Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibyo urya bifite isuku?

Ese ibyo urya bifite isuku?

Ese ibyo urya bifite isuku?

“Leta y’u Budage yafunze ikigo cy’ishuri, bitewe n’uko bamwe mu banyeshuri bafashwe n’indwara iterwa na mikorobe.”—IBIRO NTARAMAKURU REUTERS, MU BUDAGE.

“Hari abantu bo muri leta eshanu [zo muri Amerika] banduye indwara iterwa na mikorobe, bitewe no kurya imboga zanduye.”—IKINYAMAKURU USA TODAY, MURI AMERIKA.

“Perefegitura 9 [zo mu Buyapani], zagurishijwemo inyama z’inka 6 zari zarishije ubwatsi burimo uburozi buturuka ku ngufu za nikeleyeri.”—IKINYAMAKURU THE MAINICHI DAILY NEWS, MU BUYAPANI.

IZO ngingo zose zasohotse mu binyamakuru mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu mwaka ushize. Abashakashatsi bavuga ko ugereranyije, buri mwaka abantu 30 ku ijana bo mu bihugu bikize bandurira indwara mu byokurya.

None se iyo wumvise izo raporo wumva umeze ute? Umubyeyi witwa Hoi wo muri Hong Kong yaravuze ati “zirampangayikisha kandi zikandakaza. Mfite abana babiri kandi buri gihe mba mpangayitse nibaza uko ibyo barya bitunganywa n’aho bitunganyirizwa.”

Mu bihugu bikennye, indwara zandurira mu byokurya no mu mazi zihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka, abenshi muri bo akaba ari abana. Bola uba muri Nijeriya yaravuze ati “mu masoko y’ino aha, ibiribwa biba byuzuyeho isazi, imvura ikabinyagira kandi umuyaga ukabitumuriraho ivumbi. Iyo nsomye inkuru zivuga iby’indwara zandurira mu byokurya cyangwa nkazumva, ngira ubwoba. Mba nifuza kurinda umuryango wanjye.”

Ese birashoboka ko warinda umuryango wawe kurya ibyokurya bidafite isuku? Ikigo cyo muri Kanada Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa, cyaravuze kiti “iyo ku masoko habonetse ibiribwa byanduye, ibinyamakuru biba bibonye inkuru, kandi ibyo birakwiriye. Icyakora, hari n’igihe ibiribwa byandurira mu bikoni byacu bitewe n’uko tutakoze ibyo twagombaga gukora, maze bikaba byadukururira indwara.”

Wakora iki ngo urinde umuryango wawe indwara ziterwa n’ibyokurya byanduye? Reka dusuzume ibintu bine wakora.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

NI BA NDE BIBASIWE?

Hari ibyiciro byihariye by’abantu bibasirwa n’indwara ziterwa n’ibyokurya byanduye. Muri bo harimo:

● Abana bari munsi y’imyaka itanu

● Abagore batwite

● Abantu barengeje imyaka 70

● Abantu bafite umubiri ufite ubushobozi buke bwo kurwanya indwara

Niba uri muri kimwe muri ibyo byiciro, cyangwa ukaba ubana n’umuntu uri muri icyo cyiciro, wagombye kwita cyane ku isuku y’ibyokurya mu gihe ubiteka, ubigabura cyangwa mu gihe ufungura.

[Aho ifoto yavuye]

Aho byavuye: Ikigo Cyita ku Biribwa cyo muri Nouvelle-Galles du Sud, muri Ositaraliya.