Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Cyamfashije gucika ku ngeso mbi

Cyamfashije gucika ku ngeso mbi

Cyamfashije gucika ku ngeso mbi

● Mu mwaka ushize, hasohotse igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa I. Ku ipaji ya 180, icyo gitabo gisobanura umurongo wo mu Migani 24:16, uvuga ko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi azongera agahaguruka. Hari umwangavu icyo gitabo cyafashije wagize ati “ifoto iri kuri iyo paji yanyeretse ko Imana ibona imihati nshyiraho. . . . Iki gitabo cyamfashije kubona ko nshobora kunonosora amasengesho yanjye, mbwira Imana ibindi ku mutima byose maze nkayisaba kumfasha kwivanamo ibitekerezo byo kumva ko nta cyo maze. Ibyo bizamfasha gusenga Imana mbere yo kugwa mu gishuko, bityo ncike ku ngeso mbi mpanganye na yo.

“Nizeye ko nubwo mu gihe cy’imyaka myinshi naguye incuro zirenga 77, amaherezo nzanesha intege nke mfite. Ubu sincyumva ko ari jye munyabyaha ruharwa kuri iyi si.”

Niba wifuza icyo gitabo, uzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ugakate ukohereze kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho igitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.