Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

“Mu mpera z’umwaka wa 2011 abatuye isi bari bamaze kurenga miriyari 7, kandi mu wa 1999 bari miriyari 6.”—ISHURI RY’UBUZIMA RY’I HARVARD, MURI AMERIKA.

“Abantu barenga 58,8% [bo mu Bwongereza] bavuze ko bifuza ko abagize imiryango yabo bamara igihe runaka badakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga, mbese bagafunga ibikoresho byose by’itumanaho. . . . Umuntu umwe muri batatu yavuze ko yabujijwe amahwemo n’ibikoresho by’itumanaho, ku buryo yumvise yareka kubikoresha.”—KAMINUZA YA CAMBRIDGE, MU BWONGEREZA.

“Kuva mu mwaka wa 1976, inama y’abasenyeri b’Abagatolika bo muri Amerika isohora itangazo . . . hasigaye umwaka umwe ngo habe amatora ya perezida wa repubulika. Iryo tangazo riba rigamije gufasha Abagatolika kwihitiramo umuyobozi bakurikije ukwemera kwabo.”—KAMINUZA YA FORDHAM, MURI AMERIKA.

“Burya abagizi ba nabi baramutse bashatse guteza akaduruvayo mu mihanda babigeraho. . . . Itsinda rito ry’abasore b’Abongereza bataye umuco bateje umutekano muke, kandi batuma igihugu kijyaho umugayo.”—THE ECONOMIST, IKINYAMAKURU CYO MU BWONGEREZA.

Ku isi hari amoko angahe y’ibinyabuzima?

Hari ikinyamakuru cyasohoye ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi, bagize bati “na n’ubu ntituramenya umubare w’ibinyabuzima biriho, kandi ibyo bigaragaza ko tuzi bike ku binyabuzima biba kuri iyi si” (PLoS Biology). Nubwo bamwe bavuga ko biri hagati ya miriyoni ndwi n’igice na miriyoni icumi, hari abandi bahanga bavuga ko umubare wabyo uri hagati ya miriyoni eshatu na miriyoni ijana. Kugeza ubu, ibinyabuzima bigera kuri miriyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ni byo bimaze gushyirwa ku rutonde rw’ibinyabuzima byamenyekanye, kandi bavuga ko abahanga bakomeje gukora batyo, gushyira ku rutonde ibisigaye byazatwara imyaka irenga 1.000. Abo bashakashatsi bakomeje bagira bati “kuba abantu batihutira gukora urutonde rw’amoko y’ibinyabuzima biriho, bizatuma bimwe muri byo bicika ku isi nta wumenye niba byaranabayeho.”

Ibyogajuru mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo

Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo barimo barakoresha uburyo bushya bwo kumenya ahari amatongo bakoreramo ubushakashatsi. Bakoresha porogaramu za orudinateri zibafasha gusobanukirwa amafoto yo mu rwego rwo hejuru yafashwe n’ibyogajuru. Urugero, amafoto yafatiwe ku birometero 700 uturutse ku butaka bw’igihugu cya Misiri, yerekanye ahantu hagera kuri 17 hari za piramide, imva za kera zigera ku 1.000 n’amatongo 3.000, byose bikaba bitari bizwi. Kubera ko ibyo byogajuru bifotora bikagera no mu kuzimu, biragenda bihishura ibintu bimaze igihe kirekire mu butaka, abantu badashobora kubona bari ku isi.