Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igikombe cy’u Burayi 2012 ntikizibagirana

Igikombe cy’u Burayi 2012 ntikizibagirana

Igikombe cy’u Burayi 2012 ntikizibagirana

ESE ukunda gukina umupira w’amaguru, cyangwa ukunda kuwureba? Niba ari uko bimeze, ushobora kuba uzi ko mu mwaka wa 2012 hari irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’u Burayi, rikaba rizatangirira i Varsovie muri Polonye ku itariki ya 8 Kamena. Umukino wa nyuma wo uzabera mu mugi wa Kiev muri Ukraine, ku itariki ya 1 Nyakanga. None se iryo rushanwa riteye rite, kandi se ni iyihe myiteguro yakozwe kugira ngo rizagende neza? Kuki iryo rushanwa ritazibagirana mu mateka?

“Dufatane urunana dukore ikintu kitazibagirana”

Amarushanwa yo guhatanira igikombe cy’umupira w’amaguru cy’u Burayi yatangiye mu mwaka wa 1960, kandi aba nyuma y’imyaka ine. Mu bihugu byakiriye iryo rushanwa, harimo Esipanye, Otirishiya, Porutugali, Suwede, u Bubiligi, u Budage, u Bufaransa, u Buholandi, u Busuwisi, u Butaliyani, u Bwongereza na Yugosilaviya.

Uyu mwaka, imikino ya nyuma yo guhatanira icyo gikombe izabera muri Polonye no muri Ukraine. Muri Polonye, iyo mikino izabera mu migi ya Gdańsk, Poznan, Varsovie na Wroclaw. Naho muri Ukraine, iyo mikino izabera mu migi ya Donetsk, Kharkiv, Kiev na Lviv.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burayi, ryavuze ko “bizaba ari incuro ya gatatu imikino ya nyuma yo guhatanira icyo gikombe yakirwa n’ibihugu bibiri (nyuma y’u Bubiligi n’u Buholandi mu mwaka wa 2000, [na] Otirishiya n’u Busuwisi mu wa 2008).” Nubwo bimeze bityo ariko, irushanwa ryo mu wa 2012 ntirizibagirana mu mateka. Kubera iki? Uretse kuba ibihugu bibiri byakiriye iryo rushanwa ndetse n’abariteguye barakoranye cyane kugira ngo rizagende neza, ni bwo bwa mbere rizaba ribereye mu Burayi bwo Hagati n’ubw’i Burasirazuba. Ibyo ni byo byatumye abateguye irushanwa ry’uyu mwaka bahitamo intero igira iti “Dufatane urunana dukore ikintu kitazibagirana.”

Imyiteguro

Birumvikana ko kimwe mu bintu by’ingenzi bitegurwa mu mukino uwo ari wo wose, ari ahantu heza ho kuwukinira. Kugira ngo ibyo bigerweho, imigi izakira iryo rushanwa ari yo Poznan na Kharkiv, yavuguruye za sitade isanganywe, mu gihe sitade zizakoreshwa mu yindi migi itandatu zo zizaba ari nshya. Hateganyijwe ko ugereranyije izo sitade zizakira abantu bagera ku 358.000.

Kubera ko biteganyijwe ko iyo mikino izarebwa n’abantu benshi, imigi izakira iryo rushanwa yihatiye gukaza umutekano. Abashinzwe umutekano babarirwa mu bihumbi bamaze igihe bakora imyitozo. Hari ikinyamakuru cyavuze ko mu myitozo bakora, harimo “kwitoza uburyo bwo kurinda umutekano ahantu 140 hatandukanye, ibyo bikaba bikubiyemo . . . kugenzura imbaga y’abantu bazaba bahari, guteganya aho abantu bahungira mu gihe habaye akaga, no gukorana n’amatsinda yo mu bindi bihugu ashinzwe umutekano.”

Kuki ingamba nk’izo ari ngombwa? Icya mbere, ni uko abayobozi bazi ko ibyihebe biba bishobora guteza umutekano muke mu mikino nk’iyo ihuza abantu benshi. Nanone, bazi ko abafana bakunze guteza akaduruvayo bakagirirana nabi, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize, aho bakoraga ibikorwa by’urugomo kandi bakagira imyitwarire iteje akaga.

Gushyira mu gaciro ni ngombwa

Ikibabaje ni uko abenshi mu bareba umupira bafana bagakabya. Hari umufana wavuze ati “iyo ikipe mfana itsinzwe, mbura amahoro kandi nkababara. Mvugishije ukuri, haramutse habaye intambara y’ibitwaro bya kirimbuzi, icyampangayikisha cyane ni ukwibaza niba bitari butume imikino yo mu mpera z’icyumweru isubikwa.”

Ibinyuranye n’ibyo, igitabo cya kera kirimo ubwenge ari cyo Bibiliya, kigaragaza ko twagombye gushyira mu gaciro mu gihe twidagadura. Kigaragaza ko kwidagadura mu buryo bukwiriye bifite akamaro, kigira iti ‘hariho igihe cyo guseka n’igihe cyo kubyina’ (Umubwiriza 3:1-4). Icyakora, Bibiliya inadutera inkunga yo kudakabya (1 Timoteyo 3:2, 11). Ku bw’ibyo, mu gihe duhitamo ibyo tuzajya dushyira imbere mu mibereho yacu, byaba byiza dukurikije inama Bibiliya itanga yo “kumenya gutandukanya ibintu by’ingenzi n’ibitari iby’ingenzi,” hanyuma “tugahitamo iby’ingenzi.”—Abafilipi 1:10, Easy-to-Read Version.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 25]

ITABI NTIRYEMEWE

Ku itariki ya 20 Ukwakira 2011, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burayi, ryatangaje ko “rizashyiraho itegeko ribuzanya kunywa itabi, kurigurisha cyangwa kuryamamaza muri za sitade zose zizakira irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’u Burayi mu mwaka wa 2012.” Kuki itabi ryabuzanyijwe? Michel Platini, perezida w’iryo shyirahamwe yaravuze ati “kuba irushanwa ryo mu mwaka wa 2012 rizaba ritarangwamo itabi, bigamije kurinda ubuzima bw’abafana bacu n’ubw’undi muntu wese uzarigiramo uruhare.” Mu bashyigikiye icyo cyemezo harimo Androulla Vassiliou, komiseri mu muryango w’ibihugu by’i Burayi, wasabye imigi izakira iryo rushanwa kubahiriza iryo tegeko ryo kutanywera itabi n’ahandi hantu, urugero nko muri za resitora no mu modoka zitwara abantu. Yaravuze ati “ubundi umupira w’amaguru na siporo bigamije gutuma abantu bagira ubuzima bwiza kandi bakidagadura, naho itabi rigakora ibinyuranye n’ibyo. Muri make, [umupira n’itabi] ntibijyana.”

[Ikarita yo ku ipaji ya 24]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

POLONYE

VARSOVIE

Gdańsk

Poznan

Wroclaw

UKRAINE

KIEV

Lviv

Kharkiv

Donetsk

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cy’u Burayi mu mwaka wa 2008 wahuje u Budage na Esipanye, wabereye muri sitade ya Ernst Happel yo mu mugi wa Vienne muri Otirishiya

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Sitade yo mu mugi wa Kiev muri Ukraine

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 25 yavuye]

Ipaji ya 24 n’iya 25, amafoto yombi: Getty Images