Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nabonye amahoro n’urukundo nyakuri

Nabonye amahoro n’urukundo nyakuri

Nabonye amahoro n’urukundo nyakuri

Byavuzwe na Egidio Nahakbria

Kuva nkiri muto numvaga ko nta muntu unkunda cyangwa ngo anyiteho. Nyamara ubu numva nkunzwe kandi mfite amahoro nyakuri. Byagenze bite kugira ngo ngire ayo mahoro kandi numve ko nkunzwe? Reka mbibasobanurire.

NAVUTSE mu mwaka wa 1976, mvukira mu nzu y’ibyatsi mu misozi yo muri Timoru y’i Burasirazuba, icyo gihe ikaba yari intara ya Indoneziya. Ndi umwana wa munani mu bana icumi twavukanye, kandi iwacu twari abakene. Kubera ko ababyeyi banjye batashoboraga kudutunga twese, bagumanye umwana twavukanye turi impanga, maze basaba mukuru wanjye wo kwa data wacu kundera.

Mu Kuboza 1975, mbere gato y’uko mvuka, Indoneziya yateye Timoru y’i Burasirazuba maze havuka intambara y’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi, yamaze imyaka irenga makumyabiri. Nguko uko nabaye mu rugomo n’imibabaro kuva nkiri muto. Ndibuka neza ukuntu abasirikare bateye umudugudu twabagamo, twese tugahunga kugira ngo dukize amagara yacu. Jye na mukuru wanjye wo kwa data wacu twahungiye ku musozi witaruye, aho abaturage babarirwa mu bihumbi bo muri Timoru bari bahungiye.

Icyakora, abasirikare bavumbuye aho twari turi, maze batangira kutumishaho ibisasu. Ndacyibuka ukuntu abantu bari bahiye ubwoba, abandi bakahasiga ubuzima n’ibintu bigasenyuka. Tumaze gusubira mu mudugudu twabagamo, nakomeje kugira ubwoba. Kubera ko abenshi mu baturanyi bacu bari barishwe abandi bakaburirwa irengero, nagize ubwoba kuko numvaga ko ari jye utahiwe.

Maze kugira imyaka icumi, wa mukuru wanjye wo kwa data wacu yahitanywe n’indwara, maze ababyeyi banjye banyohereza kubana na nyogokuru. Kubera ko yari umupfakazi wabihiwe n’ubuzima, yumvaga mubereye umutwaro, maze akajya ankoresha nk’umucakara. Umunsi umwe nararwaye nanirwa gukora, maze arankubita angira intere. Icyakora mubyara wanjye yarahagobotse, maze anjyana iwabo turabana.

Maze kugira imyaka 12, natangiye ishuri. Nyuma yaho, umugore w’uwo mubyara wanjye yararwaye araremba, ku buryo byahungabanyije cyane uwo mubyara wanjye. Kubera ko ntifuzaga kumwongerera undi umutwaro, navuye iwe njya kuba mu nkambi y’abasirikare ba Indoneziya yabaga mu ishyamba. Nabafashaga kumesa, guteka no gukora isuku mu nkambi. Bamfashe neza ku buryo numvise mfite akamaro. Ariko nyuma y’amezi make, bene wacu barambonye maze bahatira abo basirikare kunsubiza iwacu.

Mparanira impinduka za politiki

Ndangije amashuri yisumbuye, nimukiye mu mugi wa Dili, umurwa mukuru wa Timoru y’i Burasirazuba, maze ntangira kwiga kaminuza. Aho ni ho nahuriye n’abana twari twarapfuye rumwe. Twafashe umwanzuro w’uko uburyo bumwe rukumbi bwo kugera ku bwigenge bw’igihugu cyacu no guhindura imibereho y’abaturage, ari ukujya muri politiki. Itsinda ryacu ry’abanyeshuri ryateguye imyigaragambyo myinshi, kandi akenshi yarangiraga habaye urugomo. Abenshi mu ncuti zanjye barahakomerekeye, abandi barahagwa.

Igihe Timoru y’i Burasirazuba yabonaga ubwigenge mu mwaka wa 2002, igihugu cyari cyarabaye amatongo, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo barapfuye, naho ababarirwa mu bihumbi amagana baravanywe mu byabo. Nari nizeye ko noneho ibintu byari bigiye kuba byiza. Ariko ubushomeri, ubukene n’imyivumbagatanyo byarakomeje.

Mpindura icyerekezo

Icyo gihe nabanaga na bene wacu, barimo uwitwaga Andre, akaba yarigaga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Kubera ko nari Umugatolika urangwa n’ishyaka, sinari nishimiye ko uwo mwene wacu ajya mu rindi dini. Icyakora nashishikazwaga no kumenya Bibiliya, kandi najyaga nsoma iyabaga mu cyumba cya Andre. Ibyo nasomaga byagendaga birushaho kunshimisha.

Mu mwaka wa 2004, igihe Andre yampaga urupapuro rwantumiriraga kujya kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, niyemeje kujyayo. Kubera ko nari nasomye nabi ibyanditseho, nageze ahaberaga amateraniro amasaha abiri mbere y’uko urwibutso rutangira. Igihe Abahamya bahageraga, baba ba kavukire cyangwa abanyamahanga, bansuhuzanyije urugwiro, batuma numva nisanze. Byaranshimishije cyane. Igihe hatangwaga disikuru y’Urwibutso, nanditse imirongo yose y’Ibyanditswe mu gakaye, maze nza kuyisoma muri Bibiliya y’Abagatolika nari mfite kugira ngo ndebe niba ibyo uwatanze disikuru yavuze ari ukuri. Naje gusanga ari ukuri.

Mu cyumweru cyakurikiyeho, nagiye mu Misa. Ariko kubera ko jye n’abandi twahageze dukererewe, padiri yafashe inkoni maze adusohora mu kiliziya yarakaye cyane. Igihe twari duhagaze hanze, padiri yashoje misa abwira abayijemo ati “mujyane amahoro ya Kristu.” Hari umugore wagize ubutwari maze aramubaza ati “utinyuka ute kuvuga ngo tujyane amahoro, kandi wirukanye bariya bantu mu kiliziya?” Padiri yaramwihoreye. Kuva ubwo sinongeye gusubira mu kiliziya ukundi.

Nyuma yaho, natangiye kwiga Bibiliya nkajya njyana na Andre mu materaniro y’Abahamya. Bene wacu barabimenye barababara cyane maze batangira kuturwanya. Nyirakuru wa Andre yaratubwiye ati “umva rero mwa bana mwe, nimukomeza gusengera muri iryo dini nzacukura umwobo mbahambemo.” Birumvikana ko iterabwoba rye ritatumye ducogora. Twari twariyemeje gutera imbere mu by’umwuka.

Imibereho yanjye ihinduka

Igihe nigaga Bibiliya, natangiye kumva ko mu by’ukuri ntigeze nkundwa. Nta mpuhwe nagiraga, nari umuntu wihagararaho kandi kwiringira abantu byarangoraga. Icyakora, Abahamya bo banyitagaho by’ukuri. Nigeze kurwara ndaremba maze bene wacu barantererana, ariko Abahamya baransuye kandi baramfasha. Urukundo rwabo ntirwari “mu magambo cyangwa ku rurimi gusa,” ahubwo rwari urukundo ‘nyakuri’ rugaragarira “mu bikorwa.”—1 Yohana 3:18.

Nubwo nari umuntu uteye ubwoba, Abahamya ‘bishyiraga mu mwanya’ wanjye kandi ‘bakankunda urukundo rwa kivandimwe’ (1 Petero 3:8). Mu buzima bwanjye ni bwo bwa mbere natangiye kumva nkunzwe. Natangiye kugwa neza, kandi ntangira gukunda Imana na bagenzi banjye. Nabatijwe mu Kuboza 2004, maze ngaragaza ko niyeguriye Yehova. Andre yabatijwe nyuma yaho gato.

Imigisha n’ibyago

Nyuma yo kubatizwa, nagize icyifuzo gikomeye cyo gufasha abandi bantu bahuye n’akarengane kandi batigeze bakundwa. Ibyo byatumye niyemeza kuba umupayiniya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bita abantu bamara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza. Kugeza ku bandi ubutumwa butera inkunga bwo muri Bibiliya byangaruriye ubuyanja kuruta kwifatanya muri ya myigaragambyo, kuko kubwiriza byampaga uburyo bwiza bwo gufasha abantu.

Mu mwaka wa 2006, muri Timoru y’i Burasirazuba hongeye kuvuka impagarara za politiki zishingiye ku turere. Udutsiko tw’abarwanyi twigometse ku butegetsi, turwanya ibikorwa by’akarengane byari byarashinze imizi mu gihugu. Umugi wa Dili waragoswe maze abantu benshi bo mu burasirazuba bw’igihugu barahunga kugira ngo bakize amagara yabo. Jye n’abandi Bahamya twahungiye i Baucau, umugi munini uri ku birometero 120 mu burasirazuba bw’umugi wa Dili. Nubwo twari dufite ibibazo, twahagiriye imigisha kuko twahashinze itorero rishya. Iryo ni ryo torero rya mbere ryari rishinzwe ahandi hatari mu mugi wa Dili.

Hashize imyaka itatu, mu mwaka wa 2009, natumiriwe kujya mu ishuri ryihariye ry’ababwiriza bamara igihe kirekire mu murimo, ryabereye mu mugi wa Jakarta muri Indoneziya. Abahamya b’i Jakarta barancumbikiye kandi banyakirana urugwiro. Natangajwe cyane n’ukuntu bankundaga by’ukuri. Numvise ko ndi mu bagize ‘umuryango [mpuzamahanga] w’abavandimwe,’ unyitaho by’ukuri.—1 Petero 2:17.

Naje kugira amahoro

Ndangije iryo shuri nasubiye i Baucau, akaba ari na ho nkiba. Nshimishwa no gufasha abantu mu buryo bw’umwuka nk’uko nanjye nafashijwe. Urugero, jye n’abandi twigishije Bibiliya abantu bagera kuri 20 bo mu mudugudu witaruye uri hanze y’umugi wa Baucau, harimo abantu bakuru batazi gusoma no kwandika. Abo bose baza mu materaniro buri cyumweru, kandi batatu muri bo barabatijwe, binjira mu ‘muryango’ wacu wo mu buryo bw’umwuka, ari ryo torero rya gikristo.

Mu myaka mike ishize, naje kumenyana n’umukobwa w’umutima witwa Felizarda wamenye ukuri ko muri Bibiliya, maze nyuma y’igihe gito arabatizwa. Twashyingiranywe mu mwaka wa 2011. Nanone nshimishwa n’uko mwene wacu Andre akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Timoru y’i Burasirazuba. Ndetse n’abandi bene wacu benshi, harimo nyirakuru wa Andre wigeze gushaka kutwica, ntibakindwanya.

Kera nari umurakare, ntakunzwe kandi nkumva nta n’uwankunda. Ariko Yehova yaramfashije, mbona urukundo n’amahoro nyakuri.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Egidio agiharanira impinduka za politiki

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Egidio na Felizarda bari kumwe n’abagize itorero rya Baucau, ryo muri Timoru y’i Burasirazuba