Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

4. Jya uba maso mu gihe ugiye muri resitora

4. Jya uba maso mu gihe ugiye muri resitora

4. Jya uba maso mu gihe ugiye muri resitora

Jeff, umugabo w’imyaka 38 wari ufite imbaraga n’ubuzima buzira umuze, yasohokanye n’umuryango we muri resitora iri hafi y’umugi wa Pittsburgh, muri leta ya Pennsylvanie muri Amerika. Nyuma y’ukwezi, Jeff yapfuye azize indwara y’umwijima. Iyo ndwara yayitewe n’iki? Yayitewe n’ibiryo yariye muri resitora, byarimo ibitunguru birimo virusi itera umwijima.

HAFI kimwe cya kabiri cy’amafaranga abantu bo mu gihugu kimwe cyateye imbere bakoresha mu byokurya, ashirira muri resitora. Nyamara hari raporo zivuga ko muri icyo gihugu, ibyokurya byo muri resitora biteza hafi kimwe cya kabiri cy’indwara ziterwa n’ibyokurya byanduye.

Koko rero, iyo wahisemo kurira muri resitora, haba hari umuntu waguhahiye, agasukura igikoni kandi akagutekera. Ariko kandi, ushobora guhitamo aho urira, ibyo urya n’uko upfunyika ibyokurya ujyana mu rugo.

Jya ugenzura aho urira.

Daiane uba muri Burezili, yaravuze ati “iyo tugeze muri resitora bwa mbere, nditegereza nkareba ko ameza, ibitambaro by’ameza n’ibikoresho biri kuri gahunda kandi ko bifite isuku. Nanone ndeba niba abakozi bafite isuku. Iyo nsanze nta suku ihari, tujya ahandi.” Mu bihugu bimwe na bimwe, abayobozi b’inzego z’ubuzima bagira gahunda ihoraho yo kugenzura za resitora no kuzishyira mu byiciro bakurikije isuku zifite, barangiza bagatangariza abantu ibyo bagezeho.

Jya uba maso mu gihe ujyanye mu rugo ibyo washigaje.

Urwego rwa Amerika Rushinzwe Imiti n’Ibiribwa, rutanga inama igira iti “niba uri muri resitora ukaba udateganya kujya mu rugo mbere y’amasaha abiri [cyangwa mu gihe gito kurusha icyo niba hari ubushyuhe buri hejuru ya dogere 32], ntukajyane mu rugo ibyo washigaje.” Niba hari ibyo ushigaje, ujye uhita ubijyana mu rugo ukirangiza kurya, maze ubibike muri firigo.

Nushyira mu bikorwa inama enye zatanzwe muri izi ngingo z’uruhererekane, uzajya urya ibyokurya bifite isuku.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 7]

TOZA ABANA BAWE: “Dutoza abana bacu kwirinda ibyokurya bishobora kuba byanduye.”​—Noemi wo muri Filipine