Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

3. Tegura ibyokurya neza kandi ubibike neza

3. Tegura ibyokurya neza kandi ubibike neza

3. Tegura ibyokurya neza kandi ubibike neza

M URI Isirayeli ya kera, hari umuntu utarashishoje, asoroma imbuto z’umutanga bitewe n’uko ‘atari azizi,’ maze arazifata azikatira mu isupu. Abariye kuri iyo supu baketse ko yahumanyijwe, maze baravuga bati “iyi nkono irimo uburozi.”—2 Abami 4:38-41.

Nk’uko urwo rugero rubigaragaza, twagombye kuba maso mu gihe tugiye kurya ibyokurya bitatekanywe ubwitonzi, kuko bishobora no kwica umuntu. Ku bw’ibyo, kugira ngo twirinde indwara ziterwa no kurya ibyokurya byanduye, tugomba gutegura ibiribwa neza kandi tukabibika neza. Reka dusuzume ibintu bine byabidufashamo:

Irinde gushyira inyama ahantu hadakonje.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Amerika, yatanze inama igira iti “nubwo imbere mu nyama hashobora kuba hagikonje cyane mu gihe wazishyize kuri etajeri ugira ngo zishiremo ubukonje, igice cyazo cy’inyuma cyo kiba gishobora kwibasirwa na mikorobe, kuko ziyongera cyane iyo ziri ahantu hari ubushyuhe buri hagati ya dogere 4 na dogere 60.” Ubwo rero nushaka kuvana ubukonje mu nyama, ujye uzivana ahantu hakonja cyane muri firigo, uzishyire mu gice gifite ubukonje budakabije. Nanone ushobora kuzishyira mu cyuma gishyushya ibyokurya, biti ihi se ukazishyira mu mazi akonje wabanje kuzipfunyika mu kintu kitava.

Jya ubiteka bishye neza.

Dukurikije ibyavuzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, “guteka ibintu ukabihisha bituma mikorobe hafi ya zose zipfa.” Mu gihe utetse ibyokurya, cyane cyane isupu, ujye ubicanira bigere ku bushyuhe bwa dogere nibura 70. * Kubera ko kumenya uko ubushyuhe buri mu nkono zimwe na zimwe bungana bishobora kugorana, abatetsi benshi bakoresha akuma gapima ubushyuhe.

Jya ugabura ukimara guhisha.

Ibyokurya bimaze gushya ntibyagombye kumara igihe kirekire biteretse ahantu hari ubushyuhe busanzwe. Ku bw’ibyo, ujye uhita ubigabura kugira ngo bitagaga. Ibyokurya bigaburwa bikonje byagombye kugumana ubwo bukonje, ibigaburwa bishyushye bikagumana ubwo bushyuhe. Nanone, ushobora kubika inyama zishyushye ahantu habigenewe hari ubushyuhe bwa dogere 93.

Jya ubika neza ibyokurya byasagutse.

Umubyeyi wo muri Polonye witwa Anita, agabura ibyokurya akimara guhisha. Ariko yavuze ko iyo hari ibisagutse “ahita abibika ahantu hakonje cyane yabiciyemo imirwi, kugira ngo kuvanamo ubukonje bizamworohere.” Niba ubika ibyokurya byasagutse muri firigo, ujye ubirya mu gihe cy’iminsi itatu cyangwa ine.

Icyakora iyo ugiye muri resitora, ugaburirwa ibyateguwe n’undi muntu. None se warinda ute umuryango wawe mu gihe mugiye kurya muri resitora?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Ibiribwa bimwe na bimwe, urugero nk’inyama z’ibiguruka, bigomba gucanirwa cyane bikagera ku bushyuhe burenze ubwo.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

TOZA ABANA BAWE: “Iyo abana banjye batetse, mbibutsa gusoma amabwiriza ari ku kintu ibiribwa bipfunyitsemo, kandi bakayakurikiza.”—Yuk Ling wo muri Hong Kong