Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese abapfuye bashobora gufasha abazima?

Ese abapfuye bashobora gufasha abazima?

ABANTU bamaze igihe kirekire bizera ko abapfuye bashobora kuyobora abazima. Hari inkuru ya kera ibigaragaza, yanditswe n’umusizi w’Umugiriki witwa Homère mu gisigo cye kivuga iby’uwitwa Odyssée, nanone witwa Ulysse. Umugabo w’intwari uvugwa muri iyo nkuru yari yarihebye, bitewe n’uko yari yabuze uko yasubira ku kirwa yavukagaho cyitwa Ithaque, maze ajya ikuzimu kubonana n’umupfumu wari warapfuye.

Abantu benshi bagiye bajya kuraguza, bakaryama mu mva z’abakurambere babo cyangwa bagakora imigenzo y’ubupfumu, bizeye ko abapfuye babaha ibisubizo by’ibibazo byababuzaga amahwemo. Ese koko hari ubufasha ndengakamere abapfuye bashobora kuduha?

Ni igikorwa cyogeye

Hari igitabo cyagize kiti “gushika cyangwa kuvugana n’abapfuye, ni uburyo bw’ubupfumu.” Icyo gitabo cyongeyeho ko gushika “byogeye” (Encyclopedia of Religion). Hari igitabo cy’Abagatolika cyemeza ko ibyo ari ukuri, kigira kiti “uburyo butandukanye bwo gushika bwakwirakwiriye hirya no hino ku isi” (New Catholic Encyclopedia). Ntibitangaje rero kuba bamwe mu bayoboke b’amadini menshi baragerageje gushyikirana n’abapfuye kugira ngo bagire ibyo bababaza.

Cya gitabo cy’Abagatolika cyavuze ko nubwo “Kiliziya Gatolika yarwanyije cyane” ibyo bikorwa byo gushyikirana n’abapfuye, “hari ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko ibyo bikorwa byari byogeye hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 16.” None se Bibiliya ibivugaho iki?

Ese twagombye kuvugana n’abapfuye?

Mu bihe bya kera, Yehova Imana yahaye ubwoko bwe itegeko rigira riti “muri mwe ntihazaboneke . . . umushitsi” (Gutegeka kwa Kabiri 18:9-13). Kuki Yehova yabahaye iryo tegeko? Ese iyo abazima baba bashobora kuvugana n’abapfuye, Imana ntiyari kubemerera kuvugana na bo? Ubwo rero muri make, impamvu itigeze ibibemerera ni uko bidashoboka. Ibyo twabyemezwa n’iki?

Hari imirongo myinshi y’Ibyanditswe igaragaza neza ko abapfuye nta cyo bazi. Mu Mubwiriza 9:5 hagira hati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.” Muri Zaburi 146:3, 4, na ho hagira hati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa undi mwana w’umuntu wese wakuwe mu mukungugu, kuko adashobora gutanga agakiza. Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.” Nanone umuhanuzi Yesaya yavuze ko abapfuye “batagira icyo bimarira.”—Yesaya 26:14.

Icyakora, hari abantu benshi bemeza ko bavuganye n’ababo bapfuye babifashijwemo n’abapfumu. Kubera ko ibyo bintu bikunze kubaho, nta wahakana ko hari abantu bavuganye n’ababa mu buturo bw’imyuka. Icyakora nk’uko imirongo y’Ibyanditswe tumaze kuvuga yabigaragaje, ntibavuganye n’abapfuye. None se bavuganye na nde?

Bavuganye na nde?

Bibiliya ivuga ko abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka bigometse ku Muremyi wabo, maze bagahinduka abadayimoni (Intangiriro 6:1-5; Yuda 6, 7). Abo ni bo bakwirakwije ikinyoma cy’uko abantu bakomeza kubaho iyo bapfuye. Kugira ngo abantu bakomeze kwemera icyo kinyoma, ibyo biremwa by’umwuka byigira nk’abantu bapfuye maze bikavugana n’abazima.

Bibiliya ivuga ko Umwami wa Isirayeli witwaga Sawuli amaze kwangwa na Yehova bitewe n’uko yamusuzuguye, yagerageje kuvugana n’umuhanuzi Samweli wari warapfuye, abifashijwemo n’umupfumu. Sawuli yavuganye n’ikiremwa cy’umwuka; ntiyavuganye na Samweli. N’ubundi kandi, Samweli akiriho yari yaranze kuvugana n’uwo mwami kandi Samweli yarwanyaga abapfumu. Mu by’ukuri, Sawuli yavuganye n’umudayimoni wari wigize nka Samweli.—1 Samweli 28:3-20.

Abadayimoni ni abanzi b’Imana kandi kuvugana na bo biteza akaga. Ku bw’ibyo, Ibyanditswe bitanga umuburo ugira uti “ntimukajye mu bashitsi, kandi ntukajye gushaka abapfumu kugira ngo bataguhumanya” (Abalewi 19:31). Mu Gutegeka kwa Kabiri 18:11, 12 na ho hagira hati ‘umushitsi ni ikizira kuri Yehova.’ Koko rero, bimwe mu bikorwa by’ubuhemu byatumye Yehova yica Umwami Sawuli, ni uko “yagiye gushikisha ku mushitsi.”—1 Ibyo ku Ngoma 10:13, 14.

None se, mu gihe uhanganye n’ibibazo by’ingutu cyangwa ugiye gufata umwanzuro ukomeye, kandi ukaba ukeneye inama nziza kurusha izindi zose, wakwiyambaza nde? Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova Imana ari ‘Umwigisha Mukuru.’ Wowe n’incuti zawe nimusuzuma Ijambo rye Bibiliya kandi mugashyira mu bikorwa ibyo yigisha, mu buryo bw’ikigereranyo “amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma rigira riti ‘iyi ni yo nzira, mube ari yo munyuramo’” (Yesaya 30:20, 21). Nubwo muri iki gihe Abakristo badashobora kwitega ko bakumva ijwi ry’Imana y’ukuri, ishobora kubayobora ikoresheje Bibiliya. Koko rero, ni nk’aho Yehova ubwe avuga ati “nimwemere mbayobore.”

ESE WABA WARIBAJIJE IBI BIBAZO?

● Imana ibona ite abantu bagerageza kuvugana n’abapfuye?—Gutegeka kwa Kabiri 18:9-13.

● Ese abapfuye bashobora kugira icyo bamenyesha abazima? Kuki ushubije utyo?—Umubwiriza 9:5.

● Ni nde twagombye kwiringira tukamushakiraho ubuyobozi?—Yesaya 30:20, 21.