2. Jya ubigirira isuku
2. Jya ubigirira isuku
KUGIRA ngo umuganga ubaga arinde abarwayi be, akaraba intoki, agateka ibyuma akoresha kandi agasukura icyumba abagiramo. Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kurinda umuryango wawe wisukura, ugasukura igikoni kandi ukaronga ibiribwa.
● Jya ukaraba intoki.
Ikigo cyo muri Kanada Cyita ku Buzima, cyaravuze kiti “intoki zikwirakwiza 80 ku ijana by’indwara zandura, urugero nk’ibicurane.” Ku bw’ibyo, ujye ukaraba neza intoki ukoresheje amazi n’isabune mbere yo kurya, nyuma yo kuva ku musarani no mu gihe utegura amafunguro.
● Jya usukura igikoni.
Hari ubushakashatsi bwavuze ko usanga ahantu hari isuku kurusha ahandi mu nzu, ari aho bogera no mu bwiherero. Nyamara ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko “ibikoresho byo mu gikoni bogesha ibyombo, ari byo bibonekaho mikorobe nyinshi zo mu musarani.”
Ku bw’ibyo, ujye uhinduranya ibikoresho wogesha ibyombo, kandi usukure igikoni ukoresheje amazi ashyushye arimo isabune cyangwa umuti wica mikorobe. Birumvikana ko ibyo atari ko buri gihe biba byoroshye. Umugore witwa Bola nta robine agira iwe mu rugo. Yaravuze ati “ni ikibazo kitoroshye! Buri gihe dukora uko dushoboye tugahorana amazi n’isabune, kugira ngo inzu yacu n’igikoni bihorane isuku.”
● Jya uronga ibiribwa.
Mbere y’uko ibiribwa bigurishwa, bishobora kuba byarandujwe n’amazi mabi, amatungo, umusarani cyangwa ibindi biribwa bibisi. Ku bw’ibyo, nubwo waba uteganya gutonora imbuto n’imboga cyangwa kubihata, ujye ubanza ubironge neza kugira ngo uvaneho mikorobe. Birumvikana ko ibyo bitwara igihe. Umubyeyi wo muri Burezili witwa Daiane, yaravuze ati “iyo ntegura salade, mbanza kuronga ibyo nzikoramo nitonze, kugira ngo mbe nizeye ko zisukuye neza.”
● Jya ushyira inyama mbisi ukwazo.
Kugira ngo wirinde gukwirakwiza mikorobe, jya upfunyika inyama mbisi ukwazo (yaba iz’ibiguruka, amafi cyangwa izindi), kandi ufunge neza icyo uzipfunyitsemo, hanyuma uzitandukanye n’ibindi biribwa. Ujye ukatira izo nyama n’ayo mafi ku kintu cyabyo kandi ubikatishe icyuma cyihariye, cyangwa se ubyoze neza ukoresheje amazi ashyushye n’isabune, mbere na nyuma yo kubikoresha.
Ubu noneho ubwo tumaze kubona uko wowe ubwawe wagira isuku, ukayigirira ibikoresho n’ibyo uri buteke, reka turebe uko wategura amafunguro afite isuku.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
TOZA ABANA BAWE: “Twigisha abana bacu gukaraba intoki mbere yo kurya, no kuronga ibiribwa byatakaye hasi cyangwa kubijugunya.”—Hoi wo muri Hong Kong