Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbega udukoko turyoha!

Mbega udukoko turyoha!

Mbega udukoko turyoha!

JYE n’umugore wanjye twatumiwe n’incuti zacu zo mu gace gatuje ko mu murwa mukuru wa Santarafurika ari wo Bangui, kugira ngo dusangire amafunguro.

Tukihagera baratubwiye bati “ubu se ntimushonje? Karibu nimuze dufungure.” Na mbere y’uko twinjira, twumvise impumuro nziza y’ibitunguru, tungurusumu n’ibindi birungo ari na ko twumva amajwi y’izo ncuti zacu. Uwari watwakiriye ari we Ella, yabaye atubwira iby’amafunguro yari agiye kutwakiriza.

Yaravuze ati “abantu benshi bo muri Santarafurika barya udukoko bakadukuramo intungamubiri nyinshi. Ariko kandi, ntituturya by’amaburakindi; tuturya kubera ko turyoha.” Yunzemo ati “uyu munsi turi burye makongo, ni ukuvuga kagungu.”

Ibyo ntibyagombye kudutangaza, kuko abantu bo mu bihugu birenga ijana bakunda udukoko two muri ubwo bwoko, nubwo hari bamwe batadukunda.

Ibyokurya by’ishyamba

Abaturage bo muri Santarafurika barya amoko atandukanye y’utwo dukoko. Mu gihe cy’imvura, ishwegegeri (bita bobo) zigira zitya zigapfupfunuka mu biguri byazo, cyangwa ukazibona ziguruka ku matara yo mu migi. Iyo ari nimugoroba imvura ihise, abantu bariruka bakajya kuzitora bakuzuza ibitebo, incuro nyinshi, bakazitamira bizihiwe. Hari igihe bazirya babanje kuzanika, cyangwa bakazikaranga bagashyiramo umunyu n’urusenda. Hari n’igihe bazitogosa mu isupu cyangwa se bakaziteka mu bintu bimeze nk’amandazi.

Hari ubwoko bw’ibihore cyangwa isanani bita Kindagozo buboneka mu gihe cy’impeshyi. Abaturage bo muri Santarafurika babica amaguru bakabivanaho n’amababa, bakabikaranga cyangwa bakabitogosa.

Nanone abaturage bo hirya no hino muri icyo gihugu, barya amoko atandukanye ya kagungu. Batugaburiye ibyana by’ibinyugunyugu byitwa Imbrasia. Icyo kinyugunyugu gitera amagi mu biti. Iyo kagungu zivuye muri ayo magi, abaturage barazitoragura bakazironga. Iyo barangije, bazitogosanya n’inyanya, ibitunguru n’ibindi birungo, buri muryango ukurikije ibyo ukunda. Hari igihe bafata zimwe muri zo bakazanika cyangwa bakaziranzika, kugira ngo bashobore kuzibika. Zishobora kubikwa mu gihe cy’amezi atatu bakaziteka nyuma yaho.

Ni twiza kandi nta cyo dutwaye

Nubwo udukoko twose tutaribwa, utwinshi muri two nta cyo dutwara mu gihe twatoraguwe ahantu hatarangwa imiti yica udukoko cyangwa ifumbire mvaruganda, kandi bakaduteka neza. Birumvikana ko abantu bagira ubwivumbure bw’umubiri iyo bariye ubwoko bw’ibinyamushongo biba mu nyanja, bagomba kwitondera kurya utwo dukoko kuko na two turi mu bwoko bumwe n’ibyo binyamushongo. Utwinshi muri utwo dukoko turibwa dutandukanye n’ibinyamushongo hafi ya byose, kuko bitungwa n’ibintu bitangiye kubora, mu gihe two dutungwa n’amababi mabisi n’ibindi bimera igifu cy’abantu kidashobora kugogora.

Nubwo kagungu ziba ari nto cyane, zibamo intungamubiri nyinshi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, rivuga ko kagungu zumye ziba zifite intungamubiri zikubye incuro zirenga ebyiri iz’inyama z’inka. Impuguke mu by’imirire ziragenda zibona ko utwo dukoko dushobora kujya duhabwa abantu bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo baturye.

Hari amoko ya kagungu ushobora kurya garama ijana gusa, ukaba ubonye zimwe mu ntungamubiri z’ingenzi umubiri ukenera ku munsi. Muri zo harimo imyunyungugu imwe n’imwe, urugero nka kalisiyumu, ubutare n’iyindi, tutibagiwe na za vitamine nyinshi. Uretse n’ibyo, ifu ya kagungu zumishijwe ishobora gushyirwa mu byokurya by’abana bazahajwe no kurya nabi, kugira ngo yongeremo intungamubiri.

Nubwo abarya utwo dukoko babona intungamubiri, kurya utwo dukoko bifite akandi kamaro. Birinda ibidukikije, kuko iyo baduteka bakoresha amazi make cyane kandi ntibohereze imyotsi myinshi ihumanya ikirere. Nanone, iyo baturya turagabanuka ntitwangize imyaka.

Twarashyize turafungura

Mu gihe twari dutegereje iryo funguro ridasanzwe, twibutse ko isezerano ry’amategeko ryahawe ishyanga rya Isirayeli ya kera, ryavugaga ko inzige n’isanane bishobora kuribwa. Abagaragu b’Imana y’ukuri, urugero nka Yohana Umubatiza, baraziriye (Abalewi 11:22; Matayo 3:4; Mariko 1:6). Uko biri kose ariko, abantu muri rusange ntibapfa guhita barya ibyo batamenyereye.

Ella yageze aho ava mu gikoni, maze yinjirana ifunguro rishyushye ryashishikaje buri wese mu bari aho. Twari kumwe n’abandi bantu umunani bo muri Santarafurika bari bafite akanyamuneza, kandi imbere yacu hari amabakure abiri manini yuzuye za kagungu. Kubera ko twari abashyitsi ni twe babanje kugaburira kandi baduha byinshi.

Icyo twakubwira ni iki: nihagira ugutumira akakugaburira ifunguro nk’iryo rikungahaye ku ntungamubiri, riryoshye kandi ridahenze, ntuzaryirengeshwe. Ntuzigera uryibagirwa!

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

“Makongo,” cyangwa kagungu zikiri mbisi

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

“Kindagozo” cyangwa isanani zitetse