambwira ko ari ngufi.”​​—⁠Serena.

Wakora iki niba hari ibyo utumvikanaho n’ababyeyi bawe? Ese ushobora kubiganiraho na bo? Joanne ufite imyaka 17, yaravuze ati “ababyeyi banjye ntibajya banyumva.” Amy ufite imyaka 15, yaravuze ati “iyo mbona ko ababyeyi banjye batari bunyumve, ndicecekera.”

Ariko ntugahite ucika intege; ababyeyi bawe bashobora kuba bifuza kugutega amatwi!

Tekereza kuri ibi: iyo abantu babwira Imana uko bamerewe, ibatega amatwi. Urugero, Yehova yateze Mose amatwi, igihe yavuganiraga Abisirayeli bari barigometse.​​—⁠Kuva 32:​7-14; Gutegeka kwa Kabiri 9:​14, 19.

Ushobora kuba wumva ko ababyeyi bawe badashyira mu gaciro nk’Imana. Kandi koko, kuganira n’ababyeyi bawe ubasaba gutaha utinze ho gato, nta ho bihuriye n’ikiganiro Mose yagiranye na Yehova asabira ishyanga ryose. Ariko kandi, hari ihame bihuriyeho:

Niba ufite igitekerezo cyumvikana ushaka gutanga, abakuyobora, kuri wowe bakaba ari ababyeyi bawe, bashobora kuba biteguye kugutega amatwi.

Ibanga rizagufasha kugira icyo ugeraho, ni uburyo utangamo igitekerezo cyawe! Dore ingingo wakwitaho zikagufasha kubigeraho:

  1. Banza umenye ikibazo ufite. Andika hasi aha icyo utumvikanaho n’ababyeyi bawe.

  2. Uko wiyumva. Andika hasi aha ijambo rigaragaza neza uko wumva umeze iyo ababyeyi bawe bakweretse uko babona ibyo ubabwira. Andika niba bikubabaza, bikakurakaza, bikakubangamira, bigatuma wumva ko batagufitiye icyizere cyangwa ikindi. (Urugero: mu nkuru yavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, Jim yavuze ko kuba ababyeyi be bamushyiriraho isaha itamunyuze yo gutahiraho, bimubangamira iyo ari kumwe n’incuti ze.)

  3. Ishyire mu mwanya w’ababyeyi. Tekereza ufite umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu ufite ikibazo wagaragaje mu ngingo ya 1. None se uramutse uri umubyeyi, ni iki cyaguhangayikisha cyane, kandi kuki? (Mu nkuru yavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, ababyeyi ba Jim bashobora kuba bari bafite impungenge z’umutekano we.)

  4. Ongera usuzume icyo kibazo. Subiza ibibazo bikurikira:

    Ni izihe nyungu wabona uramutse ushyize mu bikorwa ibitekerezo by’ababyeyi bawe?

    Wakora iki ngo ubamare impungenge?

  5. Ganira n’ababyeyi bawe kuri icyo kibazo, maze mushakire hamwe umuti wacyo. Nukurikiza ibivugwa mu ngingo tumaze kuvuga, kandi ugasuzuma inama ziboneka mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “ Uburyo bwiza bwo gushyikirana,” uzibonera ko ushobora gushyikirana n’ababyeyi bawe mu buryo bwiyubashye. Uko ni ko Kellie ashyikirana na se na nyina. Yaravuze ati “gutongana nta cyo bikugezaho, ahubwo bituma ikibazo cyawe kidakemuka. Iyo mfite ikibazo nkibwira ababyeyi banjye. Buri gihe tugikemura mu buryo twumvikanyeho, ku buryo twese twumva tunyuzwe.”

 

^ par. 12  Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.