Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abatwandikiye

Abatwandikiye

Abatwandikiye

Intego y’ibigo byita ku barwayi bari hafi gupfa, ni iyihe? (Nyakanga 2011, mu gifaransa.) Nimenyereje umwuga w’ubusosiyali mu kigo nk’icyo, kandi nshobora kwemeza ko ibyo mwavuze mu igazeti ya Nimukanguke!, yo muri Nyakanga 2011, ari ukuri. Ibigo bifite ibikenewe byose kugira ngo byite ku barwayi bari hafi gupfa birakenewe muri iki gihe. Ntegerezanyije amatsiko igihe ubutegetsi bw’Imana buzategekera, aho nta muturage uzavuga ati “ndarwaye,” kandi Imana igahanagura amarira ku maso yacu.—Yesaya 33:24; Ibyahishuwe 21:3, 4.

M. R., mu Butaliyani

Tiroyide yawe imeze ite? (Gicurasi 2009, mu gifaransa.) Mwarakoze cyane kwandika iyi ngingo. Mu gihe gishize, namenye ko tiroyide (urugingo ruvubura imisemburo igira uruhare runini mu mikorere y’umubiri) yanjye ifite ikibazo, ariko sinigeze ngira icyo mbikoraho. Icyakora maze gusoma iyi ngingo, nagiye kwa muganga maze ambwira ko ndwaye indwara ifata urwo rugingo rw’umubiri. Igishimishije ni uko babonye iyo ndwara itarakomera. Rwose mwarakoze cyane!

T. K., mu Buyapani

Igitabo ushobora kwiringira—Igice cya 1-7. (Mutarama-Werurwe 2011 kugeza Nyakanga-Nzeri 2011.) Mwarakoze kutugezaho izi ngingo ndwi z’uruhererekane zandikanywe ubuhanga, zivuga ibirebana n’ubutegetsi burindwi bw’ibihangange buvugwa mu mateka ya Bibiliya. Byaba byiza mushyize izo ngingo zanditswe neza mu gatabo kamwe. Izo ngingo zivuga ibyabayeho mu mateka, zishobora gutuma abantu baha Umwanditsi w’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ari we Yehova, icyubahiro cyinshi akwiriye.

G. H., muri Amerika

Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . Icyo wagombye kumenya ku miyoboro ya interineti ihuza abantu benshi. (Nyakanga 2011, mu gifaransa.) Mwarakoze kwandika iyi ngingo. Mfite imyaka 26 kandi nari maze iminsi nshaka gufungura aderesi kuri iyo miyoboro. Icyakora sinabitewe n’uko nifuzaga kugira incuti nyinshi, ahubwo byatewe n’uko abantu benshi babinshishikarizaga. Iyi ngingo yaramfashije cyane. Umuntu ashobora kugira incuti atiriwe ajya ku muyoboro wa interineti uhuza abantu benshi.

M. P., muri Filipine

Nari nzi ko iyi ngingo igiye kuvuga ko gukoresha imiyoboro ihuza abantu benshi ari bibi, ariko nza gusanga ishyira mu gaciro. Iyo ngingo yagaragaje ibibi n’ibyiza by’iyo miyoboro, kandi itugira inama z’ukuntu twakwirinda akaga gashobora guterwa na yo. Nashimishijwe n’inama zatanzwe zigaragaza ko ari ngombwa kwitonda mu gihe dushyira kuri interineti amakuru arebana n’ubuzima bwacu bwite.

C. W., muri Amerika

Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. (Ukwakira 2009, mu gifaransa.) Iyi nomero yihariye yaradufashije cyane mu muryango wacu. By’umwihariko, nashimishijwe n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kora uyu mwitozo,” kabaga kari kumwe n’ingingo zagaragazaga ibintu birindwi twakora. Mu muryango wacu twatangiye gushyira mu bikorwa ibitekerezo byihariye byatanzwe muri iyo gazeti.

H. H., Koreya

Urubuga rw’abagize umuryango. Ndabashimira cyane ku bw’iyi ngingo musohora buri gihe. Umukobwa wacu w’imyaka itandatu akunda gukora umwitozo wo gushaka aho amashusho aherereye mu igazeti, ariko gusiga amabara mu mashusho ni byo akunda cyane. Izi ngingo zishimangira inshingano ababyeyi bafite yo kwigisha abana babo kuva bakiri bato. Nta wabona uko abashimira akazi mukora kugira ngo mufashe abana bato.

M. P., Polonye