Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

NI IRIHE SOMO TWAVANA KURI . . . Adamu na Eva?

ESE WIGEZE UHURA N’IGISHUKO CYO GUTWARA IKINTU KITARI ICYAWE?

• Siga amabara muri aya mashusho. • Soma imirongo ya Bibiliya, maze uyisobanure wuzuza amagambo aho abura. • Garagaza aho ibi bintu biri—(1) akanyamasyo (2) n’igikeri.

INTANGIRIRO 2:16

INTANGIRIRO 2:17

INTANGIRIRO 3:4 ․․․․․

INTANGIRIRO 3:6

NYUMA YAHO, IMANA YABABAJIJE NIBA BARI BARIYE KURI ICYO GITI.​—INTANGIRIRO 3:11

INTANGIRIRO 3:12

INTANGIRIRO 3:13

KUBERA KO ADAMU NA EVA BIBYE IMANA, YABIRUKANYE MU BUSITANI BWA EDENI KANDI NYUMA YAHO BARAPFA.—INTANGIRIRO 3:14-24

Kuki Adamu na Eva bagombye kuba barumviye Imana?

IGISUBIZO: Soma mu Byahishuwe 4:11.

Kwiba byabagizeho izihe ngaruka?

IGISUBIZO: Soma mu Baroma 5:12.

Iyi nkuru ikwigishije iki?

Ubitekerezaho iki?

Ni nde watumye inzoka ishobora kuvuga?

IGISUBIZO: Soma mu Byahishuwe 12:9.

Twige Bibiliya

Rukate, uruhine maze urubike

AGAFISHI KA BIBILIYA 18 YOSIYA

IBIBAZO

A. Yosiya yabaye umwami afite imyaka ․․․․․ kandi amara imyaka ․․․․․ ku ngoma.

B. Ni abahe bahanuzi babiri bafashije Yosiya kugira imico myiza?

C. Ni iki umutambyi yasanze mu rusengero, igihe Yosiya yategekaga abakozi gusana ‘inzu ya Yehova’?

[Imbonerahamwe]

Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa mu wa 650 M.Y.

Yabayeho ahagana

Umwaka wa 1

Mu wa 98

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya

[Ikarita]

Yajanjaguye ibishushanyo byo mu migi yari ituwe n’iyi miryango.—2 Ibyo ku Ngoma 34:6, 7.

Nafutali

Manase

Efurayimu

Simeyoni

YOSIYA

ICYO TWAMUVUGAHO:

Nubwo se Amoni yari mubi, yakoze “ibyiza mu maso ya Yehova” (2 Ibyo ku Ngoma 34:2). Yahisemo gutega amatwi abantu bakundaga Imana, aho gutega amatwi incuti mbi. Kuba yaricishaga bugufi kandi agaha agaciro gahunda yo gusenga Imana y’ukuri, byatumye yemerwa na yo.—2 Abami 22:19; 23:24, 25.

IBISUBIZO

A. 8, 31.—2 Ibyo ku Ngoma 34:1.

B. Yeremiya na Zefaniya.—Yeremiya 1:1, 2; Zefaniya 1:1.

C. “Igitabo cy’amategeko ya Yehova” cyanditswe na Mose.—2 Ibyo ku Ngoma 34:14-18.

Isi n’abayituye

3. Nitwa Sash, mfite imyaka 9. Nanjye nitwa Rosette, mfite imyaka 8. Twembi tuba mu Rwanda. Ugereranyije, mu Rwanda hari Abahamya ba Yehova bangahe? 19.000, 47.500 cyangwa 77.500?

4. Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no mu Rwanda.

A

B

C

D

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com

● Ibisubizo biri ku ipaji ya 10

IBISUBIZO BYO KU IPAJI YA 30 N’IYA 31

1. Akanyamasyo kari ku giti kiri ahagana hasi, hejuru ya Adamu.

2. Igikeri kiri mu giti kiri hejuru, ahagana ibumoso.

3. 19.000.

4. B.