Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Igikonoshwa cy’ikinyamushongo

Igikonoshwa cy’ikinyamushongo

● Inyamaswa nyinshi zo mu nyanja zifite ubushobozi bwo gucana zigatanga urumuri. Ariko hari ubwoko bw’ikinyamushongo gikoresha ubwo bushobozi mu buryo bwihariye. Iyo gitewe n’agakoko ko mu mazi kameze nk’igitagangurirwa, gihita kijya mu gikonoshwa cyacyo, maze kikamyasa kugira ngo kigakange. Ariko se bigenda bite kugira ngo urumuri rwacyo rugaragare, kandi cyihishe mu gikonoshwa cyacyo?

Suzuma ibi bikurikira: Aho kugira ngo icyo gikonoshwa kibuze urumuri kumurika, kirarwongera. Dimitri Deheyn na Nerida Wilson, ni abahanga mu bya siyansi bo mu kigo cya Scripps gikora ubushakashatsi mu birebana n’inyanja n’ibiyirimo, cyo mu mugi wa San Diego, muri leta ya Kaliforuniya muri Amerika. Abo bashakashatsi bavumbuye ko urumuri rwoherejwe n’ikinyamushongo, rukwirakwira mu gikonoshwa hose mu buryo bungana, maze na cyo kikarwongera. Ubwo bushobozi bwacyo bwo kongera urumuri buruta incuro icumi ubw’igikoresho cyongera urumuri kiboneka ku masoko, binganya umubyimba (milimetero 5). Uretse n’ibyo, ubushobozi bwacyo bwo gukwirakwiza urwo rumuri mu mpande zacyo, bukubye incuro umunani ubw’ibikoresho byongera urumuri byakozwe n’abantu. Igishishikaje, ni uko ibikonoshwa by’ibinyamushongo byo mu bwoko bumwe n’icyo, bidafite ubwo bushobozi budasanzwe bwo kongera urumuri. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba urumuri rw’icyo kinyamushongo, ari rwo rwonyine rugera kure mu mazi y’inyanja.

Dogiteri Deheyn yavuze ko kugira ibyo bamenya kuri icyo kinyamushongo “bishobora kuzabafasha cyane gukora ibikoresho bitanga urumuri byiza kurushaho.” Uretse n’ibyo, abahanga mu by’ubuvuzi bakoresha urumuri mu gusuzuma indwara no kuzivura, na bo ubwo bushakashatsi bushobora kuzabagirira akamaro. Nanone kandi, muri iki gihe aho abantu basigaye bakoresha amatara mato cyane, ubwo bushakashatsi bushobora kuzabafasha gukora ibikoresho byongera urumuri ruke bifite. Ibyo bizagira uruhare rukomeye mu kurondereza ingufu z’amashanyarazi.

Ubitekerezaho iki? Ese igikonoshwa cy’icyo kinyamushongo cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Uko igikonoshwa gisanzwe kiba kimeze

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Uko kiba kimeze iyo kimurika

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 18 yavuye]

Ibumoso: www.robastra.com; hagati n’iburyo: Courtesy of Dr. D. Deheyn, Scripps Institution of Oceanography, UC San Diego