Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1. Jya ushishoza mu gihe uhaha

1. Jya ushishoza mu gihe uhaha

1. Jya ushishoza mu gihe uhaha

ABANTU babona ibiribwa ari uko babihashye, keretse gusa iyo babyihingira. None se mu gihe uhaha, wakora iki kugira ngo ugure ibiribwa bizima?

Jya ubanza witegure.

Ikigo cyo muri Ositaraliya Gitanga Amakuru ku Biribwa, cyatanze inama igira iti “jya ubanza guhaha ibiribwa bitangirika vuba, hanyuma ubone kugura ibiribwa bibikwa muri firigo.” Nanone, ujye ugura ibyokurya bishyushye ari uko uhita ubijyana mu rugo.

Jya uhaha ibiribwa bitaranamba.

Niba bishoboka, ujye ugerageza guhaha ibiribwa bitaranamba. * Umubyeyi wo muri Nijeriya witwa Ruth, yaravuze ati “nkunze kujya guhaha mu gitondo cya kare, ibiribwa bitaranamba.” Elizabeth wo muri Megizike, na we ahahira mu isoko. Yaravuze ati “ni ho mba nshobora guhahira imbuto n’imboga bitaranamba, kandi nkabyitoranyiriza. Buri gihe ngura inyama zabazwe uwo munsi. Iyo bibaye ngombwa, izo ntari buteke nzishyira muri firigo.”

Jya ugenzura ibyo uhaha.

Jya wibaza uti “ese ibyo ngiye guhaha bifite igishishwa kizima? Ese inyama zifite impumuro idasanzwe?” Niba ugiye guhaha ibyokurya bipfunyitse, jya ugenzura icyo bipfunyitsemo. Iyo bipfunyitse mu kintu cyangiritse, mikorobe ziba zishobora kwinjiramo.

Chung Fai uhahira mu iduka ryo muri Hong Kong ricuruza ibiribwa, yaravuze ati “nanone mu gihe uhaha ibyokurya bipfunyitse, ni ngombwa kugenzura inyuma ku cyo bipfunyitsemo niba bitararengeje igihe.” Kubera iki? Impuguke zivuga ko ibyokurya “byarengeje igihe” bishobora gutera indwara, nubwo byaba bisa n’aho ari bizima, bifite impumuro isanzwe kandi wabirya ukumva nta kibazo.

Jya ubitwara neza.

Niba ufite igikapu uhahiramo buri gihe, cyangwa ukaba uhahira mu kintu cya pulasitiki, ujye ubimeshesha amazi ashyushye n’isabune. Ujye utwara inyama n’amafi mu kintu cyihariye kugira ngo bitanduza ibindi biribwa.

Umugabo witwa Enrico n’umugore we Loredana bo mu Butaliyani, bahahira mu gace batuyemo. Baravuze bati “ibyo bituma tudakora ingendo ndende dutwaye ibiribwa, kuko bishobora gutuma byangirika.” Niba ukora urugendo rw’iminota irenze 30 ujyanye ibiribwa mu rugo, ujye ukora uko ushoboye utware ibiribwa bikonje mu kintu gituma bigumana ubukonje, cyangwa ntibibutakaze cyane.

Mu ngingo ikurikira, turi busuzume uko warinda ibiribwa kwandura mu gihe bigeze iwawe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Reba ingingo ivuga ngo “Icya mbere—Jya urya neza,” yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke!, yo muri Werurwe 2011 (mu gifaransa).

[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]

TOZA ABANA BAWE: “Nigisha abana banjye ko mbere yo kugura ibyokurya ibyo ari byo byose bipfunyitse, urugero nk’ibyokurya byoroheje, bagomba kubanza kureba niba bitararengeje igihe.”—Ruth wo muri Nijeriya